Kuva 1091-1961 u Rwanda rwagiye rugira Umwami wabaga ari umukuru warwo,akaruyobora,akarurwanira akarwagura,akarurinda.
Dukoresheje ijambo Amacishirizo ryakomotse mu Bucurabwenge.Rikaba rishaka kuvuga ikintu kitazwi neza by’imvaho.Bitewe ni uko Abami b’u Rwanda cyane cyane Abami b’umushumi batazwi neza imyaka bategekeyemo ,byatumye abagerageje kuyandika baragiye baganekereza.Bityo tubasha kubona neza igihe abo Bami bategekeye.
Dore abami bayoboye dukurikije ayo macishirizo:
1.Gihanga I Ngomijana (1091-1124)
2.Kanyarwanda Gahima (1124-1157)
3.Yuhi I Musindi (1157-1180)
4.Ndahiro I Ruyange (1180-1213)
5.Ndoba (1213-1246)
6.Samembe (1246-1279)
7.Nsoro I Samukondo (1279-1312)
8.Ruganzu I Bwimba (1312-1345)
9.Cyilima I Rugwe (1345-1378)
10.Kigeli I Mukobanya (1378-1411)
11.Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi (1411-1444)
12.Yuhi II Gahima II (1444-1477)
13.Ndahiro II Cyamatare (1477-1510)
14.Ruganzu II Ndoli (1510-1543)
15.Mutara I Nsoro II Semugeshi (1543-1576)
16.Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609)
17.Mibambwe II Sekarongoro II Gisakura (1609-1642)
18.Yuhi III Mpazimaka (1642-1675)
19.Cyilima II Rujugira (1675-1708)
20.Kigeli III Ndabarasa (1708-1741)
21.Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741-1746)
22.Yuhi IV Gahindiro (1746-1802)
23.Mutara II Rwogera (1802-1853)
24.Kigeli IV Rwabugili (1853-1895)
25.Mibambwe I V Rutalindwa (1895-1896)
26.Yuhi V Musinga (1896-1931)
27.Mutara III Rudahigwa (1931-1959)
28.Kigeli V Ndahindurwa (1959-1960)
Ibi by’imibare ariko na none ni ibya kizungu,nitwe tuyiyongereyeho,kugira ngo twerekane uko bigenda biriganira,uko bivuzwe kwose.
Iyo bavuga amazina mu Kinyarwanda ,bayavuga nyine nk’ibisekuruza nyine nk’ibisekuruza:”Gihanga ni uwa Kazi ka Kizira cya Gisa cya Randa rya Merano ya Kobo ka Kijuru cya Kimanuka cya Muntu wa Kigwa cya Nkuba ari we Shyerezo”.Iyo bageze aha bongeraho iri jambo:”Ngaho iyo mwama Mukuru wa Samukondo mu Mizi yanyu mikuru”.
Ibi rero ni ibyavugirwaga mu mihango y’ukwimika,babwira Abami bati”Aho mu ijuru kwa Shyerezo ni ho mukomoka,kandi ni yo mwama”kuko abami bahorana imana.Ni na ko baramutswaga ,ngo Gahorane Imana,Nyagasani!”
Byavuye mu gitabo Imizi y’u Rwanda (Umutumba I) cya Nsanzabera Jean De Dieu.
Twabibutsako umwami wa nyuma ariwe Kigeli V Ndahindurwa yatanze Tariki ya 16/Ukwakira/2016 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.Akaba yaratabarijwe I Mwima ya Nyanza tariki ya 15/Mutarama/2017.