Tariki ya 7 Mata 1994-Tariki ya 7 Mata 2017,imyaka 23 irashize twibuka jenoside yakorewe Abatutsi,abanyarwanda bagera kuri miriyoni babuze ubuzima bwabo,bavukijwe uko bavutse,uko baremwe.
Tariki ya 7 Mata 2017 Perezida Paul Kagame hamwe n’Umuyobozi mushya w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat nibo bacanye urumuri rw’icyizere.
Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yagaye abari gushakira inyito Jenoside yakorewe Abatutsi
Yagize ati “ Nk’ubu iyo wumva ibiganiro bibaho bijya mu magambo, ntabwo bikiri ubuzima bw’abantu bwatakaje… bakajyaho bakavuga ngo ni Jenoside y’Abatutsi, ni jenoside ya 1994…Ubu abantu barashakisha uko bita icyabaye. Ntabwo bikiri abantu bapfuye ubu ni izina…. Ariko iyi ‘debate’ nta shingiro n’imwe ifite. Abo bose bibaza ibyo abenshi usanga ari babandi banayigizemo uruhare, bakibaza ko gukina ku nyito yayo yenda hari icyo bimara.”
“Twabuze miliyoni y’abantu kandi ntabwo cyari ikiza gisanzwe, ni ibintu byakozwe n’abantu, politiki yabo. None ni gute abantu bakomeza gukina ku nyito yabyo, ngo bakazana n’inzobere…. inzobere zije kugarura abapfuye se? Ibyo nta gaciro na gato bifite. Abanyarwanda ntidukwiye gutakarira muri ibi, dufite ubuzima bwo kubaho ntidukwiye kubaho muri ibyo. Niba ufite ikibazo cy’inyito yibyabaye hano ni uko ufite ikibazo cyawe ukwiye gukemura. Abantu bahizwe hano mu Rwanda mu myaka myishi yashize, ntabwo byabaye mu 1994 gusa. Kuki rero batinya kuvuga uko ibintu byabaye, kuki batinya kuvuga ko Abatutsi bahizwe iyo myaka yose…ufite ikibazo gituma utabibona.”
Perezida Kagame kandi yashimangiye ko ibyabaye mu Rwanda bidakwiye gusubira ukundi, ko nta muntu uzongera guhigwa azira uko yavutse.
Ati “Ndavuga nka Perezida uriho kandi ndebye n’imbere…. ibi ntibizongera ukundi. Ibyo ni ibyo dushoboye….. Niba hari abatekereza ko bazahindura inzira turimo, nabo tubahaye ikaze. Ariko bagomba kumenya ko bahanganye n’abantu bakomeye. Ntabwo bazatunyeganyeza kubyo twemera, bifite agaciro kandi by’ingirakamaro kuri twe.Niba hari icyo bashaka cyose bazasanga tukiteguyemo. Nishimiye, kandi n’abanyarwanda bishimiye, ko hari aho tugeze. Ndetse n’ejo bundi Kiliziya Gatolika yari igifite ibyo tutumvikanaho nabyo ubu twateye indi ntambwe yo kumvikana kandi ishimije. Ni ikintu cyiza."
Yunzemo ati “ Hari n’abandi bagishakisha uko bakumva uruhare rwabo mu byabaye ariko bagishaka kurushyira ku bandi, abo rero ntabwo bazaduhagarika gukomeza gutera imbere. Ntitwitaye ku ngufu batekereza bafite. Abahigwaga ntabwo bazongera guhigwa ukundi, kandi n’ababahigaga nabo ntabwo bazigera bahigwa mu gihe kizaza. Buri munyarwanda kimwe n’undi iki gihugu ni icye, ndetse n’undi wese ubyifuza ku isi ”
Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyiguyemo imibiri y’abatutsi igera ku bihumbi 250 000,witabirwa na Minisitiri ya Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne hamwe n'abagize guverinoma ndetse n'abandi bashyitsi,inshuti z'u Rwanda baje kwifatanya n'abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye.
Itsanganyamatsiko y’uyu mwaka 2017 igira iti:Twibuke jenoside yakorewe abatutsi,
Turwanya ingengabitekerezo ya jenoside,
Dushyigikira ibyiza twagezeho.