Inzego z’Intwari z’u Rwanda

U Rwanda rwubatswe n’abana barwo ; bitanze, bakoze ibikorwa byindashyikirwa, babuze ubuzima, bakunze igihugu, bagize umutima wa kigabo, bagize ubumuntu.Ubu  barabishimirwa, ni  intwari zibukwa mu gihugu hose.

Ni yo mpamvu abo bana b’abanyarwanda, izo ntwari z’igihugu babishimirwa, bibukwaTariki ya 1 Gashyantare buri mwaka kugirango bashimirwe, bunamirwe kubera urugero rwiza rw’ubutwari bagize.

Intwari zishyirwa mu byiciro n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe(CHENO).

Dore inzego z’Intwari z’u Rwanda:

Urwego rw’Intwari z’Imanzi

Urwego rw’intwari z’Imanzi ni rwo ruri hejuru rukaba rugizwe n’intwari zaranzwe n’ibikorwa bidasanzwe birimo no guhara ubuzima mu rwego rwo kwitangira igihugu.

Uru rwego rurimo intwari zitakiriho; Major General Fred Gisa Rwigema, watangije urugamba rwo kubohora igihugu Tariki ya 1 Ukwakira 1990 ndetse n’ Ingabo itazwi izina yatoranyijwe mu zindi ngabo zemeye guhara ubuzima bwazo kandi zitabashije kumenyekana ku buryo bwihariye, ihagarariye kandi ingabo zose z’u Rwanda zaguye ku rugamba cyangwa zashoboraga kurugwaho mu gihe cyahise, icy’ubungubu n’ikizaza zirwanira igihugu.

Urwego rw’Intwari z’Imena

Urwego rw’Intwari z’Inema kigizwe n’intwari zarazwe n’ibikorwa by’intangarugero birimo kwitanga.

Ni urwego rurimo intwari 51,hari abitabye Imana ndetse n’abakiriho, rugizwe n’intwari Umwami Mutara III Rudahigwa ,Intwari Michel Rwagasana, Intwari Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n’Intwari z’Abanyeshuri b’I Nyange (40 bariho,7 bitabye imana).

Urwego rw’Intwari z’Ingenzi

Urwego rw’Intwari z’Ingenzi ,ni intwari ifite ibitekerezo byiza cyangwa ibikorwa byindashyikirwa birangwa n’ubwitange, bifite akamaro kanini kandi biri ku rwego rwo hejuru.
Nta ntwari iraboneka ngo ishyirwe muri uru rwego.

Umunsi w’intwari wizihizwa buri mwaka Tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999, mbere(1994-1998) uyu munsi wizihizwaga Tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo Gukunda igihugu.

 

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd