Ibitabo wasoma bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yahitanye umubare munini w’abanyarwanda, abagera kuri miliyoni babuze ubuzima. Amateka y’ibyo byabaye akwiriye kwandikwa, akigishwa, akamenyekana, abantu bakamenya ukuri kubyabaye, ababyiruka bakamenya amateka igihugu cya gize.

Hari ibitabo bigenda byandikwa bivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi,birimo amateka, ubuhamya, ubushakashatsi byanditswe n’abanyarwanda n’abanyamahanga kandi byanditse mu ndimi zitandukanye; ikinyarwanda,I gifaransa n’icyongereza.

Dore bimwe muri ibyo bitabo wasoma bikagufasha kumenya amateka ya Jenoside:

1.Imibereho y’Abatutsi mu Rwanda, Itotezwa n’iyicwa bihoraho (1959-1990)

 

Ni igitabo cyanditswe n’umwanditsi, umunyapolitiki Antoine Mugesera, cyanditse mu rurimi rw’ikinyarwanda n’igifaransa. Ni igitabo kigizwe n’ibice bitanu,buri gice kikagaragaza ubuzima abatutsi bari babayeho mu gihugu. Hari aho agaragaza Imvururu no kumenesha abatutsi muri Muyaga, Guhunga kw’abanyarwanda, amavu n’amavuko y’Inyenzi, umwuka mubi mubasirikare, kwirukanwa kw’abanyeshuri, kwirukanwa ku kazi. Ni igitabo yatuye Umuryango we n’Urubyiruko.  Igitabo kiboneka muri Librairie Caritas.

2. Humura

Igitabo cy’umunyarwanda Olivier Uwineza Bahizi, ni igitabo kivuga ubuhamya bw’umwana Claude Mutimura  wari ufite imyaka 16, wacitse kw’icumu, amezi atatu abungabunga, yihishahisha, atagoheka,asinzira ku manywa, akagenda nijoro. Akaba ari we wasigaye mu muryango w’iwabo wenyine.Ubuzima butair bufite icyanga,yaje kubona urukundo maze amenya ijambo Humura bivuga….. Igitabo kiboneka muri Librairie Ikirezi

3. Le mal  Rwandais, De la racine au Paroxysme Du Génocide des Tutsis

Ni igitabo cy’umwanditsi Daniel Nyamwasa, ni umuganga mu bitaro bya Kanombe, cyanditse mu rurimi rw’igifaransa. Ni igitabo avuga agaragaza ukuntu igihugu cyari igihugu gifite ingabo zikomeye, agakomeza atanga ubuhamya bw’uko yari umwana muto wibuka ibyabaye mu 1959, baterwa, bagatotezwa, bagahugira mu Burundi bambutse Akanyaru. Akavuga ubuzima bwo mubuhungiro,uko yahuye n’urubyiriko rwashakaga kubohora u Rwanda. Nyamwasa yari mu ngabo zari muri Batayo ya Gatatu yari igizwe n’abasirikare 600 bari muri CND. Mu gitabo avugako abakobwa n’abahungu bakwiriye kumva ko ari Abanyarwanda akagaragaza ukuntu FPR yongeye gutuma igihugu kibaho.  Igitabo kiboneka muri Librairie Caritas.

4. Le Génocide des Tutsis au Rwanda compare au Génocide des Juifs et des Armeniens

Igitabo cy’umunyarwanda Jean Ndorimana, ni igitabo cyanditse mu Kinyarwanda, umwanditsi agaragaza ibintu bias muri izi jenoside zose zabaye ku isi, kuva ku bisobanuro by’ijambo Ubwaryo, ashaka kugaragaza abashaka kuyita Intambara, Ubugome Ndenagakamere. Agaragaza ibyiciro 10 bigaragaza jenoside birimo; Kumenya abazicwa, Ibibaranga, Kubashyira hamwe, Gutotezwa, kwangwa, kubamara,.. .Kuva kuri Jenoside y’abanyarumaniya (Mu ntambara ya mbere y’isi), Jenoside y’Abayahudi  (Mu ntambara ya Kabiri y’isi) hose hagarahara uruhare rw’abayitegura n’abayishyira mu bikorwa. Igitabo kiboneka  muri Librairie Ikirezi.

5. La Mort ne veut pas de Moi

Igitabo cy’umunyarwandakazi Yolande Mukagasana, ni igitabo cyanditse mu gifaransa,,Yolande agaragaza ukuntu urupfu rwamwanze,ukuntu byatangiye kuva hamaze guhanurwa indege ya Habyairmana,uko yari mu rugo hamwe n’umuryango we,bagahita bamenyako ibintu bikomeye bigiye kubabaho.Uko bagiye bahunga batandukanye,agacumbika ku baturanyi,ku nshuti no kubihayimana, nyuma akaza no gucumbika ku mu Colonel!Yibaza ukuntu ukwezi kwari Kwiza kwa Mata ,Miliyoni y’abanyarwanda bicishijwe imihoro,bakicwa n’abaturanyi babo n’inshuti.Ni we wenyine wasigaye ku gasozi yaratuyeho wo kubara ibyabaye. Igitabo kiboneka muri Librairie Ikirezi.

6. Smile Through the tears, the story of the Rwandan Genocide

Ni igitabo cya Rupert Bazambanza, ni igitabo cy’inkuru ishushanyije cyanditse mu cyongereza, kivuga inkuru y’umuryango wa Rwanga, umwanditsi agaragaza ukuntu  yari inshuti y’uyu muryango, abana bari inshuti, ababyeyi bameze nk’ababyeyi be. Yaje kubabura, ntabwo abyumva? Muri uwo muryango hasigaye mama wabo, nawe akaba yari yararokotse itotezwa mu 1959, ubu ariho nta mugabo, nta mwana. Arangiza aha icyubahiro uyu mubyeyi utuje,ufite imbaraga. Igitabo kiboneka muri Librairie Ikirezi.

7. Urwandiko kuva ku Gasozi Bututsi

Igitabo “Kuva ku Gasozi Bututsi” Ni igitabo cy’umwanditsi Mfuranzima Fred kivuga ku mateka y’agasozi kitwaga “Bututsi” kiciweho abatutsi basaga ibihumbi 43 barimo abari bahatuye n’abahahungiye muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Agasozi “Bututsi” gaherereye mu yahoze ari komini Rusatira muri Butare, ubu ni mu karere ka Huye, muri Isar Songa.

 Iki gitabo cyanditse mu buryo bw’ibaruwa yifuzaga ko buri munyarwanda azasoma agasobanukirwa n’amateka y’aka gasozi mu gihe cya Jenoside.

Ni igitabo gikubiyemo ubuhamya bw’abantu batandukanye, bujyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ku gasozi Bututsi n’abari bahungiye hafi yako, amateka y’iyahoze ari komine Rusatira, amazina ibihumbi bisaga umunani y’abantu bakuru biciwe kuri ako gasozi n’ibitekerezo by’urubyiruko kuri Jenoside yakorewe abatutsi. Igitabo kiboneka mu isomero rya Imfuranzima Art Peace Library(Kimironko)

8. Tu leur diras que tu es Hutue

Ni igitabo cy’ubuhamya bwa Pouline Kayitare wari ufite imyaka 13 mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Umuryango wa Pouline wahisemo guhunga utandukanye, Pouline nta byangombwa yari afite, kandi yari akiri muto. Umubyeyi we yamubwiye ko azajya avuga ko ari Umuhutukazi. Yarahunze agera muri Zaire(RDC), agaruka mu Rwanda nyuma ajya mu Bufaransa nk’impunzi ya politiki, mu gihugu cyashyigikiye Jenoside, uko yabuze uko aza gushyingura abe kubera nta byangombwa yari afite?Nyuma akaza kubona ubwenegihugu bw’ubufaransa! Igitabo kiboneka muri Librairie Caritas.

9. Ubumwe

Igitabo cy’umunyarwanda Rwagasoni Braddock Le sage, cyanditse mu Kinyarwanda,ni igitabo kigaragaza amateka y’u Rwanda. Umwanditsi agaragaza inzira yo kugarura ubumwe bw’abanyarwanda no kubumbatira ubusugire bw’igihugu.Muri iki gitabo,umwanditsi atanga ubutumwa ku Banyarwanda, Ingabo zabohoye u Rwanda no kuri Perezida wa Repubulika. Igitabo kiboneka muri Librairie Caritas.

10. Le Génocide au Village, le massacre des Tutsis au Rwanda

Ni igitabo cya Hélène Dumas, ni igitabo cyanditse mu gifaransa. Umwanditsi yakoze ubushakashatsi muri Komini yo mu Rwanda, areba imiterere yaho, aganira n’abarokotse, abicaga n’abayobozi, yibaza ku mubare uri ku kigero cyo hejuru mu mpera z’iki kinyejana cya 20. Héléna agaragaza ukuntu ari ubwicanyi bw’ubunyamaswa. Igitabo kiboneka mu nzu icuruza ibitabo Librairie Ikirezi

11.Mahoro, A little Girl’s Search for Peace

Igitabo cy’umwanditsi Natasha Karambizi, Mahoro ni umukobwa muto wavukiye mu Rwanda, akaba yari afite imyaka 9 mu w’1994, agerageza kwiyumvisha ibimubaho n’ibiba mu muryango we wari wugarijwe n’amakimbirane y’urudaca. Mahoro ni inkuru ikora ku mutima, ibabaje ivuga ku mukobwa wari umaze gukura akisanga mu ruvangirirane rw’intambara ebyiri, urwo rujijo rumutera gushaka gusobanukirwa amateka y’umuryango we no kugena urugero rungana iki yakwemerera amateka ye guha umurongo ubuzima bwe bw’ejo Igitabo kiboneka muri Acasia Book Café,  Haepi Bookstore Online.

12. Marembo

Igitabo cy’umwanditsi, umusizi, umukinnyi w’Ikinamico; Dorcy Ingeli Rugamba, ni igitabo cyanditse mu gifaransa, cyanditse mu buryo bwo gusiga, bw’umuvugo. Umwanditsi agaragaza uko igihugu cyari kimeze,  ubuzima mu muryango, imyemerera ya Gikirisitu na Isilamu, bwari ubuzima bwo mu muryango hagati y’abana n’ababyeyi, uko ababyeyi be n’abavandimwe be bishwe mu gitondo tariki ya 7 Mata 1994, bicirwa aho bari batuye ku gasozi ka Kimihurura. Dorcy yigaga  I Butare arimo kwitegura kuza mu biruhuko bya Pasika ariko aguma kwa Nyirasenge kuko bwari bwije ntiyaza I Kigali. Akomeza avuga uko yabuze abavandimwe, inshuti ze n’iz’abavandimwe be, ababyinaga mu itorero  Amasimbi n’Amakombe nirye na we yari yarashinze, yahugiye I Burundi. Igitabo kiboneka muri Libraire Ikirezi.

13. Igitabo Rwanda 1896-1959, La Désintégration d’une Nation

Ni igitabo cy’umwanditsi, umunyapolitiki w’umunyarwanda  Antoine Mugesera  cyasohotse 30/12/2017. Ni igitabo cyanditse mu gifaransa, kivuga kuri virusi y’irondamoko yinjiye mu banyarwanda ikagenda icengera, ikabageza kuri jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994. Ni igitabo kigaragaza ukuntu abanyarwanda bari bamwe, bavuga ururimi rumwe, bahuje umuco, agakomeza yerekana ukuntu amacakubiri yinjiye mu bana b’abanyarwanda.  Igitabo kiboneka mu isomero rya Kigali Public Library, Librairie Caritas n’Ikirezi.

14. J’ai serré la main du diable, La faillite de l’humanité au Rwanda

Igitabo cy’umusirikare w’umunyakanada Lieutenant Général Roméo Dalaire cyanditse mu gifaransa , yari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside ubwo yari ari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye(UN), aho agaragaza ko yakoze mu kiganza cya Shitani! Roméo yabonye ibidasanzwe mu ntambara y’abasivili y’itsembabwoko burenze indengakamere, ihanurwa ry’indege ku kibuga cy’indege I Kigali, hamwe n’itsinda rye bageze aho bibaza kugenda cyangwa gusigara mu gihugu. Avuga ku mubare munini w’imirambo n’inkomere no kuri Pasika itarifite icyizere cyo kuzuka! Igitabo kiboneka mu nzu icuruza ibitabo Librairie Ikirezi.

15. Rwanda’s Popular Genocide, A Perfect Strom

Ni igitabo cy’umwanditsi w’umunyarwanda Jean Paul Kimonyo, ni igitabo kiri mu cyongereza. Umwanditisi yibaza ukuntu umubare munini w’abahutu witabiriye kwica abatutsi, akibaza niba hari icyo byigishije? Kimonyo ava imuzi icyateye ibyo byose harimo umuryango, imitungo, amashyaka n’amoko.  Igitabo kiboneka mu nzu icuruza ibitabo Libraire Ikirezi.

16. Au nom de la France, Guerres  secrètes au Rwanda

Ni igitabo cy’abanditsi b’abafaransa Benoit Collombat na David Servenay, ni igitabo cyanditse mu gifaransa. Abanditsi bibaza icyo  abasirikare b’abafaransa bakoraga mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside? Bagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana? Bagize uruhare mu icuruzwa n’iyoherezwa ry’intwaro ku ngoma y’abakoze jenoside? Icyo Bavuga kuzwi cyane Paul Barril? Kandi Icyo abafaransa bakwiriye kumenya nyuma y’imyaka 20 habaye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Mu gushaka ibisubizo, bakoze ubushakashatsi, binjira mu nzu z’ishyinguranyandiko zikomeye.  Igitabo kiboneka mu nzu icuruza ibitabo Libraire Ikirezi

17.  Rwanda 1994, le dernier Génocide au XX Siècle

Ni igitabo cya Cécile Grenier na Alain Austini, ni igitabo cy’inkuru ishushanyije, cyanditse mu gifaransa, umwandisti yamaze igihe mu Rwanda akora ubushakashatsi, asura ahantu hatandukanye  ,aganira n’abantu batandukanye (abacitse ku icumu, abagorowa, abasirikare, abapolisi,..) yumvishe ubuzima bwa bantu n’ibikorwa byabo.Yabashije kubona ibyo abantu batumva mu itangazamakuru. Inkuru y’umufaransa wabanaga n’umunyarwandakazi bafite abana barateganyaga gusezerana muri Nyakanga,byaje kugenda gute?  Igitabo kiboneka muri Librairie Ikirezi

18. Amateka y’u Rwanda

Ni igitabo cyanditswe na Komisiyo y’Ubumwe  n‘Ubwiyunge, kivuga ku mateka y’u Rwanda, cyanditswe kugirango abantu bamenye amateka nyakuri kubera ko hari ibyagiye bigorekwa n’ibitavugwaho rumwe kubera impamvu za politiki.Kirimo imbanzirizamateka n’imiturire y’u Rwanda (imyaka 1000 mbere ya Yezu -700 nyuma ya Yezu).U Rwanda kugeza mu 1900, u Rwanda mu gihe cy’ubukoroni, mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri, mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi n’u Rwanda mu gihe cy’inzibacyuho. Ni igitabo cyamuritswe tariki ya 25/1/2018, gishyikirizwa Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda , kiri mu ndimi zitandukanye Ikinyarwanda, Igifaransa n’icyongereza.  Igitabo kiboneka mu Ngoro Ndangamurage z’u Rwanda.

19. Rwanda Contre l’Ethnisme

Ni igitabo cy’umwanditsi w’umunyarwanda  Rutazibwa Privat cyasohotse 21/1/2018, ni igitabo gihuza inyandiko zirindwi zivuga ku moko mu Rwanda,  byasohotse  mu myaka 1996-2008. Privat yagize ubushake bwo kuzihuza bugizwe n’ibintu bibiri; Kubungabunga izo nyandiko kubera zimwe zasohotse mu binyamakuru ku buryo bigoye kuzibona , ubundi ni ugusangiza izo nyandiko umuryango nyarwanda. Ni igitabo kiri mu gifaransa, kigaragaza uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda.  Ni igitabo wasanga mu isomero rya Kigali Public Library no  mu nzu  icuruza ibitabo Librairie Caritas.

20. L’Innommable, Agahomamunwa

Igitabo cy’umunyarwandakazi Adélaïde Mukantabana, ni igitabo cyanditse mu gifaransa. Umwanditsi yasohoye amagambo yuzuye akababaro y’ikinyarwanda ayandika mu gifaransa. Kuvuga ibyamubayeho muri jenoside y’abatutsi aho yabuze imfura ze, abavandimwe be I Nyange mu mpera za Mata 1994, agaragaza amateka ya jenoside yakorewe abatutsi n’abayigizemo uruhare harimo uruhare rwa kiriziya Gatulika, Igihugu cy’ubufaransa, Umunyagitugu Habyarimana. Akarangiza asaba abatuye isi kugira urukundo rwa kimuntu. Igitabo kiboneka mu nzu icuruza ibitabo Libraire Ikirezi.

21. Wantwaye Umutima

Ni igitabo  cyanditswe na Fabrice Bizumuremyi, kiboneka mu Kinyarwanda. Rwema na Kayitesi bashinze urugo mu byishimo n’umunezero, bidateye kabiri Jenoside yakorewe abatutsi ibabera kidobya. Inganzo ya Rwema imufasha kuba mu bihe bitandukanye. Aririmbira umugore we mu byishimo, amatage yaza agakoresha inganzo avuga agahinda ke. Aho ataniye n’umugore we ahanga agira ati:

Itariki dutana igaruka kenshi

Nkagana agashyamba kuri ka kabuye.

Nabura uturabo n’uturirimbo

Nkararanganya amaso inzira waciye….     Igitabo kiboneka muri Bakame Editions.

22. Pouvoir et Génocide

Ni igitabo cy’umwanditsi Rafaelle Maison, cyanditse mu gifaransa, ni igitabo agaragaza ukuntu mu mezi atatu Mata-Nyakanga 1994, miliyoni y’abanyarwanda barimo abana, urubyiruko, abagore, abagabo, abasaza n’abakecuru bishwe, babuze ubuzima bazira ko ari Abatutsi. Ubutegetsi bushishikariza abaturage ubwo bwicanyi ndengakamere mu kinyejana cya 20. Umuryango w’abibumbye ushyiraho urukiko rwo guca imanza abakoze ayo mahano I Arusha-Tanzania, urubanza rwa mbere rwaciwe mu 1998, urwa nyuma rucibwa mu 2015. Agaragaza ubwo butabera mu bukana bwa jenoside n’imbaraga z’ubutegetsi.  Igitabo kiboneka mu nzu icuruza ibitabo Librairie Ikirezi.

23. Rwanda demain! Une longue marche vers la transformation

Ni igitabo cy’umunyarwanda Jean Paul Kimonyo, ni igitabo kigaraza u Rwanda nk’igihugu cyari gikennye ku isi, kigashyirwa mu byiyubatse vuba? Umuryango nyarwanda wari waracitsemo ibice,  amacakubiri, bariyunze bakorera hamwe mu kubaka igihugu. Nyuma y’imyaka 20 yose, igihugu cy’iyubaka. Igitabo kiboneka mu nzu icuruza ibitabo Librairie Ikirezi

 

 

 

Last modified on Friday, 04 May 2018 14:23

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd