Umuyobozi mukuru wa Unesco, Audrey Azoulay

Audrey Azoulay ni umuyobozi mukuru wa 11 w’Umuryango w’Abibumbye wita  ku Burezi, Ubumenyi  n’umuco(Unesco).

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Audrey Azoulay yagize ati:”Ndashimira bantu bose twahuye muri aya mezi ashize, n’abo twamenyanye mbere mu mirimo itandukanye bakangirira icyizero cyo kuyobora Unesco”.

Akomeza agira ati:”Ndatekereza kuri mada yanjye muri Unesco  nk’imurika rishya, tugomba imikorere n’umuryango wo mu rwego rwo hejuru ugezweho”

Audrey Azoulay  yavutse mu 1972, yabaye Minisitiri w’umuco n’itumanaho mu Bufaransa ,Gashyantare 2016-Gicurasi 2017. Yabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’amajwi n’amashusho (secteur d’Audiovisuel Public  Français) n’indi mirimo itandukanye  mu by’amajwi n’amashusho mu Bufaransa no mu Muryango w’Ubumwe bw’Iburayi.

Yize muri Ecole Nationale d’Administration, afite impamyabushobozi yakuye muri Institut d’Etudes Politiques de Paris. Afite impamyabushobozi y’ikirenga muri Business Administration yakuye muri Kaminuza ya Université de Lancaster(Ubwongereza).

Audrey Azoulay yasimbuye Irina Bokova, akaba abaye umutegarugori wa kabiri(2) uyoboye uyu muryango. Akaba ari mada y’imyaka ine, azatangira imirimo ye 15 Ugushyingo 2017 izarangira mu 2021. Inteko itora yarigizwe n’abantu 184, Azoulay yagize amajwi 131, 19 ntabwo bamutoye, imfabusa 24 naho 10 ntabwo bitabiriye amatora.

ifoto:Interinete Unesco

Last modified on Monday, 13 November 2017 22:04

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd