Kuba intwari ni ibintu umuntu aharanira, agakora ibifitiye abandi akamaro atireba we ubwe ahubwo akorera abandi n’igihugu cye muri rusange.
Igihugu cy’u Rwanda cyubatswe n’abana bacyo ; bitanze, bakoze ibikorwa byindashyikirwa, bamwe babuze ubuzima, bakunze igihugu, bagize umutima wa kigabo, bagize ubumuntu. Ubu barabishimirwa, ni intwari zibukwa mu gihugu hose.
Dore ibintu 10 byibanze biranga intwari:
1.Kugira umutima wa kigabo: Kugira umutima udatinya gushyigikira icyiza,kugaragaza ikibi no guhangara ku kirwanya kandi uzi neza ingaruka mbi bya gukururira.
2.Gukunda igihugu: Gushyira imbere ubusugire n’amajyambere by’igihugu hamwe n’ubumwe bw’abanyarwanda.
3.Kugira ubwitange: Kwigomwa inyungu zawe bwite uharanira inyungu rusange byabangombwa ugahara ubuzima bwawe.
4.Kugira ubushishozi: Kugaragaza ubushobozi bwo kureba kure n’ubwo kumenya ukuri kutagaragarira buri we se.
5.Guhanga: Kurema by’umwimerere igiteza imbere igihugu mu ngeri zinyuranye nko muri politiki, mubuyobozi, mu muco, mu bukungu no mu mibanire.
6.Kugira ubwamamare mu butwari: Kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari bizwi kandi bishimwa na benshi.
7.Kuba intangarugero: Kurangwa n’ibikorwa bihebuje bibera abandi urugero rwiza.
8.Kuba umunyakuri: Kurangwa n’ukuri kandi ukaguharanira ntutinye no kuba wa kuzira.
9.Kugira ubupfura: Kugira umuco mu myifatire, mu mibanire no mu mikorere.
10.Kugira ubumuntu: Kurangwa n’umutima ukunda abantu ku buryo buhebuje aho kubarutisha ibintu.
Buri wese yaba Intwari uhereye mu rugo, mu muryango, mu Kagali, mu Murenge, mu Karere ukagera mu Ntara no mu gihugu hose.