Ibintu 30 wamenya kuri Musenyeri Alexis Kagame

Musenyeri Alexis Kagame ari mu bantu bazwi mu Rwanda kubera ibikorwa yakoze haba mu buzima bwe bwo kwiyegurira Imana, mu bushakashatsi, kwigisha abanyarwanda, inyandiko nyinshi yasohoye ndetse n’ibindi byinshi yagiye akora mu rwego rwo kubaka igihugu cy’u Rwanda na Afurika.

Mgr Alexis Kagame yari uwihayimana, umwarimu, umunyamateka, umushakashatsi, umwanditsi, Umusizi, Umuririmbyi, umuhanga mu gutekereza.

Dore ibintu 30 wamenya kuri Musenyeri Alexis Kagame:

1. Alexis Kagame yavutse Tariki ya 15 Gicurasi 1912 I Kiyanza mu Buliza (Rulindo y’ubu)

2. Alexis Kagame yavutse ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga

3. Alexis Kagame yari uwo muryango w’Ibwami

4. Alexis Kagame, ku myaka 13 y’amavuko yatangiye amashuri abanza mu ishuri rya Leta Mbiligi Gatorika Ruhengeri (1925).

5. Kagame yabatirijwe i Rwaza na Padiri Desbrosses, yitwa Alexis.

6. Alexis Kagame yagiye mu ishuri rya Seminari Ntoya ya Kabgayi (1929-1933), ahakomereza Seminari Nkuru kugeza yimukiye mu Nyakibanda(1936).

7. Mu 1941-1950, Alexis Kagame yakoze mu bwanditsi bw’ikinyamakuru Kinyamateka

8. Mu mwaka 1941, Alexis Kagame yahawe ubupadiri

9. Mu mwaka 1943, Alexis Kagame yanditse igitabo cye cya mbere”Inganji Karinga”

10. Alexis Kagame yakoze ubushakashatsi ku mateka, Imivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda.

11. Alexis Kagame yakoze ubushakashatsi ku mitegekere ya cyami ndetse na nyuma y’ubukoroni.

12. Alexis Kagame yakoze ubushakashatsi muri Kaminuza ya Mutagatifu Gregoire I Roma, ahavana impamyabushobozi y’ikirenga muri Filozofiya.

13. Mu mwaka1950, Alexis Kagame yabaye umwirabura wa mbere ubaye umunyamuryango w’Ikigo cya Institut Royal Colonial Belge (kera kitwaga Academie Royale des Sciences d’Outre-Mer).

14.  Mu mwaka 1956, Alexis Kagame yanditse igitabo”La Philosophie Bandu-Rwandaise de l’être ndetse n’ibindi byinshi byagikurikiye biri mu rurimi rw’igifaransa.

15. Mu mwaka 1958, Alexis Kagame yagarutse mu gihugu aba mwarimu wa Tewolojiya muri Seminari.

16. Alexis Kagame ari mubafashije guhindura Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda.

17. Alexis Kagame yatorewe kujya mu nteko y’abantu b’impuguke mu nama y’u Burayi (Membre du Groupe des Experts Indépendants auprès du Conseil de l’Europe).

18. Mu mwaka 1963, Alexis Kagame yagiye kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubwo yashingwaga.

19. Alexis Kagame yabaye mwarimu w’Umushyitsi w’Amateka ya Afurika y’Iburasirazuba no hagati I Lubumbashi (Zaire ariyo RDC y’ubu)

20. Alexis Kagame yabaye inshuti y’umwami Mutara III Rudahigwa

21. Mu mwaka wa 1956, Alexis Kagame yabaye mu Nama y’ubuyobozi bwa Rwanda-Urundi kugeza bibonye ubwigenge.

22. Alexis Kagame yanditse inyandiko, akora ubushakashatsi bwinshi ariko ntiyabishyira ahagaragara kubera Kiliziya Gatolika n’Abakoroni batabyemeraga.

23. Mu mwaka 1971, yagiye gutura i Kansi, anigisha Umuco n’Ubuhanga bya Afurika muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

24. Mu mwaka 1969-1972, Alexis Kagame yari umuyobozi mukuru wa Seminari Ntoya ya Kansi

25. Mu mwaka 1972,Alexis Kagame yanditse igitabo cya mbere cy’Amateka y’u Rwanda, Un Abrégé de l’Ethno-Histoire du Rwanda.

26. Tariki ya 5 Nyakanga 1979, Alexis Kagame yahawe impeta y’ishimwe na Leta, agirwa Officier de l’Ordre National des Grands Lacs.

27. Mu mwaka 1980, Alexis Kagame yagizwe igisonga cya Musenyeri muri Diyosezi ya Butare

28.Tariki ya 4 Nyakanga 1981, Papa Yohani Pawulo wa II yamugize Musenyeri w’’icyubahiro.

29. Tariki ya 2 Ukuboza 1981, Musenyeri Alexis Kagame yitabye Imana aguye I Nairobi (Kenya). Musenyeri yitabye imana afite imyaka 69.

30. Tariki ya 3 Nzeri 2014, Inteko Nyarwanda n’Ururimi n’Umuco yamuhaye igihembo cya Akademi, mu rwego rwo kumushimira ku bikorwa by’Ubudashyikirwa mu kubungabunga ubusugire n’iterambere ry’Ururimi n’umuco by’u Rwanda

Imvano: Imbuga zitandukanye n’ibitabo bye.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd