Umuganura, ibintu 20 ukwiriye kumenya k’umuganura

Ibirori by’umuganura ni ibirori bikomoka ku bakurambere ba banyarwanda, ni imwe mu mihango yari ikomeye y’abanyarwanda kuva kera, aho bahuraga bakaganura imyaka yabaga yeze. Kuganura byatangiriraga mu muryango bikagera n’ibwami, umwami akaganurira hamwe n’abaturage n’abatware be.

Dore ibintu wamenya:

1. Umuganura watangiye kwizihizwa mu Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya 9.

2. Umwami Ruganzu II Ndoli wategetse ahasaga 1510-1543 niwe wongeye kuwuha imbaraga nyuma yo kubohora u Rwanda nyuma y’imyaka cumi n’itanu.

3. Umuganura wayoborwaga n’umwami afashijwe n’abanyamihango b’umuganura.

4. Abanyamihango b’umuganura;abo kwa Rutsobe n’abo kwa Myaka ya Musana.

5. Umuganura mu muryango, wayoborwaga n’umukuru w’umuryango.

6. Mu gitaramo cy’umuganuro, hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa harimo inka, umusaruro ushimishije,..

7. Ibirori by’umuganura byizihizwaga ku mwero w’amasaka, bakamurika umusaruro uvuye impande zose z’igihugu.

8. Abanyarwanda bashimaga Imana k’uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo yabahaye.

9. Baganuzaga umwami amata, amasaka n’izindi mbuto nkuru ari zo; uburo, inzuzi n’isogi.

10. Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganura.

11. Umwami yavugiraga umutsima apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’igihugu.

12. Mu birori by’umuganura, hashimwaga abakoze neza, ibigwari bikagawa.

13. Nyuma y’umuhango wo kuganura, hakurikiragaho ibirori by’umuganura byasozwaga n’igitaramo cy’imihigo.

14. Ku munsi w’umuganura cyaraziraga kugira uwo wima cyangwa uheza, buri wese yagombaga kugira umuturanyi asura.

15. Kubera amarushanwa, Umuganura wongereye agaciro ibyari bigize ubuzima bw’abanyarwanda; imbyino, imitako, inka, imyaka n’ibindi

16. Kwizihiza umuganura byaciwe n’abakoroni mu 1925.

17.  Umutware wari usigaye Gashamura ka Rukangirashyamba wari umwiru, ushinzwe umuganura mu gihugu, yaciriwe mu Burundi.

18. Umuganura wayoborwaga n’abiru.

19. Ukwezi kwa munani (Kanama) kwarangizaga ikibariro ndangaminsi cy'abanyarwanda.

20. Umwaka bawubaraga bahereye muri Nzeri.

Last modified on Sunday, 28 July 2019 17:39

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd