Impeta z'Ubutwari mu Rwanda rwo hambere

Nkuko twabibonye mu mateka y'u Rwanda rwagiye rwaguka

u Rwanda tuzi uyu munsi siko rwanganaga uhereye ku Mwami wambere Gihanga wahanze u Rwanda ukagera kuri Kigeli IV Rwabugili, Umwami watumye u Rwanda rubasha kwanda ( kwaguka) ari naho haturutse izina Rwanda

Amateka atubwira ko umutima w'u Rwanda ari agace ka muhazi mu Ntara y'Iburasirazuba. Kugirango u Rwanda rwaguke abagabo bose batabariraga igihugu bakakirwanira, nibwo bigaruriye Ndorwa na Nduga ndetse n'Igisaka barakomeza bagera mu Kinyaga n'ahandi. Uwagiraga ubutwari ku rugamba yashimirwaga n'umwami akamwambika impeta z'ubutwari aribyo twakwita Amapeti muri iki gihe. Izo mpeta z'ubutwari zatumaga abanyarwanda barushaho gushira amanga no kurwana ishyaka ryo kwikura mubucakara bw'amahanga no kwigarurira ibihugu.

 

Impeta zahabwaga intwari ni zi zikurikira :

1. UMUDENDE: ni impeta yambikwaga intwari yabaga yishe ababisha barindwi ku rugamba. Uwo mudende wari icyuma kimeze nk'umukwege bambaraga mu ijosi gitunzweho amashinjo (inyuma bicuze nk'umuhunda ucuritse birimo amarebe nkayo munzogera).

 

2. IMPOTORE : Impotore yari Impeta y'ubutwari yambikwaga intwari yabaga yishe ababisha cyangwa abanyamahanga 14 abatsinze ku rugamba. Nyuma y'urugamba yambikwaga umuringa usa n'amazi uzinze nkinyabubiri akawambara ku kuboko kw'iburyo.

 

3. GUCANA URUTI : Gucana uruti yari impeta y'ikirenga yahabwaga umuntu wivuganye ababisha 21 ku rugamba. Kugirango ayihabwe ibwami haberaga imihango ikomeye ikitabirwa n'umwami ubwe. Uwo muntu wacanye uruti, yabaga yubashywe bitavugwa akanafatwa nk'intwari y'ikirenga. Yagabirwaga inka nyinshi n'imisozi yo gutegeka yanasonerwaga kujya ku rugamba, ahubwo akaba Umutekera n'umujyanama w'ibitero byo kwagura igihugu.

 

Uwagize ubutwari akabiratira abandi mu kivugo cyabimburiraga  kandi kikanasoza ikintu cyose avuze. Ibyo byatumaga Umunyarwanda wese aharanira Kuba intwari bityo agashira ubwoba ku rugamba. Ubutwari bwo kurugamba ni ubwo kugihe cya Gihanga I Ngomijana na Kigeli IV Rwabugili.

 

Imvano : Igitabo imizi Y'u Rwanda cyanditswe na NSANZABERA Jean de Dieu. Page, 142-143.

Last modified on Saturday, 14 July 2018 11:21

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd