Muri Island of Mozambique hizihirijwe umunsi w’imirage y’isi yo muri Afurika 2018

Tariki ya 5 Gicurasi buri mwaka, ni umunsi w’imirage y’isi yo muri Afurika( African World Heritage Day). Ukaba ari umunsi wo gusaba abaturiye Afurika ku menya, kwita, kumenyekanisha, kurinda imiraye y’isi iri ku mugabane wabo.

Mu rwego rwo kwizihiza uyo munsi, buri mwaka, hategurwa ihuriro ry’urubyiruko ruvuye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika bigahurira ku murage w’isi uri muri icyo gihugu.

Uyu mwaka,kuva tariki ya 30 Mata-5 Gicurasi, hakaba hari habaye ihuriro ry’urubyiruko rugera kuri 18  rwo mu bihugu bikoresha ururimi rw’ igiporitugali bigera kuri 6 (Mozambique, Angola, Cap Verte, Guinée Bissau, Namibia, Sao Tomé et Principe)

Mu kirwa cyItwa Island of Mozambique giherereye mu gihugu cya Mozambique niho habereye iryo huriro ry’urubyiruko, ku insanganyamatsiko igira iti: ."Mainstreaming youth perspective and involvement in conservation and sustainable development of African World Heritage. "                            

Urubyiruko rwabashije kumenya ibintu bitandukanye ku mirage y’isi iri muri Afurika (African World Heritage)  ibibazo bihari, uko ibayeho, uko yarindwa mu buryo bw’iterambere rirambye. Babasha gusura uyu murage w’isi,  biga uko bawurinda, uko bawumenyekanisha n’uko byafasha abaturage bawuturiye ndetse n’abanyamozambike muri  rusange.

Mu mwaka wa 2016, uyu munsi wizihirirjwe mu kirwa cya Robben Island (South Africa), uhuza urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza. Mu mwaka 2017, uyu munsi wizihirijwe I Loropeni (Burkina Faso) uhuza urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa. U Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na NDAHIMANA Gilbert washinze Umurage Wacu Group, ukora ibikorwa byo kumenyekanisha imirage n’uburerugendo by’u Rwanda na Afurika muri rusange binyuze mu kwandika n’amashusho.

 

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd