Amateka ya Musenyeri Bimenyinama Jean Damascene

Mgr Bimenyimana yavute Tariki ya 22 Kamena 1953, avukira I Bumazi muri Paruwasi ya Shangi muri Diyoseze ya Cyangugu,papa we akaba ari Augustin Hagenimana,mama we akaba ari Maria Nyirakanazi.

 

Ababyeyi ba Musenyeri Bimenyimana

Yize amashuri abanza I Bumazi n’I Gashirabwoba, yize mu iseminari nto I Mibirizi, Nyundo na Kansi,arangiriza muri Seminari nkuru ya Nyakibanda. Tariki ya 6 Nyakanga 1980 yahawe ubusaserodoti.

Tariki ya 16 Werurwe 1997, yahawe  y’ubushumba bwo kuyobora intama z’Imana nk’umwepisikopi, afite intego igira iti: Mu bwiyoroshye no mu rukundo.

Yitabye imana amaze imyaka 21 ari umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu. Ni Diyoseze yakozemo ibikorwa byinshi bitandukanye birimo; kwongera abapadiri, yahawe ubwepisikopi Diyosezi ya Cyangugu ifite abapadiri 24,yitabye Imana imaze kugira 101 harimo 84 yahaye isakaramentu ry’Ubusaserodoti. Yashinze Seminari Nto ya Mutagatifu Aloys, yatanze abapadiri 22 mubo yahaye ubupadiri.Yashyizeho amatsinda y’umuhamagaro Groupe Vocationnel yafashaga abafaratiri akamumenya,akamuyobora.Yabashije gufungura no gusana amaparuwasi atandukanye, yubaka inzu z’amacumbi y’abapadiri.Yashinze ibigo by’amashuri birimo; GS St Pierre Nkombo, GS St Augustin Mibirizi n’amashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12.

Musenyeri Bimenyimana yashyizeho imikino ihuza abapadiri ba Diyosezi ndetse n’abakirisitu bakabaherekeza.Cyangugu yabaye ahantu haturuka abihayimana benshi.

Mgr Bimenyimana Jean Damascene yitabye imana tariki ya 11 Werurwe 2018, azize indwara ya cancer y’amaraso yari yarafashe urwagashya.

Yashinguwe tariki ya 16 Werurwe 2018 muri Kiriziya ya Diyoseze ya Cyangugu kuri Aritali. Ni umuhango witabiriwe n’ababyeyi n’abo mu muryango we, abakirisitu ba cyangugu, abasenyeri batandukanye, umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba (Guverineri Munyentwari Alphonse), uw’intara y’amajyaruguru (Guverineri Gatabazi JMV), abapadidi, abihayimana n’inshuti baturutse hirya no hino.

Abafashe amagambo muri uwo muhango bagaragaje urukundo,ibikorwa bya Musenyeri. Mu butumwa bw’inama y’Abepisikopi mu Rwanda, bwasomwe na Musenyeri Vincent Halorimana, wa Diyosezi ya Ruhengeri, yagize ati“Twamukundaga kandi yari ingirakamaro mu butumwa dusangiye."

By’umwihariko uyu Musenyeri azi neza Musenyeri Bimenyimana kuko ari mukuru we, dore ko yabuhawe undi yiga mu iseminari nto ya Nyundo.

Bicaranaga mu nama y’Abepisikopi, no mu burwayi bwe yamusuye muri Autriche amaze kumwoherereza ubutumwa amubwira ngo ’ibyanjye byakomeye banguka uze undebe”

Musenyeri Halorimana yakomeje agira ati “ Namusuye ari indembe mu bitaro bya Nairobi mubona ku munsi no mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwe. Musenyeri Bimenyimana adusigiye umurage tugomba gukomeraho, yabaye ingirakamaro muri Kiliziya y’Imana, ayaduhesheje ishema, yabaye intwari aho rukomeye, turamusabira.”

Musenyeri Ntihinyurwa niwe wasimbuwe na Musenyeri Bimenyimana ku buyobozi bwa Diyosezi ya Cyangugu mu 1997. Yakomeje agira ati ’ Yitanze atiziganya kugeza ubwo indwara imunanirije." Ubutumwa bwe yabusoje agira ati " Musenyeri Bimenyimana urabeho."

Uhagarariye Umuryango wa Musengeri Bimenyimana, mushiki we w’umuhererezi dore ko yari imfura mu muryango wabo, yahawe ubupadiri afite imyaka ibiri; yavuze ko ’yakundaga umurimo, guca bugufi, ntiyakundaga ko umufata nk’umuntu ukomeye.”

Uhagarariye Umuryango wa Musenyeri Bimenyimana, mushiki we w’umuhererezi dore ko yari imfura mu muryango wabo, yahawe ubupadiri afite imyaka ibiri; yavuze ko ’yakundaga umurimo, guca bugufi, ntiyakundaga ko umufata nk’umuntu ukomeye.”

Mu buhamye bwe yagize ati “ Nkiri muto yazaga mu rugo agasoma misa kuri santarari twabona yihanagurira inkweto tukagira isoni twazimwaka akabyanga.”

Yavuze ko ku bijyanye n’uburwayi bwe, muri Autriche ari ho bamubwiye ko ntacyo bamumarira uretse ibitangaza by’Imana.

Icyo umuryango uzamwibukiraho harimo kwigisha, isuku, kubahiriza igihe, kwicisha bugufi, aho yitabaga buri wese kuri telefoni. Ntiyizirikaga ku by’ Isi kuko n’impano yahabwaga zajyaga mu mutungo wa diyosezi.

Uyu mushiki we yakomeje avuga ko ntacyo yagiraga kindi uretse imyenda n’ibitabo. Yarangwaga no kugira ukuri, kujya inama, gukorera mu mucyo n’ibindi.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Last modified on Thursday, 05 April 2018 21:51

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd