Ahantu hahurira intara eshatu mu Rwanda

Hazwi ku izina ry’Amasangano kubera ha hurira uruzi rwa Nyabarongo n’umugezi wa Mukungwa. Ni ahantu habereye ijisho kubera ukuntu hatangaje.

Ni ahantu hahurira Intara y’uburengerazuba mu karere ka Ngororero na Nyabihu,  intara y’amajyepfo mu karere ka Muhanga n’intara y’amajyaruguru mu karere ka Gakenke

Ni ahantu hazwi mu mateka.  Ku Masangano hazwi nk’ahantu hafite amateka ku mibereho y’abanyarwanda ndetse n’ibikoresho bakoreshaga bagendeye ku bushakashatsi bwagiye bukorwa no ku bintu bahavanaga.

Ni ahantu hafite umwihariko mu bidukikije. Ahantu hahurira amazi ava mu bice byose by’igihugu, uburyo bugaragara ko imiterere  imeze kimwe n’iyo ha kurya no ha kuno y’iyo migezi muri izo ntara.

Harangwa n’ibitare n’imisozi iriho itsina kandi ni ahantu hakunda kuba inkwangu kubera ubutaka buba budakomeye.

Ni ahantu haba ishwagara, umucanga, ibumba byiza bifite umwimerere utandukanye n’ahandi.

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd