ESE WABA UZI AMOKO Y'IMIYAGA YO MU KIYAGA CYA KIVU?

Ikiyaga cya  Kivu cyagiraga amoko y'imiyaga menshi ariko ntiyabonekeraga rimwe, ahubwo yazaga mu bihe bitandukanye akaba ari nayo mpamvu byoroheraga abantu kujya koga mu Kivu cyangwa se gukoreramo indi mirimo kuko babaga bazi ifite ubukana, iyoroshye n'igihe ibonekera mu Kivu. By'umwihariko, kumenya amoko yiyo miyaga byafashije ingabo za Rwabugili gutera nta nkomyi ubunyabungo no kwigarurira ikirwa cy'ijwi.

Kuko bamenyaga imiyaga ikaze igihe izira, bityo bakabasha kugena ingengabihe yo gutera. Kandi kubera imihigo n'ishyaka ingabo z'u Rwanda zagiraga n'iyo habaga harimo iyo miyaga ikaze, bagiraga uburyo babyifatamo ariko ntibibababuze gutera. Ikigenzi byasabaga, ni Ukumenya igihe iyo miyaga izira n'ubwoko bwayo.

Muri iyo miyaga tugiye kurebera hamwe iy'igenzi nkuko iboneka mu rurimi rw'Amashi :

 

1.Icyasezi :( icya hose)  ni Umuyaga wo mugitondo ahagana saa kumi nimwe, ubera abasare nk'isaha yo kuzinduka.

 

2. Umwene :( umwana) Ni Umuyaga udakomeye cyane, uva ku Ijwi na za Nyamirundi werekeza ku Gisenyi. Ukunda imvura.

 

3. Umuzirahera. ( Umukubayoka) Umuyaga ukomeye cyane, ugenda ukubita amazi uyajugunya kunkombe. Ugira Ibitunda (Ibigoma) ukaba wahirika ubwato uturuka Mubugesera, ukambukiranya mubya Nyantango ukanyura Mukanage uhuha werekeza mubugoyi ugira Ishara (Umuyaga uhuhuta) nyinshi ugakunda kujisha Amato ya Kinyarwanda. Uzirana n'Imvura.

 

4. Mwaga :( hobe) ni Umuyaga bitiriye umugezi wa Mwaga uturuka mu ishyamba rya Gisakura na Ntendezi ukisuka mukivu cya Nyamirundi na Murwa wa Nyamasheke mu nsiko ya Bitare ( insiko ni intozo) cyo kigira umuvumbi mwinshi cyaba cyagiyemo bagatsika ntibajye mu Kivu. Ni cya rukunduzi ni ikigome cyane. Mwaga kandi ni inshuti y' imvura.

 

5. UMUKONDWE : Umugongo)  Umuyaga woroshye udakomeye, ugenda usodoka wegure ubwato buhoro buhoro utabukubaganya cyane. Uturuka mu migezi yo ku Ijwi ukagenda werekeza mu bya Kinunu na Gishwati. Wo ntukarishye cyane kandi unashira vuba.

 

6. ICYOGORO :( Icyomoro) uturuka hagati y'Ijwi na Ngoma ya Gisenyi kihirika  cyerekeza I Rwanda. Kizamo saa sita z' Ijoro. Kirakomera ariko gicika vuba. Kandi kijyamo iyo biturutse ku mvura,  Iyo hari umucyo ntikijyamo, kijyana n'imvura.

 

7. AKANYANKUBI (Umunyankuyu cyangwa akanyarugano) Umunyarugano ni Ishuheri (itafari) nk'umuyaga wa Serwakira. Itsura ubwato hafi y'inkombe abasare bakiheba bagira, amakuba iyo yahuye na Mwaga. Ni Ishuheri izanwa n'imvura ikavamo vuba.

 

8. INDERA : (Inkwano) ni akayaga gatuje katagwa nabi.

 

9.Isata :( Itara) ni Umuyaga uturuka mu bicu byo mukirere ugahurirana n'uwo mu Nyanja bigakirana bigatumbagiza amazi. Ni nka Serwakira yo mu Kivu.

 

10. UMUTUNDA : (Umusare)  ni Umuraba ( umuyaga) uhora uhugiza urimo umuvumba.

 

11. UMUHENGERI ( Umurombero) Bivuga Umuyaga mu mazi ariko kubatazi ibyi Kivu naho Kubaturiye I Kivu ni ukuvuga Kure. A hafi ni kumacanbwa (kugasharu) mu ngeri ni kure cyane.

 

12. Insiko : (intozo) ni aho amato yomokera ni nk'imfuruka.

 

13. AMASHINJI (Amashyuza)  ni umweya nka Kariba ya Kinunu cyangwa se nko ku Mwiza wo ku Ishara rya Nyamasheke. Mbese ni ubutaka bw'inkombe y'inyanja.

Iyo miyaga rukunduzi ntiyabuzaga Rwabugili kuvogera I Kivu yibasiye ubunyabungo.

 

Imvano: igitabo,  IMIZI Y'URWANDA cyanditswe na NSANZABERA Jean de Dieu,Page, 138, 139.

Last modified on Saturday, 14 July 2018 10:22

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd