Umwami Ruganzu II Ndoli ni umwami uvugwa cyane mu Rwanda ni umwami wagiye usiga ibintu byamwitiriwe ahantu hatandukanye mu gihugu. Yategetse ahasanga mu w’1510-1543.
Igisekuru cye; Ruganzu ni uwa NDAHIRO izina rye ni Cyamatare. Nyina ni Nyirandahiro.Izina rye rikaba Nyirangabo, ya Nyantabana ya Kamina; akaba umukobwa w’Abega. Nyina akaba Buhorwinka bwa Kigobe cya Cyahi cya Mukubu wa Cyenge cya Nyacyesa cya Mukobwa wa Ndoba Umwami wa Rubanda: akaba umukobwa w’Abanyiginya. Abega bakabyarana Abami n’Abanyiginya.
Dore ibintu 22 byerekeye Umwami Ruganzu II Ndoli:
1. Ruganzu yategetse imyaka isaga 33
2. Ruganzu yarafite ingabo zitwa Ibisumizi
3.Ruganzu bamuririmbaga bamwita Cyambarantama
4. Umurwa wa Ruganzu wari I Ruganda (Ubu ni mu Karere ka Rulindo)
5. Ruganzu yimye ingoma, u Rwanda rwari rumaze imyaka igera kuri 11 rutagira Umwami n’Ingoma Ngabe.
6. Ruganzu yabundiye (yahugishirijwe) kwa Nyirasenge Nyabunyana I Kalagwe
7. Rugazu yabonye umugabekazi w’ingoboka Nyirarumaga
8. Ruganzu yarongoye Nyabacuzi
9. Ruganzu yabyaye umwana umwe w’ikinege Mutara I Semugeshi
10. Ruganzu yahagaritse ibuye rya Bagege (Akarere ka Gakenke) ryararaga ribunga risenya amazu.
11. Ruganzu yasize ikirenge cye ku mpinga y’umusozi wa Ruganda, cyari ahantu h’ubuvumo, cyari ikirenge gifite amano n’agatsinsino. Ubu ni mu karere ka Rulindo.
12. Ruganzu yimitse ingoma Kalinga, Ayisimbuza Rwoga yari yaranyazwe.
13. Ruganzu yigaruriye impungu zitandukanye zirimo;
14. Ruganzu yigize umuhinzi ,maze abasha kwihorera kuri Rubingo wari warishe ababyeyi be. Ubu ku nzoga za Rubingo ni ku musozi wa Jali (Gasabo) harangwa n’amano n’ amacumu bye ndetse n’amajanja y’imbwa ze.
15. Ruganze, ku ngoma ye hadutse amasaka.
16. Ruganzu yagambaniwe n’Ibisumizi
17. Ruganzu yarashwe umuheto n’umuhinza Bitibibisi
18. Ruganzu yatangiye ku Gaciro ka Matyazo (Ubu ni mu murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi)
19. Ruganzu yatanze atuguranye
20. Ruganzu atabarijwe I Rutare (Akarere ka Gicumbi (Byumba)
21. Ruganzu yatanze ataraze
22. Ruganzu yari umwami w’ibitangaza.