Diyosezi ya Gikongoro yavutse kuwa 30 Werurwe 1992, ihabwa Musenyeli Agusitini Misago wayiyoboye bwa mbere kugeza tariki ya 26 Ugushyingo 2014 ubwo yitabaga Imana.
Musenyeli Agusitini Misago wavukiye i Ruvune, Paruwasi ya Nyagahanga Gicumbi, ahabwa ubwepisikopi kuwa 28 Kamena 1992
Iyi diyosezi ifata igice cyose cy'akarere ka Nyamagabe na 2/3 by'akarere ka Nyaruguru, imirenge imwe n'imwe y'akarere ka Huye n'agace gato k'akarere ka Karongi.
Diyosezi ifite ubuso bwa kilometero kare 2.057 igizwe n'igice cy'ishyamba rya kimeza rya Nyungwe. Muri iyi diyosezi niho hari Paruwasi ya Kibeho, habereye amabonekerwa yemewe na kiliziya kuwa 29 Kamena 2001.
Papa Fransisko yatangaje ku mugaragaro ko Padiri Celestin Hakizimana atorewe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.
Diyoseze iyobowe na Musenyeli Selesitini Hakizimana.