Amasaha 3 wakoresha mu gusura Urwibutso rw’Abasirikare b’Ababiligi baguye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Urwibutso rw’abasirikari b’ababiligi ruzwi nka “Camp Kigali Belgian Memorial”  ruherereye mu mujyi wa Kigali ahahoze ikigo cya gisirikare hazwi  nko muri Camp Kigali, ni iruhande rwa Hotel Serena na Kigali Conference and Exhibition Village. Urwibutso ruha icyubahiro abo basirikare  icumi  baparakomando bari barinze Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana bishwe tariki ya 7 Mata 1997,  ababiligi 12 baguye mu Rwanda harimo abapadiri babiri  hamwe n’abatutsi bishwe muri jenoside ndetse n’abandi bantu bose bishwe muri za jenoside zabaye hirya no hino ku isi.

Isaha 1 yo kuhagera

Bitewe na ho waba uri mu mujyi wa Kigali, ushobora gukora urugendo rw’isaha imwe  ukabasha gusura uru rwibutso. Ni urwibutso ruri ahantu h'iminota 20 uvuye muri gare yo mu mujyi (Down Town), ku buryo binoroshye ku hagenda n’amaguru.

Isaha 1 yo gusura Urwibutso

Ni urwibutso rugizwe n’inzu imwe ,ifite imiryango itatu isohoka, irimo ibyumba bine bifite amateka atandukanye, hakaba hari n’igice cyo hanze. Muri ibyo byumba harimo aho bavuga kuri jenoside yabaye mu Rwanda, igihangano kinini cy’umunyabugeni w’umunyarwanda Kasuku cyakozwe 15 Werurwe 2014 kigaragaza uko ibintu byari bimeze mu gihe cya jenoside, abantu bica abandi, abantu bihisha, bahunga abantu bari gushyira indabo ku mva za babo.

Icyumba kinini muri byose kirimo urwibutso rw’abasirikare baguye mu Rwanda, kigaragaza icyo jenoside aricyo, urupfu rw’ikiremwamuntu, inzira z’ihembera jenoside arizo; Amacakubiri, Gutotezwa, Kutigishwa n’ubukene, inzira z’Ubuzima arizo; Kubabarira, Kwiga , Demokarasi n’Ubutabera kuri bose. Igihe yatangiye gukoreshwa kuva Crimes de Guerre Nazi (1945), Crimes de Guerre Japonais (1946-1948) Icyo ubucamanza buvuga kwiyicwa ry’ikiremwamuntu ;ubucamanza bw’agisirikare n’ubucamanza mpuzamahanga, hagaragaramo kandi n’ ibitabo bivuga kuri Jenoside y’abatutsi n’ingabo z’ababiligi mu Rwanda (1916-2006).

Ikindi cyumba kigaragaza ubufasha mu gihe cy’intambara, amategeko arengera ikiremwamuntu ndetse  icyizere cy’umwana wavutse nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi wahisemo gukomeza kubaho.

Undi muryango ni ho abasirikare icumi bapfiriye, hagaragazwa n’amasasu menshi bayirasheho n’abo bakagerageza kwirwanaho ariko biranga bahasiga ubuzima. Imbere mu nzu ku rukuta hariho amazina y’abo basirikare n’amabendera y’igihugu cy’u Rwanda n’Ububiligi,  harimo kandi urubaho rurini rwanditseho amwe mu magambo ya bavandimwe babo basirikare aho bagira icyo babaza Roméo Dalaire na Bagosora, hari n’ahantu hagenewe kwicara, ugaha icyubahiro abo basirikare cyangwa ukaba wabasabira.

Igice cyo hanze cyigizwe n’urwibutso ruri mu busitani, rugizwe n’Amabuye icumi yavuye mu Bubiligi, Asobanura umubare w’abo basirikare, ntabwo atunganyijwe kuko ari ikimenyetso cy’ubuzima bw’umwimerere, Yubatse mu ishusho ry’uruziga ku buryo bugaragza ubumwe bukomeye bwaranze abo baparakomando,Ni ikimenyetso cy’igicucu  cy’abantu bahagaze gisobanura ko bazahora bahagaze mu mitima yacu, Arasa yose kuko urupfu rudatandukanya urwego n’amapeti, Buri buye hariho  inyuguti y’izina ritangira buri musirikari kugirango imiryango yabo ishobore kubamenya.

Isaha 1 yo gutaha

Nyuma yo gusura urwibutso, ushobora no gufata umwanya ugatekereza ku byo uba umaze gusura hari ahantu wakwicara, icyo bikwigishije,icyo wungutse n’icyo wakora mu buzima kugirango ibyabaye bitazongera kubaho. Bitewe na ho utuye, wakongera ugakoresha isaha imwe usubira mu rugo. Utuye I Nyamirambo, Biryogo, Nyakabanda, Kimisagara, Muhima, Gikondo wakwigendera n’amaguru

Urwibutso rw’Abasirikari b’Ababiligi rukora kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru (8Am-5pm). Kurusura ni ubuntu.

 

Last modified on Sunday, 29 April 2018 11:53

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd