Mu mwaka wa 1510, Umwami Ruganzu Ndoli ubwo yari mu rugamba rwo gucungura u Rwanda ngo arugarure mu maboko y’abami b’abanyarwanda.Yagiye atera ahantu hatandukanye akica abahinza bari baragiye bahigarurira.
Dore ibintu 10 ukwiriye kumenya ku Nzoga za Rubingo:
1. Urutare ruriho ahantu banyweraga inzoga
2. Ni ahantu ha kabiri umwami yazunguye abari barigabije igihugu
3. Ni ahantu umwami yigize umuhinzi abasha kuhatsinda umuhinza Rubingo
4. Urutare rugaragaraho amajanja y’imbwa n’icumu bya Ruganzu
5. Urutare umwami Ruganzu yarigitiyeho.
6. Hafi yaho hari ahantu hitwa mu Kiryamo cy’Inzovu, ariho umwami yaryame hakika ubwo yaraje kwica Rubingo.
7. Umuhinza Rubingo yari umunyoro wari warigaruriye ako gace
8. Inzoga za Rubingo zari mu Buriza bw’u Rwanda
9. Inzoga zabiraga muri urwo rutare
10. Inzoga za Rubingo zibarizwa mu murenge wa Jali, akarere ka Gasabo. Ni mu mpinga y’umusozi uba ureba Kigali yose.
.