Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura ku kicaro cy’Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, ni inzu yahoze yitwa CND(Conseil National pour le Dévelopement).
Ni ingoro igaragaza urugendo rw’ingabo za APR kuva mu 1990 kugeza bahagaritse jenoside bakanabohora igihugu tariki ya 4 Nyakanga 1994.
Ingoro yatashywe, igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi harimo icy’imbere cy’ibyumba icyenda bitandukanye ahanini gikubiyemo uburyo Jenoside yateguwe, uko amasezerano y’amahoro ya Arusha yagenze, uko indege ya Habyarimana yaguye, uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa, uburyo bwakoreshejwe n’ingabo za APR (Armeé Patriotique Rwandaise ) mu guhagarika Jenoside no kurokora abicwaga mu duce dutandukanye n’uko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiyeho.
Igice cyo hanze cyo kigizwe n’ibishushanyo (monuments) bitatu bigaragaza ibikorwa byakorwaga n’ingabo za APR mu gihe cy’urugamba.
Igishushanyo kiri hejuru y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko ni cy’umusirikare n’uwamufashaga guhangana n’amasasu yaturukaga mu kigo cya gisirikare cyabagamo abarinda Umukuru w’Igihugu kizwi nka Camp GP (Camp de gardes presidentielles).
Igishushanyo kindi giherereye ku ruhande rw’inyuma y’inzu y’Inteko Ishinga Amategeko, kiriho ifoto y’umusirikare uhagarariye abandi bose aha icyubahiro n’agaciro abaguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohoza igihugu bose.
Ishusho iri imbere y’urwinjiriro rukuru rw’umuryango winjira mu nyubako y’umutwe w’Abadepite igaragaraho abasirikare ba APR (Armeé Patriotique Rwandaise) bari mu mirwano, ari nako batabara abasivile babaga bari kwicwa.
Umwe mu basirikare agaragaraho yunamiye umugore wari umaze kwicwa mu gihe umuyobozi wabo agaragara abari imbere afite ku rutugu umwana muto batabaye, ari nako afite ‘jumelle’ imufasha kureba aho umwanzi aherereye mu gihe ku rundi ruhande naho hari undi musirikare ari kurwana anatwaye inkomere.