Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri ku rwego rw’igihugu 2018

Kubera amahano yabaye mu Rwanda mu 1994, mu gihugu hagiye hashyirwaho inzibutso ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Nk’uko biteganywa n’itegeko No 15/2016, ryo kuwa 02/Gicurasi /2016 rigena umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, imitunganyirize n’imicungire y’inzibutso  za Jenoside yakorewe Abatutsi mu ngingo yaryo ya 22, ahateganwa ko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’igihugu rucungwa na Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ifatanyije n’Akarere urwo rwibutso ruherereyemo.

Inzibutso zagiye zishyirwaho kubera umwihariko zifite bitewe n’ubukana Jenoside yakoranwe mu bice ziherereyemo.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi

Ni urwibutso ruri mu birometero bitatu (3km) uvuye mu mujyi wa kigali rwa gati, ruherereye mu Karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, rushyinguwemo imibiri y’abantu igera ku bihumbi 250 000 bavanywe hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Urwibutso rugizwe n’inzu y’amateka y’u Rwanda kuva mu kinyejana cya 11, mu gihe cy’ubukoroni, uko ubutegetsi bwagiye busimburanye n’ukuntu amacakubiri yigishijwe kugeza kuri Jenoside. Hanze hari imva 14 zishyinguwemo imibiri y’ inzirakarengane, urukuta rwanditseho amazina y’abantu 2000 yabashije kuboneka.

Hagaragara kandi ukuntu Jenoside yateguwe, bimwe na bimwe mu bikoresho byinzirakarengane, intwaro bakoresheje mu kubica, hagaragaramo inzira y’ubumwe n’Ubwiyunge u Rwanda rwakoresheje nyuma 1994, harimo n’inzu y’ishyinguranyandiko ifasha abakora ubushakashatsi, ahantu ho kurebera sinema, ahantu ho kwicara bagatekereza, bakibuka.

Ni urwibutso rugaragaza amateka y’izindi jenoside zagiye ziba hirya no hino ku isi harimo Iy’abayahudi, muri Arménie, Cambodge na Serbie. Rwubatswe mu 1999, rufungurwa 4 Mata 2004.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi

Ni urwibutso ruri mu birometero 154 (154km) uvuye mu mujyi wa Kigali, ruherereye mu mudugudu wa Murambi, Akagali ka Remera, Umurenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe, mu ntara y’Amajyepfo. Mu mwaka wa 1963 hahujwe uturere twa  Bufumbu, Nyaruguru, Bunyambiriri na Buyenzi, akaba ari agace karanzwe n’ubwicanyi ndenga kamere kuva mu myaka ya 1959, hakaba haranabaye kwirukana abatutsi bakajyanwa gutuzwa mu mashyamba ya Kibungo na Bugesera, maze isazi ya Tsetse igahitana benshi.

Hubatswe mu 1990, igiye kuba amashuri y’imyuga yaragizwe n’ibyumba 12, abantu bagera ku bihumbi 40 000 na 50 000 bari batuye kuri uwo musozi no mu nkengero zaho barahahungiye. Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rugizwe n’igice gikubiyemo amateka avuga kuri Jenoside, igice gishyinguyemo imibiri igera ku 50 000, igice kibitse imibiri mu mashuri, iyi  mibiri  ikaba  igera ku 1200, n’imyenda nk’ibimenyetso  bya Jenoside, ibikoresho by’abicanyi, ibiranga bamwe mu bishwe,  igice  cy’ahari  haracukuwe ibyobo rusange ( ibyobo  byatabwemo imibiri  y’Abatutsi  nyuma  yo kubica) nyuma byakuwemo  imibiri y’Abatutsi  biciwe i Murambi), icyo gice  kandi  hagaragara aho  ibendera  ry’Igihugu  cy’Ubufaransa ryari  rishinze n’ ikibuga  cyakinirwagamo  volley ball n’ingabo  z’Abafaransa zari zifite  ibirindiro i  Murambi mu gihe  cya Opération Turiquoise, hakaba  n’igice  cya  Jardin  de la Memoire.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero

Ni urwibutso ruri mu birometero 161(161 km) uvuye mu mujyi wa kigali, ruherereye mu Karere ka Karongi, mu ntara y’Iburengerazuba. Rufatwa nk’urwibutso rw’Intwari. Mu gihe cy’ubwicanyi bwo mu 1962 no mu 1973, abatutsi bo mu Bisesero bahungiye ku musozi wa Muyira babasha kwirwanaho. Mu 1994, baketse ko bashobora kwongera kwirwanaho nk’uko babikoze maze bahungira kuri uwo musozi.

Babashije kwirwanaho mu gihe cy’ukwezi bakoresha amacumu, imihoro, amabuye ndetse n’inkoni kandi barwana n’abantu bafite imbunda n’amagerenade. Babashije no kwambura bamwe mu bicanyi intwaro zabo.

Urwibutso rwa Bisesero rwubatse ku musozi uzamuka uturuka hasi ugana hejuru, ahantu hareshya na metero  285.71. Ni umusozi wubatseho amazu atatu, buri nzu ikaba ifite ibyumba bitatu. Ibyumba icyenda bigize ayo mazu yose byibutsa amakomini icyenda yari agize Perefegitura ya Kibuye mu 1994. Mu mpinga y’umusozi hari imva zirindwi zishyinguyemo imibiri igera ku bihumbi mirongo itanu (50.000) y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ingazi ugenda wurira uko uzamuka uwo musozi, zirerekana akaga abatutsi bagize bahunga, barwana ndetse hagiye haba n’imfuruka zibutsa ko bageragaho bakihisha. Ukinjira mu Rwibutso, ubona amabuye menshi ashinzemo amacumu icyenda. Aya macumu yibutsa ko ariyo ntwaro bakoresheje birwanaho. Hari kandi inzu nto y’isomero usangamo ibitabo byanditswe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni urwibutso rwubatswe mu 1998 kugirango rubungabunge amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata

Ni urwibutso ruri mu birometero 35 (35 km) uvuye mu mujyi wa Kigali, ruherereye mu Karere ka Bugesera, mu ntara y’iburasirazuba. Nyamata ni agace katujwemo abatutsi mu 1957-1960 bavanywe mu tundi duce tw’igihugu baza kuhatuzwa ku ngufu. Hubatswe Kiliziya mu 1980 iyo Kiliziya yabaye ibagiro ry’abatutsi bari bayihungiyemo mu 1994 bagera ku bihumbi 45 000. 

Mu rwibutso usangamo imyenda abishwe bari bambaye, amashapure, ibikoresho abicanyi bakoresheje amacumu, imihoro, ibyuma…Mu gice cyo hasi (Cave) harimo imibiri yabishwe muri Jenoside iri mu birahure. Mu busitani hari imva rusange ebyiri zirimo imibiri yibutsa ukuntu abantu bishwe urwagashinyaguro kandi hari n’amabuye ariho amazina y’abantu bamwe na bamwe bahashyiguye. Hari n’imva y’umutariyanikazi Tonia LOCATELLI, wari umukorerabushake, wishwe tariki ya 9 Werurwe 1992, ubwo yari yagerageje guhisha abatutsi bari bihishe iwe.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama

Urwibutso rwa Ntarama ruri mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba. Kimwe na Nyamata na Nyarubuye, uru rwibutso ruri ahahoze kiliziya gatolika. Tariki ya 15/4/1994, nibwo hiciwe abantu benshi. Rushyinguyemo abantu bagera ku 5000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Rugizwe n’igice kinini cya kiliziya aho abakirisitu bicaraga, hakaba hariciwe abantu benshi. Hanze hari imva zishyinguyemo imibiri igera ku 5000. Hari kandi ishuri abana bigiragamo gatigisimu, bakaba barahabiciye babatemagura banabahonda ku nkuta. Hari igice cya Sakristiya nacyo kiciwemo abantu. Kubera ko abantu bose batashoboraga kujya mu kiliziya, hari abiciwe mu busitani, nabwo rero bukaba ari igice kigize urwibutso. Hari kandi n’igikoni cyari icy’abapadiri kiciwemo abantu babatwitse.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye

Urwibutso rwa Nyarubuye ruri mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba. Ubwicanyi bukomeye bwabereye kuri paruwasi gatolika ya Nyarubuye kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 17/4/1994., buyobowe n’abjandarume bo mu nkambi ya Mulindi I Nasho n’uwari burugumesitiri wa Rusumo aho Nyarubuye yari iri icyo gihe.

Urwibutso rwa Nyarubuye rwubatswe by’agateganyo mu 1995, ubu rukaba ruriho ruvugururwa ku buryo ruzaba rushya. Abahashyinguye si abakomoka Nyarubuye gusa. Hari n’abakomoka rukira, Birenga, Kigarama, Kabarondo n’ahandi. Abicanyi barezaga amaraso y’inzirakarengane bakayanywa, bakabaga imitima n’imyijima y’abantu bakayirya.

Kuri urwo rwibutso, uhasanga ibikoresho abicanyi bakoreshaga nk’amacumu, imiheto n’imihoro, ndetse n’utubind n’imivure bashyiragamo amaraso y’abatutsi.  Mu byumba by’ababikira n’ubwogero bwabo naho hibutsa iyicwa rubozo ryakorerwaga abari n’abategarugori bakorerwaga ibya mfurambi.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero

Urwibutso rwa Rebero ruherereye mu Kagali ka Nyarurama, umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro. Ni urwibutso rushyinguyemo abanyapolitiki bahagaze ku kuri kwabo, banga politiki mbi itandukanya abanyarwanda.

Urwibutso rushyinguyemo abanyapolitiki bagera kuri 12 n’abandi banyarwanda bagera ku bihumbi 14 000 bagiye bava mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Kigali.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange

Urwibutso rwa Nyange ruherereye mu  mudugudu wa Nyarusange, Akagali ka Nsibo, Umurenge wa Nyange, mu Karere ka Ngororero. Ni urwibutso rufie  umwihariko wo kuba Abatutsi bagera ku bihumbi 2000 bahungiye mu kiliziya ya Paruwasi ya Nyange, uwari Padiri wayo, Seromba Athanase, yarategetse ko bayibasenyeraho. Ni urwibutso rwafunguwe 16 Mata 1996, hashyinguwe abantu bagera ku 7700.

Imvano:Urubuga rwa CNLG, UNESCO na Parliament

Last modified on Monday, 08 April 2019 11:13

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd