Amateka yongeye kwiyandika mu isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda 2016

Amateka yongeye kwiyandika mu isiganwa ry’amagare Tour du Rwanda 2016

Ni umunyarwanda Ndayisenga Valens wegukanye isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda ku nshuro ya munani.Yegukana Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma yo kuryegukana mu 2014.Ubu akaba ari buhabwe amadorali 1900(1 534 000 Frw).

Ni inzira yatangiriye kuri stade Amahoro, igaca Controle Technique, Station Engen(Kimironko), Kibagabaga, Saint Ignace-Kinyinya, mu Kabuga ka Nyarutarama, MTN, RDB, Urwego, Airtel, Sportsview, ihwanye n’ibirometero 108.

Okubamariam, Tesfom wa mbere muri Afurika ni we wegukanye agace ka Kigali-Kigali, Ndayisenga Valens waje ku mwanya wa gatatu. Eyob Metkel ni we wasoje ku mwanya wa kabiri kuri iki cyumweru.

Ndayisenga Valens, ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, yegukanye agace ka Kigali-Karongi muri Tour du Rwanda 2016, kakinwe ku wa 15 Ugushyingo 2016.Yegukanye kandi agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda kavaga i Musanze kerekeza i Kigali, asize umunya-Eritrea, Eyob Metkel bari bahanganye.

Ni amateka akomeje kwiyandika mu Rwanda,aho abanyarwanda bakomeje gutsinda mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare isigaye mu Rwanda mu myaka itatu yikurikiranya nyuma y’aho mu 2014 yegukanwe na Ndayisenga Valens wongeye kuyisubiza uyu mwaka(2016) na Jean Bosco Nsengimana wayegukanye umwaka ushize 2015.

Kigali nk’umurwa w’u Rwanda ufite ibintu byinshi nyaburanga,nkaho isiganwa ryaciye hari amahoteli meza I Nyarutarama.Ukaba wasura ingoro z’umurage ziri I Kigali nka hazwi nko kwa Kandt,ingoro iri I Kanombe hazwi nko kwa Habyarimana,ukaba wajya gusura urwibutso rwa jenoside rwa Kigali,ugasura umusozi wa Kigali,ugasura Nyamirambo ahantu hatuwe cyane kandi hashyushye mu gihugu.

 

 

 

 

 

Uko bakurikiranye

1. OKUBAMARIAM Tesfom Eritrea 7 2:43:21
2 .EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka 3 ,,
3 .NDAYISENGA Valens Dimension Data for Qhubeka 1 0:03
4. GEBREIGZABHIER Amanuel Dimension Data for Qhubeka 0:19
5 .AFEWERKI Elyas Eritrea ,,
6 RUGG Timothy Lowestrates.ca 0:41
7.
ARERUYA Joseph Club Les Amis Sportifs De Rwamagana 0:54
8. GOLDSTEIN Omer Cycling Academy Team ,,
9. BUSSARD Dimitri Suisse Meubles Descartes 0:58
10. PAROZ Justin Suisse Meubles Descartes .

Last modified on Monday, 21 November 2016 09:24

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd