Inzibutso 4 za jenoside zigiye kwandikwa mu mirage y’isi

I Kigali hateraniye inama yigaga uko inzibutso 4 z’u Rwanda zashyirwa mu mirage y’isi. Ni inama yahuje abafite aho bahuriye no kurwanya jenocide barimo Minisiteri ya Sport n’Umuco,Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi(CNLG), Ihuriro Mpuzamahanga ry’inzibutso, Ikigega cy’Umurage Nyafurika, abaturutse muri Mali, Sénégal, Afurika y’Epfo, inzobere n’abashakashatsi ba Loni n’abarimu bo muri Kaminuza zo mu Rwanda.

Inzibutso ziteganyijwe gushyirwa mu mirage y’isi ni urw’i Kigali ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, urw’i Nyamata mu Bugesera, Murambi muri Nyamagabe ndetse na Bisesero muri Karongi, Izi nzibutso ubusanzwe kuva muri 2012 ziri kuri lisiti y’izitegereje kwemezwa (tentative list ) gushyirwa mu mirage y’isi. .

Abagize iryo tsinda, kuwa Mbere w’iki cyumweru basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, kuwa Kabiri basura urwa Nyamata bareba niba zujuje ibisabwa ngo zishyirwe ku rutonde.

Birasabwa kugaragaza umwihariko wa buri Rwibutso kugira ngo zemerwe n’ikigo cya Loni gishizwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO). UNESCO ivuga ko gushyirwa muri uwo murage bisaba inyandiko zicukumbuye kandi zifite umwihariko wa buri murage.

Gushyira inzibutso mu mirage y’isi bizafasha kumenyekanisha jenoside yakorewe abatutsi hirya no hirya ku isi,gukumira jenoside ngo itazongera kubaho ahandi,kumenyekanisha amateka ya jenoside ndetse bizafasha kugira ngo amateka atazibagirana. Biteganyijwe ko bitarenze umwaka wa 2018,izo nzibutso zizaba zaramaze kwandikwa mu mirage y’isi.

Afurika ifite imirage 129 yamaze kwandikwa ku rwego rw’isi;ni ubukungu bw’isi, n’ iby’agaciro rero gusigasira amateka n’imirage y’abanyafurika. Mu karere duherereyemo, twavuga nko muri Uganda, ahashyingurwaga abami babo( Tombs of Buganda Kings) haherereye Kasubi hashyizwe mu mirage y’isi.

Last modified on Friday, 03 February 2017 08:07

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd