Imyaka 10 ya College Foundation Sina Gérald

Mu 2007 , Rwiyemezamirimo  Sina Gérald  nyiri uruganda Entreprise Urwibutso Nyirangarama, yashinze College Foundation Sina Gérald  mu rwego rwo gukomeza guha abana amasomo mu mashuri yisumbuye.

college sina

Iri shuri riherereye ku musozi wa Tare, Akagari ka Nyirangarama, Umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo. Ni ishuri rifite abanyeshuri 1200 mu byiciro bitandukanye harimo incuke, Abanza n’ayisumbuye.

Tariki ya 29 Ukwakira 2017,nibwo hizihijwe isabukuru y’imyaka 10 iri shuri rimaze, Sina Gérald atangaza ko yatangiranye n’abana 120 mu cyiciro cy’incuke, nyuma atangiza amashuri abanza. Ubu ibyiciro byombi bifite abanyeshuri 600.

abanyeshuli sina

Mu mashuri yisumbuye harimo icyiciro rusange no mu mashami y’ubuhinzi, ubworozi no gutunganya ibikomoka ku musaruro naho harimo abanyeshuri 600. Ifite kandi ishuri ritangije gahunda y’umwaka umwe ryigisha imyuga; ubudozi, gutunganya umusatsi, amashanyarazi n’ububaji.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, harimo n’Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro ushinzwe amahugurwa, Nsengiyumva Irenée.

sina ijambo

Mu kwizihiza iyo sabukuru, Sina Gérald yatangaje ko agiye gutangiza Kaminuza mu rwego rwogukomeza guha uburezi abana bahiga. Intego muri Entreprise Urwibuto ni uko buri mwaka hari agashya kagenda kaboneka. Mu dushya dufite rero na Kaminuza ni ukuyitega

 

 

 

Last modified on Wednesday, 01 November 2017 16:19

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd