18 Kanama 2017,Itariki y’amateka mu Rwanda

Tariki ya 18 Kanama 2017,Perezida wa Repuburika Kagame Paul yarahiriye kuzayobora u Rwanda manda y’imyaka irindwi izageza mu 2024. Ni umuhango witabiriwe n’abasaga ibihumbi 25 barimo abaperezida b’ibihugu bagera kuri 17, ba Visi Perezida babiri, Minisitiri w’Intebe n’abandi barimo abayobozi batandukanye

Umuhango wabereye kuri sitade Amahoro I Remera witabirwa n’abanyarwanda bavuye mu mpande zose z’igihugu ndetse n’abanyamahanga baje gushyigikira u Rwanda.

Abahagarariye amadini n'amatorero mu Rwanda barimo Mufti w’u Rwanda, Mufti Salim Hitimana; Musenyeri w’Abangilikani, Archbishop Onesphore Rwaje na Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, Philippe Rukamba, nibo bahawe umwanya kugira ngo basengere uyu muhango

Indahiro ya Perezida Kagame:

“Jyewe, Kagame Paul, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko; ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe; ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’igihugu; ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite; ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko,
Imana ibimfashemo.”

Indahiro ye yakiriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege. Nyuma yo kurahira, yashyize umukono ku ndahiro, ahabwa ibendera ry’igihugu, ikirango cya Repubulika y’u Rwanda,ahabwa itegeko nshinga ndetse n’indirimbo yubahiriza igihugu.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda,Gen Patrick Nyamvumba yashyikirije Perezida wa Repubulika ingabo n’inkota  nk’ikimenyetso cyo kurinda igihugu.

 Perezida Kagame yatangiye ijambo rye ashimira yagize ati: “Uyu munsi ni uwo kwishima nabashimira mwese. Ndagira ngo rero mbanze mbashimire ukuntu mwitabiriye ibi birori, n’ubundi ni ibyacu twese. Nkuko mubibona dufite abashyitsi benshi baje kwifatanya natwe muri ibi birori, harimo abakuru b’ibihugu byo muri Afurika n’inshuti z’u Rwanda nyinshi zaturutse hirya no hino ku isi.”

Yibukije abanyarwanda ko icyizere bongeye kumugirira,ko ari icyizere bifitiye bo ubwabo ko gukomeza gukorana nabo ari ishema kuri we.

Mu ijambo rye yakomeje ashimira abayobozi bitabiriye uyu muhango w’irahira rye ashimangira ko Afurika ikwiye kubaho mu bufatanye bugamije iterambere buri gihugu cyifuza aho kuba icyo abanyamahanga bifuza.

Yavuze ko ibihugu by’amahanga bishaka ko Afurika ihindura uburyo bwayo bwo gukora kandi aribwo buyibereye, avuga ko ntawe ukwiye kwemera ko bibaho.

Yagize ati “Basaba ko duhindura uburyo dukoramo kandi bukora neza kuri twe, tukabusimbuza amahame ari gutakarizwa icyizere n’abaturage babo.”

Yasabye ibindi bihugu bya Afurika gukomera ku busugire bwabyo abishimangira akoresheje indirimbo yakanyujijeho mu bihe byo kwiyamamaza yitwa ‘Nta ntambara yantera ubwoba’.

Yagize ati “ Iyo turi kurwanira impamvu ya nyayo, nta cyatuma tugira ikidutera ubwoba kuko Imana ihora ku ruhande rwacu. Ibi bireba twese Abanyafurika.”

Yasabye abanyafurika gukomeza gushyigikira amavugurura yatangiriye mu muryango wunze ubumwe.Yavuze ko:”Afurika iri mu nzira nziza nyayo,igisigaye ni ukubyerekana,no kubishyigikira.

Perezida Kagame yakomeje avuga imyaka irindwi iri imbere ari ingenzi ku Rwanda n’Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rwagaragaje umuhate wo kubaka u Rwanda binyuze mu matora aherutse.

Yagize ati “Mu bintu by’ibanze tuzakora mbere y’ibindi byose, ni ugukomeza igihango cyo gukora ibyiza gusa dufitanye n’abasore n’inkumi ndetse abenshi batoye bwa mbere mu matora ashize kandi bakabikorana umurava, ubushake n’ibyishimo byinshi. Twese twabonye uburyo bafashe iya mbere mu matora bikaba byaratumye akorwa nta kosa na rimwe rigaragaye. “

“Turabibashimira cyane. Ubushake bw’aba bakobwa n’aba bahungu burigaragaza. Umuhate wanyu wo gukora cyane mugatera ishema imiryango yanyu n’igihugu cyose. Tugomba gukora ibishoboka ku buryo buri Munyarwanda agira uburezi bwiza, akamaro k’abikorera karashyigikiye. Abanyarwanda batangiriye ku busa bahinduye iki gihugu bagiha umusingi ukomeye, turabashimira kandi tubasaba gukora ibiruseho.”

Yanashimiye kandi amashyaka 8 yari amushyigikiye mu bikorwa byo kwiyamamaza.Akomoza ku bimaze kugerwaho avuga ko kuri ubu abagore n’ abagabo bafite uburenganzira bumwe kandi bahabwa amahirwe angana, yongeraho kuri u Rwanda nta mwanzi rufite.

Yijeje kandi abikorera ku giti cyabo ko guverinoma izakora uruhare rwayo mu kongera imikoranire n’ibindi bihugu nk’imwe mu nzira yo kuzamura ubuhahirane n’ibindi bihugu.

Yasoje ijambo  avuga ko "ubushake bwacu ku hazaza bugomba gushyigikirwa n’imyumvire yo gukemura ibibazo no kumva ko ibyo dushaka twabigeraho.Ibyo dushaka byose biri hano muri Afurika."

Perezida wa Repubulika atangiye iyi manda nyuma y’amatora yabaye tariki ya 3-4 Kanama 2017,Perezida Kagame Paul abona amajwi 98.79%,Dr Franck Habineza  wari uhagariye ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR yagize amajwi 0,48%. Mpayimana Filipe  wari wiyamamaje ari umukandida wigenga agira 0,73%.

 

Last modified on Sunday, 20 August 2017 23:27

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd