Joseph Shabalala ni umuhanzi ukomoka muri Afurika y’epfo, ni umwe mu bashinze itsinda kandi akariyobora, itsinda rya Ladysmith Black Mambazo.
Joseph Shabalala amazinaye bwite ni Bhekizizwe Joseph Siphatimandla Mxoveni Mshengu Bigboy Shabalala,
Dore ibintu 15 wamenya kuri Shabalala
1. Joseph Shabalala yavutse tariki ya 28 Kanama 1940
2. Yavukiye I LadySmith mu ntara ya Kwa Zulu Natal muri Afurikay’epfo.
3. Papa we yapfuye akiri muto, agumana na Mama we n’abavandimwe be baje gukorana umuziki.
4. Mu mwaka wa 1958, nk’umuntu wari mukuru mu rugo yagiye gushaka akazi mu mujyi wa Durbin.
5. Yamenyekanye muri Durban Choir kubera ijwi ryiza no gucuranga gitari
6. Mu 1958 yavumbuye yahimbye ijyana ya Muzika ya Isicathamiya, umunshuti we yumva ijwi rye amugira inama yo gushing itsinda.
7. Mu mwaka wa 1959, yashinze itsinda rye Ezimnyama ( The Blacks Ones)
8. Nyuma ntibwo yahisemo guhindura izina aryita LadySmith Black Mambazo.
9. Yashakanye n’abagore babiri
10. Yarafite abana bane
11. Yashinze Ladysmith Black Mambazo Foundation, ishuri rya Muzika ryigisha ijyana ya Isicathamiya ku rubyiruko rw’abanyafurika yepfo.
12. Yaririmbye mu rurimi rw’ikizulu, indirimbo zihimbaza imana, urukundo n’imibereho y’abantu.
13. Mu mwaka wa 2008, ibyerekeranye n’umuziki n’itsinda yabyeguriye umwana we muto Thamsanga.
14. Yamaze imyaka 54 akora ibyerekeranye n’umuziki (1960-2014)
15. Yitabye Imana tariki ya 11 Gashyantare 2020, afite imyaka 78.
Ifoto yavuye kuri Internet.