Muri Jenoside yakorewe Abatutsi habarwa umubare munini w’abanyarwanda ugera kuri miliyoni bayiguyemo, bayiburiyemo ubuzima.
Muri iyo miliyoni y’abanyarwanda harimo abahanzi baririmbaga ku giti cyabo, abari mu matsinda n’abari muri korari hirya no hino mu gihugu.
Dore bamwe mu bahanzi babuze ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi:
1. Umuhanzi Rugamba Sipiriyani
Umuhanzi Rugamba Sipiriyani yishwe tariki ya 7 Mata 1994, yicirwa iwe mu rugo n’abamwe mu muyango we n’abaririmbyi be. Azwi cyane mu ndirimbo nyinshi yakoze hamwe n’itorero Amasimbi n’Amakombe.Azwi cyane mu ndirimo zirimo;Agaca, Akanigi,Umusore,Urungano Cyuzuzo n’izindi.
2. Umuhanzi Sebanani Andre
Sebanani Andre yari umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala, yarazwi cyane mu kinamico kuri Radio Rwanda yakinaga mu Itorero Indamutsa. Yariribye indirimo ku giti cye zirimo Karimi ka shyari na Mama Munyana. Yasize abana bane nabo bateye ikirenge mu cye.
3. Umuhanzi Bizimana Loti
Umuririmbyi Bizimana Loti na we yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, yari umuntu ukunda gushyenga, akaba yarahangaga ibihangabo bishingiye mu gushyenga ariko bitanga impanuro. Azwi mu Ndirimbo Nsigaye ndi Umuzungu na Nta munoza.
4. Umuhanzi Karemera Rodrigue
Umuhanzi Karemera Rodrigue yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, akaba yari igihangange mu muziki nyarwanda, yari umuhanzi uririmba ku giti cye. Azwi mu ndirimbo Kwibuka. Akaba afite n’umuhungu w’umuhanzi witwa Irandukunda Valère Karemera
5. Umuhanzi Emmanuel Sekimonyo
Umuririmbyi Emanuel Sekimonyo yari umuhanzi ku giti cye, yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.Yari azwi mu ndirimbo Umwana w’Umunyarwanda.
6. Bizimungu Dieudonne
Umuhanzi Bizimungu Dieudonne yari umuhanzi uririmba ku giti cye, yishwe na we muri jenoside yakorewe abatutsi. Azwi mu ndirimbo Ibango ry’ibanga.
7.Uwimbabazi Agnes
Umuhanzikazi,akaba yari umufasha wa Bizimungu Dieudonne,yishwe nawe muri jenoside yakorewe abatutsi .Ijwi rye riri mu ndirimbo Munini yaje.
8.Gatete Sadi
Umuhanzi Gatete Sadi yari mu bagize itsinda ry’Abamararungu, ryari rikomeye mbere ya jenoside. Itsida ryabo rizwi mu ndirimbo Ijambo ry’uwo ukunda,Julienne, Urugo rw’Umugabo,n’izindi
9.Rugerinyange Eugene
Umuhanzi Rugerinyange Eugene yari mu itsinda Orchestre Ingeli nayo ikaba yari ikomeye mbere ya jenoside, uyu muhanzi nawe yasize ubuzima muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Iyi Orchestre ikaba ikiriho kugeza ubu.
10.Murebwayire Mimir
Umubyeyi waririmbaga muri Orchestre Les Citandis, ni imwe muri orchestra zari zikomeye mbere ya jenoside, uyu muririmbyi yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Bazwi mu ndirimbo Ancila na Rugori Rwera
Uretse aba bahanzi tubashije kuvuga hari n’abandi benshi amazina yabo atarabasha kumenyekana baririmbaga cyangwa bacuranga ahantu hatandukanye. Uko abantu bazajya babibuka tuzajya tubongeraho.