Amahugurwa y’abanyamakuru mu kumenyekanisha no kurinda umuco

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amahame ya UNESCO yo mu 2005 yo gukomeza kumenyekanisha no kurinda  ibikorwa by’umuco ku isi. Urwego rwa UNESCO muri Afurika y’Uburasirazuba rwateguye amahugurwa y’iminsi ibiri ku banyamakuru bo mu Rwanda.

Ni amahugurwa yari agamije kwigisha no kumenyesha abanyamakuru akamaro ku rwego rw’umuco mu iterambere ry’igihugu mu nzego zitandukanye. Kwerekana Raporo ya Re/shaping Cultural Policies; Advancing creativity for Development. Guhugura abanyamakuru  uko bakora inkuru zivuga ku muco mu nzego zose zirimo; imiziki, cinema, ubugeni, abanditsi n’ibindi.

Abanyamakuru beretswe icyo leta y’u Rwanda yakoze mu rwego rwo gushyira aya masezerano mu bikorwa, bagira icyo babivugaho, ntimba bari babizi, batanga ibitekerezo by’uko byakorwa neza kugirango abanyarwanda batandukanye mu nzego za Leta n’izigenga babimenye, kandi bafatanye kubishyira mu bikorwa.

Nyuma y’aya mahugurwa  abanyamakuru biyemeje kwandika inkuru zikoze neza, inkuru zifasha abari mu rwego rw’umuco kumenyekanisha ibikorwa byabo no gufasha Leta muri iyi gahunda yo kumenyekanisha uruganda rw’umuco mu Rwanda.

U Rwanda rwashyize umukono kuri ayo masezerano tariki ya 16 Ukwakira 2012, aya masezerano akaba yari asazwe akora anyuze muri gahunda z’ikinyagihumbi ku iterambere rirambye(SDG). Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda  y’amategeko yo kugenderaho, amategeko agenga  umurage w’umuco, hashyirwaho Inteko Nyarwanda Y’ururimi n’Umuco (RALC), Ishyirahamwe ry’Abanditsi (RSAU), gushyigikira abahanzi ndetse n’Inama Nkuru y’itangazamakuru mu gukorera mu bwisanzure n’ibindi byinshi harimo n'inzego za gisivile.

Hashyizweho gahunda yo guteza imbere amaserukiramuco atandukanye mu gihugu nk’Umuganura ,Holidays in Museums, ndetse no mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ( JAMAFEST), aho abanyarwanda bagaragaza ibihangano bitandukanye mu muco wa Kinyarwanda.

Urwego rwa UNESCO muri Afurika y’Uburasirazuba rugizwe n’ibihugu bitandukanye birimo; Rwanda, Kenya, Uganda, Ethiopia, Uganda, Seyshelles, Djibouti, Eritrea, Somalia, South Sudan, Tanzania, Madagascar, Mouritius, Comoros.

Tariki ya 21 Gicurasi , Abitabiriye aya mahugurwa hamwe n’abandi bantu batandukanye bizihije "World Day for cultural diversity for Dialogue and Development.

 

Last modified on Thursday, 31 May 2018 22:12

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd