Umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’abasangwabutaka

Tariki ya 9 Kanama buri mwaka Umuryango w’Abibumbye wizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’uburenganzira bw’abasangwavutaka.

Abasangwabutaka(indigenous people) ni abantu batuye isi bibera mu buzima bwa gakondo bwabo,bakaba baba mu mico gakondo yabo; uko bambara,amafunguro yabo,imyemerere bagira,ibikorwa bakora,bakaba bakomeza imihango y’abakurambere babo,abenshi baba ahantu hitaruye abandi nko mu mashyamba n'ahandi.

Uyu mwaka wa 2017,Umuryango w’Abibumbye urizihiza isabukuru y’imyaka 10 hagiyeho uyu munsi, kuko wagiyeho mu 2007 nyuma y’aho Umuryango w’Abibumbye wari watangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza Leta z’ibihugu bitandukanye ku Isi kurushaho gushyiraho ingamba zo guteza imbere ubuzima bw’abo bantu.

Muri rusange, Umuryango w’Abibumbye ubarura ko Abasangwabutaka bakabakaba miliyoni 370 mu bihugu 90 ku Isi hose bivuze ko bagize 5% by’abatuye isi bose. Bitewe ahanini n’uko Abasangwabutaka babaho mu buzima bwihariye bonyine, iterambere ryabo rigerwa ku mashyi. Kugeza ubu, abarenga 15% by’ababarizwa mu bukene bukabije ari Abasangwabutaka.

Muri rusange, Abasangwabutaka bafite uruhare runini mu ibungwabungwa ry’imico n’indimi mu bihugu bitandakanye bakanafasha mu gushyigikira amahoro n’iterambere rirambye binyuze mu mirimo ya gakondo, imihango n’imikorere yihaririye ikunze no gukurura ba mukerarugendo.

Last modified on Wednesday, 09 August 2017 20:56

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd