Abanyeshuri 44 barangije Kaminuza mu by’Amateka

Kaminuza y’u Rwanda iherereye I Huye yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 44 barangije mu mateka n’Imirage (Department of History and Heritage Studies).

Ni mu muhango wabaye wo guha imyamyabushobozi hamwe n’abandi banyeshuri bagera ku 8252 bose barangije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, wabereye I Remera kuri Sitade Amahoro.

Abanyeshuri batangiye muri iryo shami ari 52 ;abahungu 47 n’abakobwa 5 mu mwaka w’amashuri wa 2013-2014 bigira I Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yavuze ko:” ubumenyi bufite ireme kandi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, aribwo bufasha abarangiza kwihangira imirimo,bakazana impinduka nziza mu mibereho y’abaturage,bakareba kure,bagahanga udushya,bakifashisha BDF n’ubundi buryo leta yashyizeho bufasha urubyiruko”.

Yabwiye abo barangije ko kugira ngo babashe gutera iyi ntambwe byabasabye gukora cyane no kurara amajoro kandi bakabyuka kare, abibutsa ko u Rwanda nk’igihugu cyabo ndetse na Afurika babategerejeho byinshi.

Minisitiri yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufatanya n’Inzego zose bireba kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho kugerwaho mu mashuri yose, anageza kuri aba banyeshuri ubutumwa bwa Perezida Kagame ubashimira akanabifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bushya batangiye none.

IMG-20170828-WA0010

Udahemuka Jean De Dieu urangije mu mateka n’Imirage atangaza ko:” agiye gushyira mu bikorwa ibyo yize ,agira uruhare mu kumenyekanisha no kurinda amateka n’imirage by’u Rwanda.”

Last modified on Tuesday, 29 August 2017 11:28

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd