UBWIRU

Ubwiru ni ibintu bikubiyemo imihango y’ibwami. Nkuko igitabo cyitwa Imizi y’u Rwanda kibivuga ngo iyo mihango yari amabanga y’ibishyitsi by’ibwami aho biva bikagera,yari yerekeye ibintu byinshi bise “Inzira”

Dore zimwe mu nzira z'imihango y’ubwiru :

Inzira ya Gicurasi : Habaga igisibo cyo kwibuka urupfu rwa Ndahiro Cyamatare.

          Inzira y’Umuganura  :  Habaga umuganura wo kuganuza Umwami.

         Inzira y’umuriro: `Yibutsaga iyimikwa ry’Abami B’Umuriro aribo ba Yuhi.

        Inzira y’Ubwimika : Ni igihe  Umwami yatangaga bagiye kwimika undi.

        Inzira y’Ishora : Y’ibutsaga iyimikwa ry’Abami b’Inka aribo Mutara na Cyilima.

        Inzira y’Urwihisho  : y’ibutsaga igihe cy’ibitero bikaze by’u Rwanda n’u Burundi .

        Inzira ya Rukungugu : Ni igihe habaga hateye amapfa

        Inzira ya Kivu: Ni igihe habaga hateye umwuzure

        Inzira y’umuhigo : Ni igihe hakorwaga Imihango yo Guhiga 

        Inzira y’Inzuki: Ni  Igihe cyo kwagika imizinga no guhakura

        Inzira ya Muhekenyi: Ni igihe habaga hateye ibyonnyi

        Inzira yo kwambika Ingoma :Ni igihe cyo kuramvura Ingoma no kuzambika

       Inzira Y’inteko : ni igihe  cyo kurwanira ingoma

       Inzira y’inkiko yabyaye Umugaru : igihe cyo kwagura Imipaka

       Inzira y’urugomo : ni Igihe cyokugaba ibitero 

       Inzira y’ikirogote : ni  Igihe cy’itanga ry’Umwami

       Inzira yo kwasira: Igihe cyo kwambika ingoma

       Inzira y’imfizi: Cyari igihe cyo kwita kumamfizi y’Ibwami

I    Igitabo cy’Imizi y’u Rwanda gikomeza kivugako iyo mihango yose yakorwaga uko bayikurikiranyije mu mutwe wabo.  Hari Abiru babaga bayizi barayifashe mu mutwe , ntibagire ikindi bayihinduraho. Iyo mihango yarizwi n’abiru gusa, rubanda ntacyo bari bayiziho Bumvaga gusa ko habagaho Abiru n’ubwiru bwabo. Abiru ntibari abajyanama b’ingoma ya cyami gusa ahubwo bari nab'imihango y’Ibwami. Mu bwiru kandi  niho dusanga amateka y’Abami n’Ingoma zabo. 

iFOTO:Iterinete.

Last modified on Wednesday, 18 October 2017 23:00

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd