Umugabane wa Afurika ni umugabane ufite ibintu byinshi bikurura abantu, hari ibintu nyaburanga, ahantu ndangamateka, ndangamuco, imiterere kamere yihariye.

Afurika ni umugabane ukikijwe n’inyanja y’Ubahinde, inyanja ya Atalatika, inyanja ya Mediterane n’iy’umutuku. Izo Nyanja zikaba zitanga umucanga mwiza abantu bakunda gutembereraho. Haboneka n’ibiyaga byinshi n’imigezi miremire byose bituma haboneka ibyo kurya byinshi biva mu mazi.

Ibidukikije, ikirere cyiza, amafunguro adasazwe byose ni ibyiza bitatse uy’umugabane.

Dore ibintu nyaburanga wasura

1. Victoria Falls (Zimbabwe na Zambia)

Umurage ndangamurage uri ku mirage y’isi ya UNESCO, uzwi nka Victoria Falls ,uri ku ruzi rwa Zambezi, ukaba uhuriweho n’ibihugu bibiri Zimbabwe na Zambia. Ni kimwe mu bintu biri ku rutonde rw’ibintu birindwi bitangaje ku isi.

2. Ingagi (Rwanda-RDC-Uganda)

Ingagi ziba mu misozi miremire, ni inyamaswa zirimo gucika ku isi, ubu zisigaye mu birunga by’u Rwanda, Uganda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

3. Robben Island (South Africa)

Ikirwa cya Robben ni ikirwa cyashyizwe mu mirage y’isi ya UNESCO, ni ahantu hazwi kuba harafungirwaga abantu mu gihe cya Apparteid muri Afurika y’epfo. Ahantu hafungiwe nyakwigendera Perezida Nelson Mandela.

4. Africa Safari (Kenya-Tanzania)

Gukora urugendo muri Pariki zo muri Afurika, ukareba inyamaswa zitandukanye ziba mu gasozi. Mu nyamaswa zikurura abantu harimo izizwi nka The Big 5 ( Intare, Ingwe, Inkura, Imbogo n’inzovu ) ziboneka cyane muri Afurika!

Ibihugu bya Kenya na Tanzania bizwi kuba bibonekamo izo nyamaswa cyane mu rugendo ruzwi nka Safari. Muri ibyo bihugu haba buri mwaka urugendo rukorwa ni nyamaswa ruzwi nka Wilde beest Migration aho inyamaswa ziva mu gace kamwe zijya mu kandi. Mu bindi bihugu bikorerwamo Safari harimo Namibia, Zambia, Zimbabwe, South Africa....

5. Nile (Ethiopia-Sudan-Egypte )

Uruzi rurerure muri Afurika, rureshya na metero 4650. Ni uruzi rufata isoko yarwo mu bihugu by’u Rwanda na Burundi rukagenda rwirohamo andi mazi ava mu bihugu bigera kuri 10. Mu gihugu cya Sudan niho hahurira Nile Blue na Nile Blanc maze rukaba uruzi rumwe, rukomeza rugana muri Egypte aho rwirohera mu Nyanja ya Mediterane.

6. Bibliotheca Alexandrina (Egypte)

Isomero riri mu masomero ya mbere ku isi, riherereye mu mujyi wa Alexandria mu majyepfo y’igihugu cya Misiri. Ni isomero ryubatse ku buryo bugezweho, rifite ibice bitandukanye birimo ibitabo by’amoko menshi; biranga amateka, umuco n’imibereho y’abantu. Haboneka n’ingoro ndangamurage, ahantu h’inama n’imyindagaduro.

7. Amafunguro ya Couscous

Couscous ni ifunguro rizwi mu bihugu byo mu majyaruguru ya Afurika bya Magreb, rizwi kuba ari ifunguro riranga imibereho yabatuye muri ibyo bihugu birimo Maroc, Algeria, Tunisia, Lybia, Mauritania na Sahara Occidental.

8. Kazungula, ihuriro ry’ibihugu bine

Kazungula hazwi kuba hahurira ibihugu bine aribyo Zimbabwe, Zambia, Botswana na Namibia, ibyo bihugu byose bigahurira ku ruzi rwa Zambezi.

9. Ahantu ndangamateka y’abanyafurika

Ibihugu bya Afurika y’uburengerazuba bizwi kuba bifite ibikorwa ndangamuco byinshi bikurura abantu, amateka y’ibihugu byaho, amafunguro yaho, imibereho, ibikorwa by’ubugeni. Ni igice cy’isi cyizwi mu kuba harabaye ubucuruzi bw’abirabura, bajyanwaga bucakara.

Mu hantu hazwi cyane ni Inzu ndangamurage ya Maison des Esclaves iherereye u kirwa cya Gorée muri (Senegal), Umusigiti wa Sankoré muri Timbuktu (Mali), Umujyi wa Grand Bassam muri (Côte d’ivoire), ahantu bacururizaga abacakara muri Ghana na Banin.

10. Amashyamba ya kimeza (Gabon- Rep.CentrAfricaine-RDC)

Amashyamba afatwa nk’ibihaha by’isi kubera uruhare ibiti bigira mu gutanga umwuka mwiza mu kirere. Mu bihigu biherereye muri Afurika yo hagati bifite ubuso bunini bw’amashyamba, ibiti birebire, amashyamba y’inzitane, acumbikiye inyamaswa zitandukanye, kandi atuma hagwa imvura nyinshi.

11. Ingoma z’Abarundi (Burundi)

Ingoma ziri ku rutonde rw’imirage y’isi ya UNESCO. Ni ingoma gakondo ziranga umuco w’imbyino z’abagabo, ingoma zizwi kuba zikoreshwa mu birori bitandukane.

12. Pyramides (Egypte-Sudan)

Afurika izwi mu kuba ahantu hatangiriye imibereho, inyubako zizwi za Pyramides zigaragaza ubuhanga n’ubumenyi bw ‘abanyafurika ba kera.

13. Kwambara kinyafurika (Made in Africa/African Fashion)

Kwambara imyenda ya kinyafurika ni ibintu bishimisha cyane, imyambarire ikozwe mu kitenge, iy’agakondo. Ibihugu bya Afurika y’uburengerazuba bizwiho kugira umwihariko wo gukora imyenda ya kinyafurika (Nigeria, Senegal, Burkina faso, Cote d’ivoire, Niger)

14. Kuzamuka imisozi ( Hiking in Africa)

Afurika izwiho kugira imisozi miremire, ahantu hafasha abashaka gutembera mu misozi, guca uduhigo two kuzamuka imisozi. Imisozi miremire ibokena muri Afurika y’uburasirazuba birimo; Tanzania, Kenya, Rwanda, Uganda, Ethiopia, Eritrea. Kilimanjaro (Tanzania) ni umwe mu misozi miremire ku isi

15. Urusengero rwa Rock Hewn Churches ( Ethiopia)

Urusengero ruri mu miraye y’isi ya Unesco kuva mu mwaka wa 1978 ruherereye mu mujyi wa Lalibela. Insengero zubatswe mu kinyeana cya 11 n’umwami Gebre Mesqel Lalibela wo mu bwami bwa Zagwe Dynasty mu rwego rwo kongera kubaka umurwa mutagatifu wa Yerusalemu. Ubu habera ingendo nyobokamana zikorwa n’ aba orthodox.

16. Vaudou (Benin)

Vaudou ni imihango gakondo yo gusenga, , ni imihango ikomoka mu bwami bwa Dahomey, imyemerere yo gusenga ya kinyafurika,ikorwa cyane muri Benin na Togo.

Ubu iri mu mihango imaze no kumenyekana muri Amerika, Caada, Bresil, Haiti,..

17. Ubutayu bwa Sahara

Ubutayu bunini ku isi, bufashe umwanya munini aho buherereye, bugabanya Afurika ya Ruguru n’iy’epfo. Bukora ku bihugu bigera ku 10 aribyo Niger, Maroc, Mali, Libia, Algeria, Egypte, Maurtanie, Tchad, Sudan, Tunisia .

Hari n’butayu bwa Karahari buherereye mu majyepfyo ya Afurika.

18. Ibirwa byo mu Nyanja yUbuhinde.

Ibihugu byitaruye ibindi bihugu biri mu Nyanja y’ubuhinde, bizwi kuba bituwe n’abaturage bafite imico itandukanye, ivanze bitewe n’abahatuye aho bagiye bava. Madagascar, Ile Maurice, Seychelles, Comores,. Ni byiza gusura imirage kamere na ndangamuco iboneka muri byo birwa.

19. Penjari National Park (Benin)

Pariki ifite ubuso bwa km2 2 755, irimo inyamaswa zirimo, imbogo, inzovu, intare, inyoni, … Ni Pariki ifite igice kigize ( WAP)W-Arli-Pendjari Complex, ahantu hakomye hahuriweho na Benin, Burkina faso na Niger.

Umurage w’isi kamere wa UNESCO wambuka imipaka y’ibihugu.

20. Gusura Aba Himba muri Namibia

Igihugu cya Namibia gifite abaturage bafite amoko agera kuri 10, baba mu buzima bwa kera, basigasira imico n’imibereho bya kera. Bafite indimi gakondo zigera kuri 30 zihariye.

Aba Himba ni ubwoko bwasigasiye imibereho y’abakurambere babo, kwiyitaho ku mubiri wabo, bakoresheje amavuta y’inka n’ibumba, imisatsi yabo miremire, baba mu giturage bagenda bimuka, batunzwe no korora inka n’intama.

Ibihugu byo mu majyepfo y’Afurika bizwiho kuba abaturage babyo bagaragaza umuco wabo cyane, haba mu myambabire, imibereho yabo ya buri munsi.

21. Gutembera ku mucanga

Ibihugu byinshi bikora ku Nyanja bifite ahantu heza hakurura abantu, nka Zanzibar, Mombasa, Alexandria, Cap Verte, Cape Town, Seychelles. Umucanga utuma abantu baza kuhishimira, kubera ubwiza bwaho.

22. Kibeho (Rwanda)

Kibeho mu majyepfo y’u Rwanda, ahantu hemewe na Kiliziya Gatulika ko habaye amabonekerwa muri Afurika.

Abanyafurika ni abantu bafite imyemerere y’Imana. Hari n’ahandi hazwi nka Namugongo muri Uganda

Twakogeraho lko muri Afurika haboneka umuco n’indimi nyinshi bikomoka ku baturage bahatuye,aho abaturage baba bafite ururimi rwabo bitewe n’ubwoko bwabo.

 

Umunyarwandakazi Aline Murekatete yatsindiye igihembo cyo mu rwego rw’urubyiruko rufite imishinga ifite udushya (Youth Innovation Competition).

Umushinga wa Aline ni Spree Bubble Concept. Ni irushanwa ryateguwe urubyiruko rwohereza imishinga ifite udushya yo gufasha mu bukerarugendo mu bihugu byabo no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Ni ibihembo byatanzwe mu nama ya Africa Tourism Leadership Forum, yabaye tariki ya 19-21 Ukwakira 2020, iberamo ibiganiro ku bukerarugendo byatanzwe n’abantu bari bafite aho bahuriye n’ubukerarugendo; abakira abantu, abatwara abantu, abarimu, abashakashatsi, abamamaza ubukerarugendo, …bose bavugaga uko umugabane wa Afurika watera imbere mu bukerarugendo, ingamba za kwihutisha iterambere rirambye muri Afurika.

I Kigali habereye ku nshuro yaryo ya gatatu, umuhango wo guhemba mu irushanwa ry’abakora mu nzego z’ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika.

Voyages Afriq niyo yabonye igihembo mu itsinda ry’ibigo byandika ku bukerarugendo, bimenyekanisha ubukerarugendo bwa Afurika, bihindura isura ya Afurika mu rwego mpuzamahanga

Voyages Afriq yabonye igihembo cya Outstanding Africa Tourism Media Award

 

Mu bandi babonye ibihembo muri icyo kiciro harimo; Umurage Wacu Group yo mu Rwanda yabonye umwanya wa 1st Runner-Up ( www.igicumbi.com)

Na John Oluwatosin Akinribido yabonye umwanya wa 2nd Runner-Up (Nomad Africa Mag) yo muri Kenya.

 Ni ibigo bigargaza kwamamaza umugabane wa Afurika, bigaragaza ibyiza nyaburanga byo mu bihugu bitandukaye.

 

 

 

 

I Kigali habereye ku nshuro yaryo ya gatatu, umuhango wo guhemba mu irushanwa ry’abakora mu nzego z’ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika.

Ni ibihembo biba biri mu byiciro icyenda aho ibigo bitandukanye byarushanwaga. Uyu mwaka harushanwaga abagera ku 106.

Abatsinze ni ;

1. Rwanda Development Board yabonye igihembo cya Leading in Progressive Policies’ Award

2. Flawless Events - Ethiopia yabonye igihembo cya Outstanding Entrepreneurship Award

 3. Anthea Rossouw - South Africa yabonye igihembo cya Women in Leadership Award

 4. Cape Town & Western Cape yabonye igihembo cya Most Innovative Business Tourism Destination Award

 5. SABI Private Game Reserve - South Africa yabonye igihembo cya Outstanding Accommodation Facility / Group Award

 6. Ethiopian Airlines yabonye igihembo cya Outstanding Tourism Transportation Award

 7. Voyages Afriq yabonye igihembo cya Outstanding Africa Tourism Media Award

 8. Anthea Rossouw yabonye igihembo cya Championing Sustainability Award

 9. H.E. Nana Akuffo Addo - Ghana Government and Republic of Ghana yabonye igihembo cya Destination Africa - Lifetime Award

 Ni irushanwa ryabaye kuva tariki ya 19-21 Ukwakira 2020, ribanzirizwa n’inama, ibiganiro ku bukerarugendo byatanzwe n’abantu bari bafite aho bahuriye n’ubukerarugendo; abakira abantu, abatwara abantu, abarimu, abashakashatsi, abamamaza ubukerarugendo, …bose bavugaga uko umugabane wa Afurika watera imbere mu bukerarugendo, ingamba za kwihutisha iterambere rirambye muri Afurika.

Kubera icyorezo cya Koronavirusi kibasiye abatuye isi, ubukerarugendo nabwo bukaba mu bwarahuye n’ibibazo, inama yitabiriwe n’abantu bake, yabaye hakurikizwa igamba zo kwirinda ndetse no gukoresha ikoranabuhanga.

Wareba abandi bagiye batsinda ku rubuga; https://www.tourismleadershipforum.africa/2020-winners/

 

 

 

 

 

 

«Baramubaza ati: «Ngali».'ni umugani, baca iyo babonye umuntu babaza akanina, nk'utabyitayeho, akanga gusubiza

Wakomotse kuri Ngali na Runyotwe bo ku Mukingo; ahasaga umwaka w'i 1400. Hari ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro, ari mu Ruhango na Nangingare h'i Mutakara na Nyamagana, hakaba abana babiri bavuka mu miryango ituranye kandi, yuzura cyane, bituma n'abo buzura bakanaragirana amatungo; umwe yitwaga Ngali, undi akitwa Runyotwe.

Barabana baruzura mu bwana, bamaze guca akenge Ngali akurana imico myiza, na ho Runyotwe atangira ingeso z' uburyarya; batashya inkwi, Runyotwe akandura iza Ngali. Ngali yagana aho yari yanditse inkwi ze, agasanga Runyotwe yazanduye, yamubaza, Runyotwe, ati: Sinzi aho zagiye. Bacukura ibijumba bakotsa, Runyotwe akuhura Ngali, yamara gutirimuka akabyiba. Ngali yagaruka akabiheba bikamubabaza.

Nuko Ngali amaze kwitegereza iyo migirire ya Runyotwe basobanura amatungo, umwe aragira ukwe undi ukwe. Baba aho bamaze no kuba ingaragu bakomeza kwangana, kugeza igihe baba abagabo. Bamaze kubaka Runyotwe akomeza ya ngeso y' ubusambo; aba umushimusi.

Amaze kuba impangu y'umujura atangira kunywana n'abanyakabagali na bo b'abashimusi. Bukeye ajya mu Busanza naho ahashaka izindi nshuti baranywana. Ajya ku Mayaga no mu Nduga, naho arahanywana.

Yiba inka mu Kabagali akazigurana n' inshuti zo ku Mayaga. Iyo aguranye akayijyana iwe ku Mukingo na Mwanabili; mbese akomeza kubigenza atyo, inka arazigwiza. Abonye zimaze guca ibikumbi, na rubanda rumaze kumuhurahura, agira ubwoba aribaza ati "Izi nka ntunze zingana zitya ntagira umpatse zizarinkorera. Arikora n'inyana y' ishashi, ayitura Kamegeli ( uyu witiriwe urutare rwa Kamegeli), wari umutware wa Mibambwe; amusaba kuzamumusohozaho.

Kamegeli inka arayakira, bukeye aramujyana amusohoza kuri Mibambwe. Ni ushohojwe rero n' umutoni! Mibambwe aherako, amugabira inka ayijyana iwe ku Mukingo ; ijya muri za njuramo. Runyotwe arakunda yitwa umugaragu w'umwami ahakwa nk'abandi.

Haciyeho iminsi ingeso y'ubushimusi irubura; Runyotwe yiba mu nka z'intarama za Mibambwe. Bakurikiye urwara barugeza ku Mukingo inyuma y'urugo rwe. Induru ziravuga, barahurura: mu bahuruye hazamo Ngali. Ingabo ziroha mu rugo kwa Runyotwe zisanga inyama mbisi n'izitetse n'iziranzitse (imiranzi). Runyotwe bamuta ku ngoyi bamushyira Mibambwe mu Ruhango.

Bamugejejeyo baramuboha baramudanangira. Ariko aruma gihwa ntiyakoma. Bamubaza abandi bibanye akabihorera. Hanyuma ingoyi imaze kumurembya imwibutsa umwanzi we Ngali, ahitamo kutamusiga imusozi. Bongeye gukaza ingoyi, bati: «Wibana na nde? Noneho abumbura umunwa, ati: «Ngali!» Baramukubita bati: "Vuga abo mwibana" Yajya gusubiza ati: «Ngali»,ntagire ikindi avuga!

Bikomeza bityo; bigeze aho ibwami babaza abari aho icyo Runyotwe ashaka kuvuga; bati: «Ko tumubaza tukamushima ntagire ikindi avuga kitari ngali, ngali ni iki ?» Abazi uwo mugabo, bati: «Ni umuntu baturanye, ahari ubanza ariwe bibana; kandi aho ni n'umutunzi nka we, baba bibana koko!»

Ubwo Ngali bamufatira aho, bamubohana na Runyotwe. Bamubajije ko bibana koko, aragaramba; yanga gutakira umushyo nk' umushwi w'inkoko, kuko yabonaga yashyikiriwe.

Nuko ibwami batanga Runyotwe na Ngali bombi; ariko Ngali azize amaherere. Kuva ubwo rero bagira icyo babaza umuntu akanina nk' utabyitayeho bakamwuririraho ya nyikirizo ya Runyotwe, y' ubwo bamubazaga, ati: «Ngali».

Kwigira akangali (aka ngali = Kunanirana); na byo ni aho byaturutse, kuko bashimuje Ngali ngo avuge akagaramba akabaninira.

" Kubaza umuntu ati: «Ngali!» = Kunangira."

 

Yitwa Mandela Eric ni Umusore w’Umunyarwanda aba mu mujyi wa Kigali akaba akora mu kigo gishinzwe gute mbereza bamukerarugendo kitwa Primates Safaris.

 

Dore Ikiganiro yagiranye na Igicumbi.com ku muco n’amateka n’ubukerarugendo by’u Rwanda.

 

 

1.   Ni hehe watembereye mu Rwanda?

Muri Parike y’igihugu ya Kagera, Nyungwe no mu Birunga.

2. Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu mateka y’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Umuntu nzirikana mu matekay’u Rwanda ni Ndabaga.

3. Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda?

Mperuka gutemberera ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Karongi.

4.Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Ifunguro rya kinyarwanda nkunda ni Imyumbati.

5. Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

Nkunda Amata.

6.Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Nkunda kwitwaza imyenda yoroheje.

7. Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?

Nkunda Inganzongari.

8.Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze?

Nakunze muri Parike y’ibirunga.

9. Ujya mu ntaraz’u Rwanda, ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda?Kubera iki?

Nkunda Volcano safaris kubera ko yihuta kandi imeze neza.

10. Ni uwuhe muhanzi, umwanditsi, umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

Nkunda Inema art.

11. Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda, wahitamo hehe ?Kuberaiki?

Nahitamo gutura I kigali kubera ko hari ibikorwa remezo byose.

12.Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Nkunda Iwacu na Muzika.

13. Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo? Kubera iki?

Ni ikirwa cya Mauritius kubera umucanga waho.

14. Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?

Ni fuza kugera ku Mulindi wa Byumba.

15.Ni hehe uteganya gutembera muri uyumwaka wa 2020?

Kuri Muhazi.

 

Murakoze cyane.

Murakoze Namwe.

 

Uyu mugani bawuca baca amarenga y’inama yanogejwe, ni bwo bagira bati: “Ihuriro ni i Huro.” Wakomotse ku nama umugabo Muberamfura w’i Kigese na Mibirizi (mu Karere ka Kamonyi, Intara y’amajyepfo) yagiriye inshuti ze Rugango na Murego, ahasaga umwaka w’1600. Ubwo Mibambwe Gisanura yari i Bumbogo bwa Huro h’i Mbirima, yohereje umuhungu we Mazimpaka gutura mu Nduga ngo ayitegeke binoze. Mazimpaka yahagurutse i Ruganda ataha i Rwahi, bukeye ataha i Rugobagoba arahacumbika, nijoro ingoma zirabikira bukeye zirabambura. Igihugu cyumvise ingoma, kirakaka, baza kureba ibyabaye, bahageze basanga ari Mazimpaka mwene Mibambwe. Baratarama, barahakwa burinda bucya ingoma zirinda kubambura. Kuva ubwo uwo murenge wa Rugobagaoba witwa umugina w’ingoma kugeza n’ubu. Aho Mazimpaka ahagurukiye aho i Rugobagaoba, ajya ku ijuru rya Kamonyi ahatanga ibibanza, arahubaka. Haciyeho iminsi, atanga abatware ba se batwaraga i Nduga: Kogoto w’i Nyakabungo ku Mugina wa Jenda; Kabugondo; Kaza Ka Nyabuseri w’i Gisitwe cya Gacurabwenge; Rugaryi rwa Bwaka i buhanga, bapfana na Mpaka Mpombo na bo bari abatware ba Gisanura mu Nduga.

Ngo byaba byaraturutse k’uko yababajije imihigo bajyaga bahigiraga se bamusanze i Bumbogo, bamusubiza ko bamurusha inka nziza. Na we ni ko kubatanga barimbukana n’urubyaro n’abatoni babo. Hasigaye umutware umwe bitaga Mugarura wari utuye i Kinyambi cya Rugarika ho muri Runda, na rubanda rugufi ruyoboka abatware bashya. Mu rupfu rw’abo batware, Kaza yari afite murumuna we witwaga Rugango; Kogoto afite mukuru we witwa Murego. Aba bombi baracika bihisha hamwe i Kigese na Mibirizi mu ishyamba ry’uruberanya rwa Gatogonyore, ku mugabo w’umuci w’umunyu witwaga Muberamfura. Uwo mugabo yajyaga atura umunyu Kogoto na Kaza, bakamuha ibimasa ariko bitari iby’ubuhake. Babana batyo kugeza mu ipfa ryabo. Muberamfura arababaza ati: “Niko se mwa bagabo mwe, nshimye ko mbahishe. Ariko se ko hari abaza gututira muri uru ruberanya no guca umunyu, bizageza ryari bitarankoza hasi?” Abagabo bati: “Twagira ko nta wundi muntu tuziranye?” Muberamfura arababwira ati: “Nabanye n’abavandimwe banyu babaruta banduta neza, none nanjye sinabahemukira. None rero reka mbagire inama, mfte mukuru wanjye witwa Mugenza utuye i Huro mu Bumbogo, ni umunyagikari wa Mibambwe kandi aratonnye, mubagejejeho yabahakirwa mugakira, ndetse ubwo abagome bapfuye mubonye ubuhake yakunamura icumu.” Baramubaza bati: “Ubwo se twagerayo dute kandi baduhiga?” Muberamfura ati: “Dore uko mungana mutyo, ntimubuze inshuti.

Umwe azace ukwe n’undi ukwe, nanjye nzaza ukwanjye, maze ihuriro ribe i Huro!” Ni uko inama barara bayinogeje, ku wundi munsi bugorobye Rugango na Murego bashyira nzira, igicuku kiniha bageze mu Birembo bya Ngamba (mu karere ka Kamonyi) kwa munywanyi wabo witwaga Mbuguje. Barara aho, bamutekerereza ikibagenza. Muberamfura na we yaboneje ijoro ryose, bucya ageze i Huro kwa mukuru we witwa Mugenza. Amutekerereza ko Kaza na Kogoto bamutunze, ati: “None bagize ibygo baratangwa, abavandimwe babo banshikiraho, ubu nabazanye ngo ubahakirwe kuri Gisanura niba rubanda batabatsinze mu nzira dore ko twaje intage ngo tutamenyekana.” Mugenza arabyemera, Murego na Rugango baje basanga Muberamfura ku muharuro kwa Mugenza. Abajyana mu rugo barabafungurira, birangiye babajyana kwa Gisanura, arabamusaba na we yemera kubarokora. Yohereza intumwa ku ijuru yo kunamura icumu, igezeyo Mazimpaka ashyira ingoma ku nama arunamura. Ni uko Murego na Rugango bakira batyo bakijijwe na Muberamfura wabanye neza n’abavandimwe babo. Kuva ubwo ya nama yabagiriye yo kugenda intage ihuriro rikaba i Huro, rubanda bayihindura umugani ucibwa mu marenga y’impuzamugambi. Ihuriro ni i Huro=Gucanirana amarenga y’umugambi wanogejwe.

Yitwa NTIRUSHWA Anaclet ni Umumyarwanda umunyamakuru ku Ibendera TV online n’umwanditsi mukuru wa UKURI.RW, aba I Kigali mu Karere ka Gasabo.

 

Dore ikiganiro yagiranye na Igicumbi.com

 

1.Ni hehe wa tembereye mu Rwanda?

Natembereye I Rubavu.

2. Ni uwuhe muntu cyangwa ikintu mu matekay’u Rwanda ukunda cyangwa uzirikana?

Nkunda umuganura.

3. Ni hehe uheruka gutemberera cyangwa kugera mu Rwanda ?

Natembereye I Rubavu ku mazi y’amashyuza.

4.Ni ayahe mafunguro ya Kinyarwanda ukunda?

Nkunda kurya Ibitoki.

5. Ni ikihe kinyobwa cya Kinyarwanda ukunda?

Nkunda Umutobe.

6.Ni iki witwaza iyo utembereye cyangwa uri mu rugendo?

Nitwaza telefoni.

7. Ni irihe torero ribyina Kinyarwanda ukunda?

Ntaryo;

8.Ni hehe mu Rwanda watembereye cyangwa wageze ukumva urahakunze ?

Natembereye ku Kivu cyo ku Gisenyi.

9. Ujya mu ntara z’u Rwanda, ni ikihe kigo gitwara abagenzi ukunda ?Kubera iki?

Nkunda Volcano Express kubera ko ihaguruka buri minota 15 kandi bagerageza kubahiriza igihe.

10. Ni uwuhe muhanzi, umwanditsi ,umunyabugeni w’umunyarwanda ukunda? N’igihangano cye ukunda?

Nkunda MASAMBA indirimbo yise Rudasumbwa ivuga ku butwari umuntu yakabaye agira.

11. Uwaguhitishamo ahantu ho gutura mu Rwanda ,wahitamo hehe ? Kubera iki?

Nahitamo gutura I Kigali kubera ko Umuntu amenya ibye n’undi akamenya ibye bitandukanye no mu cyaro aho buri wese aba arebuzwa mugenzi we.

12.Ni irihe serukiramuco ukunda mu Rwanda?

Ntaryo.

13. Ni ikihe gihugu cya Afurika wifuza kuba watemberamo? Kubera iki?

Ni igihugu cya Afrika y’epfo Kubera ko Nelson MANDELA ariho yavukiye akaba intwari mu kurwanya irondaruhu.

14. Ni hehe hafite amateka mu Rwanda wifuza kugera?

Ni fuza kugera ku Mulindi w’intwali.

15.Ni hehe uteganya gutembera muri uyumwaka wa 2020?

Sindabipanga.

 

Murakoze

Murakoze cyane.

 

 

Umudage wa mbere wabonanye n’umwami w’u Rwanda Kigeri IV Rwabugiri, ni Comte Von Götzen mu w’1884, asanze umwami i Kageyo (Komini Ramba) amuyoboweho na mwene Rwabugiri, Sharangabo yari akuye mu Buganza (Rwamagana).

Nyuma y’aho Abadage bakomeje kuzenguruka u Rwanda, bakora ubushakashatsi nka Kandt (bise Kanayoge) wabaye Rezida wa mbere w’umudage mu Rwanda, agataha umurwa wa Kigali mu w’1908, abandi bahazaga baturutse i Bujumbura, bazanywe no gutanga umutekano w’abivumbagatanya badashaka Musinga. Mu w’1900 niho Abapadiri ba mbere b’Abagatolika baje mu Rwanda. Ni abo mu mulyango w’Abapadiri bera. Batashye i Save bavuye kuhasaba ibwami.

Abamisiyoneri ba mbere b’Abaporoso baje mu Rwanda mu w’1907, ni abo mu itorero rya Luteri. Ni bo bashinze za Misiyoni zikurikira : Kirinda, Rubengera na Remera rya Rukoma. Bavuye mu Rwanda mu w’1916, bene wabo Abadage baneshejwe n’Ababiligi mu Rwanda. Nyuma, Misiyoni yabo yaje kuvamo Itorero ry’Abaperesipiteriyani mu Rwanda.

Umupaka w’amajyaruguru

Mu mwaka w’1910, i Buruseli mu Bubiligi habaye inama yari irimo Abongereza, Abadage n’Ababiligi, ngo bagabane u Rwanda. Bahereye ku Kirunga cya Sabyinyo baca umurongo uzamutse ukagera ku kiyaga kitiriwe Eduwaridi, umwami w’Abongereza, undi bawuca intambike bakurikije uko ibirunga biteye. Bityo u Bubiligi bwegukana igice kiri mu majyaruguru ya Kivu nka za Gishari na Bwishya, hari n’Ijwi. U Bwongereza bwegukana Bufumbira (mu w’1928, bari bakivuga ngo ni u Rwanda rw’Abongereza). U Budage busigarana u Rwanda uko rumeze ubu.

Uko gutera imirwi igihugu byababaje Musinga cyane ndetse n’Abatutsi bahategekaga. Mu w’1912, ni ho Komisiyo yo gutera imbago ku mipaka yarangije akazi.

Uko Abadage bakoranye n’Umwami Musinga

 

Politiki y’ingenzi y’imitegekere y’Abadage yabaye iyo gushyigikira umwami w’u Rwanda n’abatware . Ibyo bigafasha Abadage kuboneza politiki ya “Protectorat” ijyana n’ubutegetsi buziguye. Birumvikana, kuko Abadage bari mbarwa. Uko gushyigikira no kwanga “akajagari” byatumye abasirikare b’abadage bagaba ibitero hirya no hino byo guhosha imyivumbagatanyo yo kurwanya Musinga.

Mu w’1902 bagabye igitero cyo kurwanya Rukara rwa Bishingwe washakaga ubwigenge bwa Gisaka yifashishije Abapadiri b’i Zaza. Mu w’1908 – 1909 bagabye igitero cyo guhashya Basebya, naho mu w’1911 – 1912 bagaba igitero cyo kurwanya Ndungutse bafatanyije n’ingabo z’ibwami (Lt. Gudovius, ari we bwana Lazima) na Rwubusisi.

Mu w’1910, Abadage bagabye igitero gikaze mu Murera (Ruhengeri) cyo guhorera Padiri Loupias, Umufaransa wari umaze kwicwa n’ingabo za Rukara rwa Bishingwe, uwo mupadiri yashakaga kuhashyigikira ubutegetsi bwa Musinga, akubitiraho no kwivanga mu by’Abarashi b’indwanyi, kandi icyo gihe yari kumwe n’umugaragu we umutwaje imbunda, ashaka kuyitabaza, baramutanga.

Mu w’1914, hadutse intambara ya mbere y’isi yose. Abadage mu Rwanda bashyigikiwe na Musinga hamwe n’ingabo ze zoherejwe ku rugamba bisha na bisha, zitwaga “Indugaruga” . Abaturage bo, uruhare rwabo rwabaye urwo kwikorera imitwaro no gutanga ibiribwa.

Mu w’1916 (Kamena), Abadage bari bayobowe na Kapiteni Wintgens (bwana Tembasi) bakuyemo akabo karenge, bahunga Ababiligi babarushaga ubwinshi, kandi bari bunganiwe n’Abongereza. Ng’uko uko bavuye mu Rwanda. Musinga yarinze apfa agikumbuye Abadage.

 

Ku nshuro ya 16, Tariki ya 24 Nzeri 2020 habaye umuhango wo Kwita amazina abana b’ingagi 24. Ni umuhango wabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19.

Ni amazina ziswe n’abantu bakora ibikorwa bitandukanye, bahora hafi y’ingagi. Mu bantu bise amazina harimo;abarinda pariki, abayobora abakerarugendo, abavura ingagi, abashizwe kumenya aho ingagi ziri mu birunga ndetse n’abakinnyi ba Arsenal.

Ingagi ziswe amazina zikomoka mu miryango ya Pasika, Isaro, Akaramata, Mudakama, Ubufatanye n’abana batatu bo mu muryango wa kuryama.

Dore amazina yazo:

1. Kazeneza

2. Nkomezamihigo

3. Uwacu

4. Murengezi

5. Duhuze

6. Cyororoka

7. Umuyobozi

8. Indiri

9. Ubushobozi

10. Amarembo

11. Ihogoza

12. Umusanzu

13. Nkerabigwi

14. Impinduka

15. Ishya

16. Isezerano

17. Umuganga

18. Nyiramajyambere

19. Ikamba

20. Amabwiriza

21. Izabukuru

22. Myugariro (Ryiswe n’umukinnyi wa Arsenal Bernrd Leno)

23. Igitego (Ryiswe n’umukinnyi wa Arsenal Pierre –Emerick Aubameyang)

24. Iriza( Ryiswe n’umukinnyi wa Arsenal Hector Bellerin)

Page 1 of 35

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd