Tariki ya 5 Ukwakira 1993, Umuryango w’Abibumbye wemeje gushyiraho umwanzuro No 872 wo gufasha gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha. Umunyakanada Général Roméo Dalaire ni we wagizwe umuyobozi wuwo mutwe wari ugizwe n’ingabo zigera ku bihumbi 2300 bagizwe n’Abanyagana, Ababiligi, Abasenegale n’Abanyabagaladeshi. Ni igikorwa cyari kumara amezi atandatu gusa cyarakomeje, misiyo igeza tariki ya 8 Werurwe 1996.
Izo ngabo nubwo zivuga ko zabashije gutabara abatutsi bagera ku bihumbi 30-40 , byateye ugutsindwa, ikimwaro ku Muryango w’Abibumbye wo kudahagarika jenoside yakorewe Abatutsi. Abantu bagera kuri 27 ba MINUAR harimo abasirikare n’abakozi basanzwe bose bahasize ubuzima.
Dore abasirikari 15 ba MINUAR baguye mu Rwanda :
1. Lieutenant Lotin, umubiligi waguye mu Rwanda, Tariki ya 7 Mata 1994
2. 1er Segent Leroy, Umubiligi waguye mu Rwanda, Tariki ya 7 Mata 1994
3. Caporal Bassine, Umubiligi waguye mu Rwanda, Tariki ya 7 Mata 1994
4. Caporal Lhoir, Umubiligi waguye mu Rwanda, Tariki ya 7 Mata 1994
5. Caporal Meaux, Umubiligi waguye mu Rwanda, Tariki ya 7 Mata 1994
6.Caporal Plescia, Umubiligi waguye mu Rwanda, Tariki ya 7 Mata 1994
7. Caporal Dupont, Umubiligi waguye mu Rwanda, Tariki ya 7 Mata 1994
8. Caporal Uyttebroeck, Umubiligi waguye mu Rwanda, Tariki ya 7 Mata 1994
9. Soldat Debatty, Umubiligi waguye mu Rwanda, Tariki ya 7 Mata 1994
10. Soldat Renwa, Umubiligi waguye mu Rwanda, Tariki ya 7 Mata 1994
11. L-caporal Ahedor, Umunya Ghana waguye mu Rwanda, Tariki ya 17 Mata 1994
12. Soldat Mensah-Baidoo, Umunya Ghana waguye mu Rwanda, Tariki ya 9 Gicurasi 1994
13. Capitaine Mbaye,Umunya Senegal waguye mu Rwanda, Tariki ya 31 Gicurasi 1994
14. Major Sosa ,Umunya Uruguay waguye mu Rwanda, Tariki ya 17 Kamena 1994
15. Capitaine Ankah, Umunya Ghana waguye mu Rwanda, Tariki ya 8 Nyakanga 1994
Mu gitabo cya Roméo Dalaire wari uyoboye izi ngabo, igitabo cyitwa “J’ai serré la main du diable”,yabatuye umurongo wo muri Bibiliya, Matayo 5:9,ugira uti: Hahirwa abakiranura, kuko ari bo bazitwa abana b’Imana.
Imvano : Urubuga rwa Wikipedia n’Igitabo J’ai serré la main du diable.