Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa

 

Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA yavutse tariki 25 Nzeri 1942 i Kibeho, Diyoseze ya Gikongoro, yabatijwe kandi akomezwa mu 1953.

Yinjiye mu I Seminari nto ya Kabgayi mu 1958. Nyuma y’amashuri yisumbuye i Kansi mu 1965, yinjiye mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda mu 1965 aho yarangije mu 1971.

 Yahawe ubudiyakoni ku ya 15 Kanama 1970, yahawe ubupadiri i Kibeho ku ya 11 Nyakanga 1971. Yatangiriye ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Ngoma yungirije padiri mukuru. Mu 1972, yoherejwe kwiga i Louvain, nuko nyuma y’imyaka 3 agarukana impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (licence) muri tewolojiya.

Ku ya 25 Nzeri 1975, yagizwe Igisonga cya Musenyeri wa Butare ari nako atanga isomo rya « Missiologie » mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.

Mu 1978 yabaye umuyobozi wa seminari nto ya Butare. Mu 1980 yari mu itsinda ryatangiye iseminari nkuru ya Rutongo(Année propédeutique).

Yagizwe umwepiskopi wa Diyoseze Cyangugu yari imaze gushingwa ku ya 5 Ugushyingo 1981 ni uko ahabwa inkoni y’ubushumba ku ya 24 Mutarama 1982 n’intego igira iti "UT UNUM SINT" : Bose babe umwe!.

Ku ya 11 Ugushyingo 1994, Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA kukuba umwepiskopi wa Cyangugu yongereweho no kuba umuyobozi wa Arkidiyosezi ya Kigali (Administrateur Apostolique).

 Kuya 25 Werurwe 1996 yagizwe arkiyepiskopi wa Kigali. Ibirori byo kumwimika byabereye muri Katederali ya Mutagatifu Mikayile ku ya 8 Mata 1996, naho ibyo kwakira umwambaro ugenewe ba arkiyepiskopi (Pallium) uba kuri 29 Kamena 1996 I Roma. (cepj-Ange).

Kuri uyu munsi tariki ya 24/Mutarama amaze imyaka 35 abonye inkoni y’ubushumba. Isabukuru nziza

Tumusabire.

Komeza intore yawe Nyagasani.

Last modified on Tuesday, 24 January 2017 17:36

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd