Inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri ku rutonde rwagateganyo rw’Imirage y’isi ya UNESCO

U Rwanda rwasize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kubungabunga imirage y’isi icungwa na UNESCO, kuwa Kane, tariki ya 28 Ukuboza 2000, kugeza ubu nta murage w’u Rwanda wanditse mu rwego rw’isi.  Tariki ya 15 Kamena 2012, u Rwanda rwatanze inzibutso enye  za Jenoside yakorewe abatutsi ngo zandikwe mu murage w’isi.

Izo nzibutso ni urwa Kigali, Nyamata, Murambi na Bisesero, ni inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi kuva muri Mata - Nyakanga 1994,  zifite ubuso bwa hegitare 30.869 zose hamwe. Ni inzibutso zigizwe n’amazu zirimo ibintu bimwe na bimwe byabishwe, harimo ibikoresho bakoresheje mu kubica, imihoro, imbunda, amasasu. Muri izo nzibutso hari imva zishyinguwemo imibiri y’abatutsi biciwe aho cyangwa mu nkengero zaho.

Ni inzibutso ziri  mu kiciro cy’umuco (Cultural category) kimwe mu bice bitatu biranga imirage ya UNESCO. Ni inzibutso zifite aho zihuriye n’izindi zo hirya no hino ku isi harimo; Le Musée et Mémorial de la Shoah Yad Vashem (Israël), Le mémorial de la Paix d’Hiroshima (Dôme de Gebanku Japan), Auschwitz-Birkenau Camp (1940-1945 Allemand).

Ni inzibutso ziri mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali

Ni urwibutso ruri mu birometero bitatu (3km) uvuye mu mujyi wa Kigali rwa gati, ruherereye mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, rushyinguwemo imibiri y’abantu igera ku bihumbi 250 000 bavanywe hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Urwibutso rugizwe n’inzu y’amateka y’u Rwanda kuva mu kinyejana cya 11, mu gihe cy’ubukoroni, uko ubutegetsi bwagiye busimburanye n’ukuntu amacakubiri yigishijwe kugeza kuri jenoside. Hanze hari imva 14 zishyinguwemo imibiri y’ inzirakarengane, urukuta rwanditseho amazina y’abantu 2000 yabashije kuboneka.

Hagaragara kandi ukuntu Jenoside yateguwe, bimwe na bimwe mu bikoresho byinzirakarengane, intwaro bakoresheje mu kubica, hagaragaramo inzira y’ubumwe n’Ubwiyunge u Rwanda rwakoresheje nyuma 1994, harimo n’inzu y’ishyinguranyandiko ifasha abakora ubushakashatsi, ahantu ho kurebera sinema, ahantu ho kwicara bagatekereza, bakibuka.

Ni urwibutso rugaragaza amateka y’izindi jenoside zagiye ziba hirya no hino ku isi harimo Iy’abayahudi, muri Arménie, Cambodge na Serbie. Rwubatswe mu 1999, rufungurwa 4 Mata 2004.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyamata

Ni urwibutso ruri mu birometero 35 (35 km) uvuye mu mujyi wa Kigali, ruherereye mu Karere ka Bugesera, mu ntara y’Iburasirazuba. Nyamata ni agace katujwemo abatutsi mu 1957-1960 bavanywe mu tundi duce tw’igihugu baza kuhatuzwa ku ngufu. Hubatswe Kiliziya mu 1980 iyo Kiliziya yabaye ibagiro ry’abatutsi bari bayihungiyemo mu 1994 bagera ku bihumbi 45 000. 

Mu rwibutso usangamo imyenda abishwe bari bambaye, amashapure, ibikoresho abicanyi bakoresheje amacumu, imihoro, ibyuma…Mu gice cyo hasi (Cave) harimo imibiri yabishwe muri Jenoside iri mu birahure. Mu busitani hari imva rusange ebyiri zirimo imibiri yibutsa ukuntu abantu bishwe urwagashinyaguro kandi hari n’amabuye ariho amazina y’abantu bamwe na bamwe bahashyiguye. Hari n’imva y’umutariyanikazi Tonia LOCATELLI, wari umukorerabushake, wishwe tariki ya 9 Werurwe 1992, ubwo yari yagerageje guhisha abatutsi bari bihishe iwe.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi

Ni urwibutso ruri mu birometero 154 (154km) uvuye mu mujyi wa kigali, ruherereye mu mudugudu wa Murambi, Akagali ka Remera, Umurenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo. Mu mwaka wa 1963 hahujwe uturere twa  Bufumbu, Nyaruguru, Bunyambiriri na Buyenzi, akaba ari agace karanzwe n’ubwicanyi ndenga kamere kuva mu myaka ya 1959, hakaba haranabaye kwirukana abatutsi bakajyanwa gutuzwa mu mashyamba ya Kibungo na Bugesera, maze isazi ya Tsetse igahitana benshi.

Hubatswe mu 1990, igiye kuba amashuri y’imyuga yaragizwe n’ibyumba 12, abantu bagera ku bihumbi 40 000 na 50 000 bari batuye kuri uwo musozi no mu nkengero zaho barahahungiye. Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rugizwe n’igice gikubiyemo amateka avuga kuri Jenoside, igice gishyinguyemo imibiri igera ku 50 000, igice kibitse imibiri mu mashuri, iyi  mibiri  ikaba  igera ku 1200, n’imyenda nk’ibimenyetso  bya Jenoside, ibikoresho by’abicanyi, ibiranga bamwe mu bishwe,  igice  cy’ahari  haracukuwe ibyobo rusange ( ibyobo  byatabwemo imibiri  y’Abatutsi  nyuma  yo kubica) nyuma byakuwemo  imibiri y’Abatutsi  biciwe i Murambi), icyo gice  kandi  hagaragara aho  ibendera  ry’Igihugu  cy’Ubufaransa ryari  rishinze n’ ikibuga  cyakinirwagamo  volley ball n’ingabo  z’Abafaransa zari zifite  ibirindiro i  Murambi mu gihe  cya Opération Turiquoise, hakaba  n’igice  cya  Jardin  de la Memoire.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Bisesero

Ni urwibutso ruri mu birometero 161(161 km) uvuye mu mujyi wa kigali, ruherereye mu Karere ka Karongi, mu ntara y’Iburengerazuba. Rufatwa nk’urwibutso rw’Intwari.Mu gihe cy'ubwicanyi bwo mu 1962 no mu 1973, abatutsi bo mu Bisesero bahungiye ku musozi wa Muyira babasha kwirwanaho.Mu 1994, baketse ko bashobora kwongera kwirwanaho nk'uko babikoze maze bahungira kuri uwo musozi.

Babashije kwirwanaho mu gihe cy’ukwezi bakoresha amacumu, imihoro, amabuye ndetse n’inkoni kandi barwana n’abantu bafite imbunda n’amagerenade. Babashije no kwambura bamwe mu bicanyi intwaro zabo.

Urwibutso rwa Bisesero rwubatse ku musozi uzamuka uturuka hasi ugana hejuru, ahantu hareshya na metero  285.71. Ni umusozi wubatseho amazu atatu, buri nzu ikaba ifite ibyumba bitatu. Ibyumba icyenda bigize ayo mazu yose byibutsa amakomini icyenda yari agize Perefegitura ya Kibuye mu 1994. Mu mpinga y’umusozi hari imva zirindwi zishyinguyemo imibiri igera ku bihumbi mirongo itanu (50.000) y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingazi ugenda wurira uko uzamuka uwo musozi, zirerekana akaga abatutsi bagize bahunga, barwana ndetse hagiye haba n’imfuruka zibutsa ko bageragaho bakihisha. Ukinjira mu Rwibutso, ubona amabuye menshi ashinzemo amacumu icyenda. Aya macumu yibutsa ko ariyo ntwaro bakoresheje birwanaho. Hari kandi inzu nto y’isomero usangamo ibitabo byanditswe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni urwibutso rwubatswe mu 1998 kugirango rubungabunge amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ku wa 02/05/2012 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje ko inzibutso za Jenoside za Nyamata, Murambi, Kigali na Bisesero zandikwa by’agateganyo ku rutonde rw’umurage w’isi rwa UNESCO.Ni inzibutso zicugwa na Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside; CNLG, ari nayo ifite inshingano ku nzibutso z'abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Imvano: Urubuga rwa CNLG na UNESCO

Last modified on Wednesday, 18 April 2018 17:18

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd