Amateka ya Patrick Kayumbu Mazimpaka

Patrick Kayumbu Mazimpaka yavutse tariki ya 26 Mata 1948 avukira mu Rwanda. Afite imyaka 14 we n’ababyeyi be barameneshejwe kubera ubutegetsi bwariho maze bahungira muri Uganda.

Amashuri yisumbuye yayize muri Ntare School,Kaminuza ayigira muri Makerere University aho yize ibijyanye n’ubutaka (Geology). Mu mwaka wa 1975 yabonye impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters) mu bijyanye na Siyansi.

Mu ntangiriro za 1981, Mazimpaka yimukiye muri Kenya aho yakoze nk’Umujyanama mu Ikompanyi icukura amabuye y’agaciro mbere yo kwimukana n’umuryango we bakajya gutura muri Canada.

Yinjiye mu rugamba rwo kubohora igihugu hamwe n’abandi banyarwanda bari baraheze hanze y’u Rwanda,bajya mu muryango wa RPF-Inkotanyi.Urugamba rwasojwe muri Nyakanga 1994.

Guhera mu 1990 FPR-Inkotanyi itangira urugamba, Patrick Mazimpaka yari nk’ukuriye ibijyanye n’ibiganiro bya politiki n’abarwanaga na FPR hamwe no kuyihuza n’amahanga.

Muri Kamena 1992 we n’abandi, yahagarariye FPR mu biganiro bigamije gushaka ubwumvikane na Leta ya Habyarimana byabahuje n’abahagarariye amashyaka ya MDR, PSD na PL i Bruxelles.Hari nyuma y’uko bari banaherutse kubonana na Boniface Ngurinzira wari Minisitiri w’ubutwererane w’u Rwanda .

Nyuma mu kwezi kwa Nyakanga 1992 hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya FPR na Leta y’u Rwanda i Arusha. Nubwo atubahirijwe.

1994; Nyuma y’urugamba rw guhagarika jenoside yakorewe abatutsi, Patrick Mazimpaka yakoze imirimo itandukanye, yabaye Minisitiri w’urubyiruko, siporo n’Amakoperative,

1996; agirwa Minisitiri ushinzwe gusana ibyangijwe n’intambara

Kuva mu 1997 kugeza mu 2000 yagizwe Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika.

Mu 1999; ari Minisitiri yagize uruhare mu biganiro byo gushyira mu bikorwa amasezerano yo guhagarika intambara muri Repubulika Iharanaira Demokarasi ya Congo,amasezerano yiswe The Lusaka Ceasefire Agreement.

Kuva mu 2000 yagizwe intumwa yihariye ya Perezida wa Republika mu karere k’ibiyaga bigari cyane kubera ibibazo byariho hagati y’u Rwanda na Congo, umurimo we yawugejeje ku masezerano ya Pretoria ya 2002 hagati y’u Rwanda na Congo.

Kuva  Nyakanga 2003 - 6 Gashyantare 2008, yabaye umuyobozi  wungirije wa Komisiyo y’ubumwe bwa Africa.

Patrick yakoranaga na All African Churches yifashishwaga ahari amakimbirane mu bihugu birimo Somalia na Sudani y’Epfo. Yaganiraga n’abantu, akandika inyandiko igaragaza icyakorwa ngo amahoro aboneke.

Mazimpaka yakoraga ubujyanama bwihariye mu ishoramari, ububanyi n’amahanga, umutekano aho yibandaga ku mugabane wa Afurika. Yari muyobozi w’Inama y’Abajyanama muri The Brenthurst Foundation ifite icyicaro mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Werurwe 2014, Patrick Mazimpaka nyuma y’imirimo inyuranye yahagaritse Politiki ngo aruhuke.

Mazimhaka yitabye Imana ku wa 25 Mutarama 2018, azize uburwayi yari amaze igihe yivuriza mu Buhinde.

Umuhango wo kumuherekeza wabaye kuri uyu wa 30 Mutarama 2018, watangiriye iwe mu rugo ku Kimironko, asezerwaho n’umuryango n’inshuti ahagana saa mbili za mu gitondo.

Patrick Kayumbu Mazimpaka yaherekejwe mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n’umuryango, inshuti n’abavandimwe ndetse n’abo bakoranye mu mirimo itandukanye.

Last modified on Friday, 02 February 2018 16:34

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd