Ibintu bitandukanye Perezida Paul Kagame yakoze mu gusigasira amateka n’umurage by’u Rwanda mu mwaka wa 2017

Umukuru w’igihugu yitabiriye inama, imihango, ibirori bitandukanye hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwibuka, gusigasira amateka n’umuco by’u Rwanda .

Umuganda rusange ni igikorwa umukuru w’igihugu yitabiriye, ni umurage w’abakurambere wo kubaka igihugu, kuva u Rwanda rwabaho rwubatswe n’abana barwo.

Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ku nshuro ya 23 umukuru w’igihugu yifatanyije n’abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi acana urumuri rw’icyizere. Ni amateka u Rwanda rwagize.

Umukuru w’igihugu yarahiriye kuzayobora u Rwanda manda y’imyaka irindwi, mu mateka y’u Rwanda, tariki ya 18 Kanama 2017, ntabwo izibagirana.

Umushyikirano ku nshuro ya 15, umukuru w’igihugu yibukije akamaro ko kuvuga ururimi kavukire, kumenya kwandika Ikinyarwanda cyane cyane kubabyiruka. Muri iyi nama yakomeje kwibutsa urubyiruko kureka ibiyobyabwenge, nk’abana b’igihugu b’ejo hazaza.

Nyakubahwa Paul Kagame yashyize indabyo ku Gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda

Peresida yatangije icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida yitabiriye umuganda rusange Nyandungu

Perezida yitabiriye umuhango wo Kwibohora ku nshuro ya 23 I Nyabihu

Perezida Paul Kagame yarahiriye kuzayobora u Rwanda manda y’Imyaka Irindwi

Perezida yitabiriye umuhango wo kwizihiza Yubire y’Imyaka 100 y'ubusaserodoti mu Rwanda

Perezida yambitse impeta z’Igihango (Impeta z’ishimwe n ‘ubunshuti ku nshuti z’u Rwanda 

Perezida yafunguye Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside

Perezida yitabiriye Umushyikirano ku nshuro ya 15

Amafoto:Village urugwiro,Igihe,Internet.

 

 

Last modified on Tuesday, 02 January 2018 09:23

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd