Urupfu rwa Ryangombe (Amateka ya Ryangombe, igice cya Gatatu)

Nyarwambari arahize,imbwa zikoze hasi no hejuru,zivumbura imbogo y’ihembe rimwe.Yohereza imbwa mu gihuru:bashyirayo Bakoshabadahannye,imbogo iyikoze ihembe irakunkumura irirenza.Bashyirayo Babikamumwinanuriro,irayikunkumura iyijugunya inyuma yayo.Bashyirayo Kinyabutongo gitoto irayikunkumura iyijugunya inyuma yayo.Bashyirayo Ruyongoyongo rwa Mirambi irayikunkumura iyijugunya inyuma yayo.Maze Nyarwambari ajya rugura atakira Ryangombe at:”Imbwa zawe zashize!”Undi ati:”Higa urenza nuvumbura inyamaswa y’insindanya muramampagare!”Undi ati:”Oya imbwa zawe zashize,ibintu byacitse birayoba tabara!” 

Ryangombe ubwo aba amaze kuva kuri Nyiragishya Cy’impenebere,aboneza ubwo.Ati:”Iyo nyamaswa ni bwoko ki?”Undi ati:”Ukuboko n’ukuguru ni inka ariko iyo nyamaswa yatuyobeye.”Undi ati:”Mwashyizeyo Nyakayonga?”Undi ati:”Oya.”Maze ahamagara Imbwa ye Nyakayonga,ati:”Nimuyishyireyo!”Ashyirayo Nyakayonga,Imbogo iyikoza ihembe irakunkumura ijugunya inyuma yayo.Ryangombe abibonye ati:”Nyakayonga imbwa yanjye,Nyakayonga twajyanye Injurijuri,Nyakayonga twajyanye ijuru inyuma,Nyakayonga twajyanye I Burundi kwa Kiburungu,Nyakayonga nta gihugu tutageranyemo.Imbwa yanjye ntinsize!”Maze Ryangombe imbogo arayendereza,haba haje yo.Ayikoza icumu mu ipfupfu,iba yubitse itya imukoza ihembe mu nsyanyango irakunkumura irirenza,Ryangombe ageze mu kirere asumira igiti cy’umuko aragikomeza.Biruka ubwo bati ibintu biracitse.Bajya gutabaza bene Ryangombe aho bahigiye.Bene Ryangombe bahageze,bati:”Iyo nyamaswa iri he?”Binego ati:”Iyo nyamaswa iri he?”Bati:”Ngiriya iri muri kiriya gihuru!”Ati:”Ese mwabonye isa ite?”Bati:”Ukuboko ni ika,ukuguru ni inka,ariko iyo nyamaswa yatuyobeye!”Binego bya Kajumba rukarabankaba ,rutukuzambuga,Rwugumbiramutara inkuba ya Nyirakajumba yishe nyirarume asangira na Nyina,yishe nyiri udusinde tubura gicoca,yica nyiri urutoki rubura gihingira,yica Baranumye k’Urukamira,yica n’abatukanye barwana,arayangangiza inyamaswa iba yabyutse.Yenda icumu ariyikoza mu rwano arihingura inyuma,inyamaswa irirenga.Asanga Ryangombe.

Ryangombe ahamagaza Mashira ati:”Ngwino gutume kuri Nyiraryangombe!”Mashira ati:”Sinabona iryo mbwira Nyiraryangombe!”Ati:”Kagoro ngutume?”Kagoro ati:”Sinatunguka mu maso ya Nyiraryangombe ngo mbone icyo mubwira,njye kukubika mvuge ngo  wapfuye!”Abakuzi bose uko bangana,bamaze kubyanga ni bwo ahamagaye Nkonjo.Nkonjo ati:”Ntuma!”Ugende umbwirire Nyiraryangombe,uti umwana umwe si umuryango,igiti kimwe ntikibamo ishyamba!Uti umugore ambandwe,umugabo ambandwe.Uti reba amata ya gitare mu gitereko wende n’icyahi cya Murenziwera muhurire ku rutare rwa Butaza ujye gutegera ababyeyi I Raba!”

Baragiye babikojeje Nyiraryangombe.Nyiraryangombe amaze kubona ubutumwa yenda icyahi cya Murenziwera yeda amata ya Gitare mu gitereko.Nyiraryangombe ahaguruka ubwo ahurirana n’abunguje bahetse Ryangombe baboneza bamujyana mu Birunga,Ryangombe apfa atyo.Umuko Ryangombe yapfiriyemo,ni wo bita”Umurinzi”iyo babandwa cyangwa baterekera.Umuko rero ni igiti gikomeye mu kubandwa kubera ko ari cyo cyakijije Ryangombe gushwanyaguzwa n’Imbogo.

Nyuma y’urupfu rwa Ryangombe

Ryangombe rero yarapfuye,ariko abantu benshi barimo abo yaraguriye,abaturanyi be,abo mu bwoko bwe,abari bamuzi bose ku b’ubuhangange bwe,ntabwo bigeze bemera ko yapfuye.Barabarabwiranaga bati:”Ryangombe ntabwo yapfuye,ahubwo afite ikindi gihugu yagiyemo.ni yo mpamvu dukwiriye kwiga uburyo twajya tumusaba ibyo dukeneye,ibimunaniye akazajya abidusabira ku mana,nk’uko yabigenzaga.”Yarapfuye asiga abamukomokaho n’inshuti ze ,bakomeza kubandwa,bakamwibuka bamusaba n’ubwo yapfuye,icyo bamusabye bakizera ko yakibahesha ku mana,kuko yari igihangange n’umunyabwenge.

Kubandwa no guterekera bitangira bityo,bamusabaga kugira ngo abambwirire Imana ibahe icyo basaba.Umuntu yamugereranya nk’umuhanuzi w’agace  yari atuyemo cyane cyane mu Ngoma y’u Burera(kuko imigenzo ye ntiyakorwaga mu gihugu cyose cy’abanyarwanda).Ryangombe rero ni umuntu nk’abandi watangije idini ry’Imandwa mu Rwanda,nk’uko n’abanyaburayi bayatangije muri Afurika.Maze abantu baramuyoboka,bakajya bakoresha idini rye bambaza Imana.

Icyo twakosora ku bazi amateka nabi,Ntabwo abanyarwanda basengaga Ryangombe,ahubwo bamufataga nk’umuhuza wa bo n’Imana,kuko Imana yo bari bayizi.Ikindi abantu bagomba kuzirikana, ni uko Kubandwa no Guterekera,Atari umuco w’Abanyarwanda,nkuko benshi babivuga.Kubandwa byazanywe n’umupfumu witwa Ryangombe,kandi Ryangombe yari umunyoro wo mu gihugu cya Uganda,cyari gituranye n’u Rwanda.Ni yo mpamvu ubona kubandwa no guterekera,byiganje mu majyaruguru,kuko ni ho yageze bwa mbere aza mu Rwanda,akaba ari na ho yaguye.

Imigenzo y’idini rya Ryangombe,iyo uyisesenguye,usanga hari aho ayikomora mbere yuko aza mu Rwanda.Dore imwe mu mihango bakoraga:bakoraga ikimenyetso ku gahanga nk’uko gikorwa n’abakatolika,bakongeraho bagira bati:”Ndi indahangarwa n’umwanzi,mu gituza ngatura mu Rwanda,ku rutugu nkabegera igihugu”.

Imandwa nkuru yabaga yaragabiwe gusimbura Ryangombe,yagiraga uko yambara.Yambaraga imyenda y’ubutware,ikambara uruhu rw’ingwe,ikambara inkweto,igahabwa inkota y’icyubahiro,ikicara ku ntebe abandi bakicara hasi.Mu idini rya Ryangombe barabatizaga ari byo bitaga kubandishwa;Mbere yo kubandisha barabanzaga bakaraguriza uwabaga agiye kubandishwa,zakwera bakamubandisha.

Last modified on Tuesday, 01 August 2017 14:47

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd