Ibintu 10 wakora muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Buri mwaka kuva tariki ya 7 Mata kugeza tariki ya 4 Nyakanga, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba bari mu bihe by’iminsi 100 yo kwibuka, kuzirikana, kunamira no  guha icyubahiro abatutsi bavukijwe ubuzima, bazira uko bavutse muri jenoside yakorewe abatutsi.

Icyi kiba ari igihe cyo kwibuka ibibi u Rwanda rwanyuzemo, amateka y’amacakubiri no kubiba urwango hagati y’abanyarwanda. Riko nanone ni igihe cyo gutekereza ejo hazaza h’u Rwanda n’uburyo twarushaho kubaka igihugu cyacu, kigatera imbere.

Muri iki gihe rero cy’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, hari ibintu bimwe ushobra gukora kugira ngo wifatanye n’ababuze ababo, umenye amateka, unubake igihugu cyawe. Dore bimwe muri ibyo:

1. Kwitabira ibiganiro byo gutangiza icyunamo

Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bitangira mu gihugu hose tariki ya 7 Mata. Ni umuhango ubera mu midugudu yose y’igihugu, aho abaturage bahura bakaganira, bakumva amateka yerekeranye na Jenoside yakorewe abatutsi. Ni umuhango abantu bose baba basabwa kwitabira aho batuye mu midugudu, bagakurikirana ibiganiro ndetse n’ijambo ry’Umukuru w’Igihugu.

2. Kujya mu biganiro bibera mu mudugudu

Mu cyumweru cy’icyunamo (07-13/04), mu masaha ya nyuma ya saa sita haba ibiganiro mu midugudu y’igihugu yose, mu bigo birimo abantu benshi, aho abakozi bakorera, n’ahandi hatandukanye. Ni umwanya mwiza abantu bahura bagahumurizanya, bakaganira ku mateka y’ibyabaye, ibyabereye aho batuye, bakaganira ku kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda. Ibi biganiro kandi bikomeza mu gihe cy’iminsi ijana.

3. Gusura abarokotse

Muri iki gihe cyo kwibuka, ni igihe gikomeye ku barokotse jenoside harimo imfubyi, abapfakazi n’ inshike aho bari hose. Ni ibihe bibatera kwibuka, bakingunga, bikabatera gutekereza cyane. Ni igihe wafata umwanya ukajya gusura abantu barokotse, ukabahumuriza, ukabereka ko batari bonyine, ukabakomeza, ukababa hafi.

4. Gusura urwibutso

Mu rwego rwo gukomeza guha agaciro abapfuye ni byiza gufata umwanya ukajya gusura urwibutso, ukunamira abahashyinguye, ugashyira indabo ku rwibutso.Ibi kandi bigufasha no kumenya amateka; ukamenya inzira y’umusaraba abatutsi banyuzemo.

5. Kwitabira ibikorwa byo kwibuka

Muri iki gihe cyo kwibuka haba ibikorwa bitandukanye bihuza abantu. Ni ibikorwa buri wese yakwitabira akabasha kuba hamwe n’abandi. Ku warokotse Genocide bimufasha kwibuka, akaba ari kumwe n’abandi, akabona ko atari wenyine  bityo  ntiyigunge. Akabasha  kumva ubutumwa bumuhumuriza, bumugarurira icyizere. Bimwe muri ibi bikorwa harimo  Walk to Remember, Our Past, Ku Gicaniro n’ibindi

6. Kujya mu ijoro ryo kwibuka

Ahantu hatandukanye bategura ijoro ryo kwibuka.  No mu bigo bitandukanye bya leta ndetse n’ibyigenga  bategura ijoro ryo kwibuka abakozi babyo bazize Jenoside yakorewe abatutsi. Ni byiza kujya kwifatanya n’abandi muri iryo joro riba rikomeye, aho abarokotse jenoside bibuka abakozi bakorananga, imiryango ikibuka ababo bakoraga muri ibyo bigo.

7. Gusoma ibitabo no kureba film

Mu rwego rwo kumenya amateka y’igihugu ndetse n’amateka ya Jenoside by’umwihariko ni ngombwa gusoma ibitabo  kureba filimi no kumva indirimbo  bivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi. Bigufasha kumenya no gusobanukirwa uburyo jenoside yakorewe abatutsi yateguwe, igashyirwa mu bikorwa, ndetse n’uburyo abarokotse babayeho. Ibi bitabo na film ushobora kubisanga mu masomero n’ahandi hantu hatandukanye.

8. Gukora ibikorwa by’ubukorerabushake

Mu gihe cyo kwibuka, ni umwanya wo gutekereza, kuzirikana, kureba abakeneye ubufasha, abagizweho ingaruka na Jenoside aho bari hirya no hino mu gihugu, bafite ibibazo byinshi. Ni ugushaka umwanya, wowe, inshuti zawe, abo mukorana, groups muhuriraho; mukaba mwajya kuremera  umuntu muzi ufite ikibazo, ukeneye ubufasha.

9. Kuganira n’ abakoze Jenoside

Mu gihugu hari abakoze Jenoside bemeye icyaha bagisabira imbabazi, bari hanze batuye mu miryango. Mu rwego rwo kumenya amateka y’ibyabaye icyo gihe, ushobora kwegera umuntu waba uzi wakoze jenoside, akaguha ubuhamya bwibyabaye, icyabimuteye, ishusho y’uko byari bimeze icyo gihe. Ibi byafasha cyane ku bari gukora ubushakashatsi, ndetse no ku bantu ku giti cyabo.

10.Kubasabira ku Mana

Muri iki gihe ushobora gufata umwanya wo gusabira abazize Jenoside yakorewe abatutsi, ukabasabira ku Mana ikabakira mu bwami bwayo, bakagira iruhuko ridashira. Kubasengera kandi bituremamo imbaraga z’icyizere ko aho bagiye ari heza kurusha ku isi, kandi ko natwe hari umunsi tuzongera kubabona..

 

 

 

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd