Kibeho: Ibintu 20 wamenya I Kibeho ku butaka butagatifu

Kibeho iherereye mu misozi y’amajyepfo y’igihugu, ni umwe mu mirenge 14 igize akarere ka Nyaruguru mu ntara ‘y’Amajyepfo y’u Rwanda. Mu murenge wa Kibeho niho hari n’ikicaro gikuru cy’Akarere. Ni ahantu hafite amateka mu idini rya Kiliziya Gatulika kubera amabonekerwa yahabereye mu mwaka w’1981-1989. I Kibeho hazwi nk’ahantu ku butaka butagatifu, ni ahantu hemewe mu Rwanda gukorera urugendo Nyobokamana.

Dore ibintu 20 wamenya  I Kibeho ku butaka butagatifu:

1. Amabonekerwa ya mbere yabaye Tariki ya 28 Ugushyingo 1981.

2. Abakobwa babonekewe bari abanyeshuri mu ishuri rya G.S Mère du Verbe ry’Ababikira b’Abenebikira.

3. Kiliziya yemeje abakobwa 3 gusa ko aribo Bikira Mariya yabonekeye.

4. Tariki ya 28 Ugushyingo 1981 Bikira Mariya yabonekeye bwa mbere Alphonsine Mumereke. Yabonekewe bwa nyuma  tariki 28 Ugushyingo 1989.

5. Tariki ya  12 Mutarama 1982 Bikira Mariya yabonekeye Nathalie Mukamazimpaka. Yabonekewe  bwa nyuma tariki 3 Ukuboza 1983.

6. Tariki ya  2 Werurwe 1982 Bikira Mariya yabonekeye Marie Claire Mukangango. Yabonekewe bwa nyuma tariki ya 15 Nzeri 1982.

7. I Kibeho hari imbuga y’amabonekerwa

8. IKibeho hari Ingoro ya Nyina wa Jambo/Ingoro y’Umubeyi Bikira Mariya

9. I Kibeho hari isoko ya Nyina wa Jambo/Umubyeyi Bikira Mariya

10. I Kibeho hari ubutumwa  12 bwa Bikira Mariya mu ndimi enye (Ikinyarwanda, Igifaransa,Icyongereza n’igishwahiri).

11. I Kibeho haba misa ya mugitondo mu ngoro ya Nyina wa Jambo

12. Ni ahantu ho kurara usenga muri Shapelle y’Amabonekerwa.

13. Nathalie Mukamazimpaka niwe ukiri I Kibeho

14.Tariki ya 15 Kanama na Tariki ya 28 Ugushyingo niho haba amasengesho akomeye y’abantu baturutse hirya no hino mu Rwanda, Afurika no ku isi.

15. Amabonekerwa yemejwe na Mgr Augustin Misago (Apparition de Kibeho No 14)

16. Kiliziya yemeje amabonekerwa Tariki ya 29 Kanama 2001.

17. I Kibeho habera urugendo rwo kuvuga Ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya n’iy’Ububabare bwa yezu. Ndetse na Rozari yose.

18. I Kibeho hari imiryango yabihaye Imana itandukanye irimo: Aba pallotin(e),Abenebikira, Père Mariens de l’Immaculée Conception, Abahire ba Nyina wa Jambo, Soeurs Disciples de Jésus Eucharistique,…

19. Bikira Mariya yahamagariye abantu kwisubiraho no gusabira Isi kugirango ihinduke.

20. I Kibeho niho hambere muri Afurika habereye amabonekerwa yemewe na Kiliziya Gatulika.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd