Nyuma y’inama rusange yiga ku mirage y’isi yaberaga mu gihugu cya Pologne kuva 2-12 Nyakanga,,akanama kemeje ko imirage 3 y’afurika yemererwa kujya ku rutonde rw’imirage y’isi inshungwa na UNESCO.Imirage yose yemejwe ku rutonde rw’isi ni 21.
Iyo mirage itatu yemewe ni :
1.Umurwa rwa ASMARA wo muri Eritereya,
2.Igiturage cy’umuco cya Khomani muri Afurika yepfo
3.umurwa mukuru w’ubwami bwa Kongo, Mbanza Kongo muri Angola.
Imirage 2,Simien National Park( Ethiopia),Comoe National Park(Côte d’ivoire) yavanywe ku rutonde rwiyarifite ibibazo.
Naho umurage wa W-Arly-Pendjari uhuriweho na Benin,Burkina Faso witwaga W-National Park of Niger yemerewe gusubira ku rutonde rw’imirage y’isi.
Ubu muri Afurika hari imirage 93,harimo 51 y’umuco,37 ya kamere,5 ivanze,6 yambukiranyije imipaka na 15 iri mu bibazo.
Naho ku isi hose hari imirage 1073(iy’umuco ni 832,iya kamere ni 206,ivanze ni 35,iri mu bibazo ni Imirage igera kuri 54(world heritage in danger)