Umwami yabaga afite inzu ye yihariye nini kurusha izindi zabaga ziri ibwami, ikaba inzu yari ifite amategeko yo kuyinjiramo ndetse ifite ibice biyigize bifite amazina yihariye.
1. Inzu y’umwami yabaga hagati y’izindi ibwami ikitwa Kambere
2. Imbere y’inzu y’umwami habaga umurongo Nyirantarengwa, utagombaga kurenga nta ruhushya ufite rw’umwami
3. Imbere mu nzu harimo inkingi Kantagazi cyangwa Imbazi.
4. Iyo wakoraga kuri iyo nkingi bagiye kuguhana, wahitaga uhabwa imbabazi.
5. Imbere mu nzu, abagore bicaraga ukwabo n’abagabo bakicara ukwabo
6. Inkingi Mbonabihita yicarwagaho n’umugabo ushinzwe umutekano w’umwami
7. Uburiri bw’umwami busasheho ibirago
8. Inzira y’umugabo, umwami yagiraga urwuririro rwe agana ku buriri
9. Inzira y’umugore, umwamikazi yagiraga urwuririro rwe agana ku buriri
10. Aho umwami yaganiriraga n’umwamikazi (Gutera akabariro),hakaba n’uruhu rw’inka rwifashishwaga mu rwego rw’isuku.
11. Ku musego w’uburiri, habaga agacuma karimo inzoga, agaseke k’imbuto, n’aho yabikaga imyambaro n’ibindi bintu bifite akamaro.
12.Ku rwuririro habaga harimo agasambi kameze nk’urugi gatuma utareba imbere ku buriri
13. Ahantu hicaraga abagore baririmbira Ibihozo Umwami
14. Uruhimbi, aho baterekaga Amata
15. Inzu yabaga ifite uruganiriro, aho umwami yaganiraga n’abana, inshuti, abashyitsi be.
16. Icyotero, umuriro umwami yoteragaho, wabaga urinzwe n’abagabo babiri kugirango ibishashi bitagwa ku mwami.
17. Ikiramiro, inkingi umwami yegamagaho igihe yashobora guseka cyane agatembagara.
18. Inzu y’umwami yabaga yubakishije ibyatsi n’ibiti
19. Kubyuka ku Mwami: Umwami yarabambukaga