Dr Richard kandt yari umuganga, umunyabugenge, umusirikare, umushakashatsi ,umuvumbuzi w’umudage waje mu karere ka Afurika y’uburasirazuba no mu Rwanda mu 1897-1907.
Dore ibintu 15 utaruzi kuri Richard Kandt:
1. Dr Richard kandt yavutse tariki ya 17 Ukuboza 1867
2. Izina ry’ukuri ni Kantorowicz
3. Dr Richard yaje mu Rwanda avuye Bagamoyo (Tanzania)
4. Dr Richard kandt yavumbuye uruzi rwa Nili mu ishyamba rya Nyungwe
5. Dr Richard kandt yanditse igitabo cyitwa Caput Nili
6. Hagati y’imyaka ya 1899-1901, Dr Richard Kandt yatembereye ikiyaga cya Kivu
7. Dr Richard Kandt yashinze Kigali nk’umurwa w’u Rwanda mu 1907.
8. Dr Richard Kandt yagize inshuti ye mu ibanga, umwanditsi Richard Voss
9. Tariki ya 15 Ugushyingo 1907,Richard Kant yabaye Rezida w’u Rwanda
10. Tariki ya 10 Nzeri 1908, hatangiye kubakwa ibiro bye I Nyarugenge
11. Richard kandt ,Urugendo rwe rwabaye mu 1897-1907
12. Tariki 2 Kamena 1917,Dr Richard kandt yarwaye ibihaha kubera Gaz yo mu ntambara ya mbere y’isi.
13. Yapfiriye mu bitaro bya Gisirikaye Numberg
14. Dr Richard kandt yapfuye tariki ya 29 Mata 1918
15. Dr Richard Kandt yapfuye amaze imyaka 50,amezi 4 n’iminsi 13.
Ifoto: Internet (Wikipedia)