Imiterere y’ubutegetsi bwa Cyami mu Rwanda rwo hambere
“Mu butegetsi bwa kera,habaga ho Inzego z’ubutegetsi I Bwami”
Mu bushorishori bw’ubutesetsi habaga haganje Umwami na Nyina w’Umugabekazi.Mu ntekerezo za kera umwami si umuhutu,si umututsi ,si umutwa,ni umwana w’imana,agatsinda yavukanye imbuto”.Umwami ni inkuba ihindira mu bicu igakangaranya isi.Amateka aciye ni amahame agomba gukurikizwa,ni we Rukiko rw’ikirenga.Umwami ,akica agakiza,agakiza akica,akagaba akanyaga,akanyaga,akagaba.Umwami ni umutima w’igihugu,atanga ihumure,akagena imirwano.Ni itabaza ry’u Rwanda,akaba icyorezo cy’amahanga.
Mu ngoro y’Umwami habaga Rucabagome,ikaba ingoma yagenewe gutanga abagome.Yagendanaga n’Indamutsa ikagenda iyikurikiye.Yo rero ikavugir mu gikari,ikavuga batanze umuntu,ikavuga ku buryo bw’umurishyo wa Zigezikalagwe,yajya kuragiza bagakubitaho umurishyo umwe.Ibwami hahoraga uwo mwukai nyamunsi .
Abanyarwanda iyo bajya guca umugani babanziriza kuri iyi nteruro y’ibanze,ngo:
“Harabaye ntihakabe,Harapfuye ntihagapfe,Hapfuye imbwa n’imbeba,Hasigara inka n’ingoma”
Ingoma Nyiginya ihereye kuri iyo nteruro,yahimbazwaga n’ubuyoboke bw’ibindi bihugu bikururwa n’ubukungu bushingiye ku Nka.Amazina aganisha ku nka yo ariho kandi arazwi,ariko hari n’Indahiro nyarwanda ivuga inka:Inka yanjye!Karyabwite mba muroga!Makoko atanga inka!Yampaye inka!
Amarangamutima nkayoafitanye isano n’inka,n’amazina agusha ku ngoma byerekana rwose umwanya w’inka n’ingoma mu mitegekere Nyiginya.Umwani ni we mutegeka mukuru ugaragara,agasohorezwa n’Abatware b’intebe,nabo bagaherezwa n’ibisonga byafashwaga n’abamotsi.
“Umwami uganje agenga Igihugu agateka ijabiro
Abatware b’intebe bagategeka Intara bakagaba n’ibitero
Ibisonga bigakoresha uburetwa n’amakoro ku misozi
Abahamagazi bakayobora imirenge ku birongozi,mu by’ubutware”.
Ingoma Nyiginya yoroheye Abasinga b’Abasangwabutaka n’Abakoma,bikomereza umwuga wa bo w’ubupfumu.Abahinza nabo bagumana imihango yabo y’ubuvubyi,n’ubuvumyi bw’abanzi n’ibyonnyi,n’iy’ikemura-manza mu miryango yabo.Abatunzi bagabirwa imikenke n’ibikingi,Rubanda rwa giseseka bakihingira indeka zabo nta nkomyi.