Amateka ya Ryangombe (igice cya Mbere)

Abantu benshi ntibasobanukiwe na Ryangombe wo ari we.Bitewe  n’imyigishirize ifutamye,benshi bazi ko Ryangombe Atari umuntu nk’abandi,ari igishitani.

Ryangombe ni umuntu wabayeho mu Rwanda nk’abandi bose twaba tuzi.Ryangombe yari umuntu ukomeye mu Rwanda;akaba yari n’igitangaza kuko mu bintu yakoraga hari harimo ibitangaza hari harimo ibitangaza bingana n’ibya Munywanyi we Ruganzu Ndoli,bakaba bavugako yaba yarakomokaga mu burengerazuba bwa Uganda mu karere ka Kitara cya Muliro ni ukuvuga mu majyaruguru y’ikiyaga cya Rwicanzige(Lac Eduard).

Igisekuru cya Ryangombe,Se yitwaga Babinga umwana wa Nyundo,nyina akitwa Nyiraryangombe w’umusumbakazi,umugore we akitwa Nyirakajumba,akaba akomoka hakurya y’ikiyaga cya Rwicanzige(Lac Eduard) ho mu gihugu cya Uganda,akomoka mu bwoko bw’Abanyoro,mu muryango w’Abakonjo,bakunze gukoresha ururimi rwitwa Igikonjo,rukunze gukoreshwa nk’ururimi rw’ibanga mu babandwa,abaragura n’abaterekera.Yavutse ari ikinege,abahungu bamukomokaho ni Binego,Ruhanga,Nyabirungu,Mashira na Kagoro.Bene se wa bo bazwi ni Nyabirungu wari umuhigi na Mpumutumucumi ari we bakndaga kubuguza.

Igisigizo cye ni: Ryangombe ,bibero birinda ibiramba,Nyamunyaga iziburiwe,izitaburiwe akazazinyaga inkingi n’imyugariro yitwa Nkingiyinka ,mu  Nkingiyinka,mu nkingi y’abagabo yitwa Nkungiyabagabo.

Ryangombe yagaragaye mu Rwanda bwa mbere ku Ngoma y’umwami w’u Rwanda Ruganzu II Ndoli  ahasaga mu 1510.Kugira ngo Ryangombe aze mu Rwanda bavugako yahuriye na Ruganzu mu gace ka Bukamba nyuma amwemerera kuza mu gihugu ,ngo atangire yamamaze idini rye mu Rwanda,akomeze ubupfumu bwe nk’uko yabikoraga mu gihugu cye.

Yari umuntu w’intwali cyane,akaba n’umuhigi w’umukogoto(uzi kurasa cyane),yifashishije imbwa ze na zo zitari nke,zirimo Bakoshabadahannye,Nyakayonga,Babikana umuranzi uruguma,Babikamurwinauriro,ikinyabutongo,gitoto kimara isimbo,Nyinaramuzi ntazamumora,Bakosha cyane bakazarushya irimura,Uruyongoyongo rwa Miramba,Buhuru bunuka uruhumbu,na Maguru ya Sarwaya yasize imvura n’umuyaga,Bisimbo birabomborana,Mwanganwabo na Bikwirashyamba.

Ryangombe ni we wabaye inkomoko yo guterekera no kubandwa,kuko mbere yo gupfa kwe bitabagaho.Ryangombe ni imandwa imwe mu zizwi neza mu Rwanda rwo hambere,nyuma ya Ryangombe abajya kubandwa bifashisha izo mandwa ari zo:Ryangombe,Binego,Mugasa,Kagoro,Ruhanga,Nkonjo,Mashira,Umuzana na Nyabirungu.Izindi zongerwaho ni Umurengetwe,Umunyoro,Ruhende n’Intare.Ababandwaga babikoraga n’injoro rimwe na rimwe ,bamabye ubusa babyina indirimbo z’imandwa.

Ryangombe yari umupfumu w’ikiragirire mu gihugu cye,yinjira mu Rwanda yazanye n’abagaragu be bitwaga Abacwezi,bakaba bari bafite izina ryabo ryihariye ryo kwitwa Imandwa.Icyo gihe yazanye n’imandwa 15,izo mandwa zari zimeze nk’abantu bari mu itorerero rye.Buri mandwa yari ifite izina ryayo n’icyo ishinzwe mu itorero ry’imandwa.Izo mandwa 15,harimo abana be n’inshuti ze n’abagaragu be  bari bagize umuryango munini wo kwitwa Imandwa.’Muri ayo mazina y’abo bazanye,twavuga :Kagoro,Nyabirungu na Ruhanga.Imandwa yitwa Ntare ni yo yazunguye Ryangombe amaze gupfa.

Ubutaha tuzabagezaho urupfu rwa Ryangombe.

Byavuye mu gitabo Imizi y’u Rwanda cy’umusizi Nsanzabera Jean de Dieu.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd