Ecole Chrétienne de Kigali: Urugendoshuri mu Ngoro Ndangamurage z’u Rwanda

Ikigo cy’amashuri cya Ecole Chrétienne de Kigali ni ishuri ryakoze urugendoshuri mu ngoro ndangamurage z’u Rwanda ziherereye I Huye na Nyanza mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.

Ni urugendo rwakozwe n’abanyeshuri 40 biga mu mwaka wa gatatu mu mashuri y’isumbuye mu rwego rwo kumenya amateka n’imirage by’u Rwanda, kureba ibyo bigaga mu magambo bakabibona amaso ku maso, bakabona ahantu babika amateka y’igihugu.

Urugendo mu Ngoro Ndangamurage y’imibereho y’Abanyarwanda (Huye)

Abanyeshuri basuye ibice birindwi bitandukanye bigize ingoro ndangamurage y’imibereho y’abanyarwanda bamenya byinshi mu byaranze abanyarwanda ba kera harimo imibereho y’abo, ubuyobozi, ubukungu bw’abanyarwanda ba kera, ubutegetsi bwa cyami, umwanduko w’abazungu mu Rwanda.

Igice cya karindwi muri iyo  ngoro ni igice kirimo impurika ritahoraho ryerekana ukuntu abanyarwanda bari bafite ubwenge, ubushobozi bwo gukora ibintu bitandukanye. Beretswe ukuntu abanyarwanda bakoraga ibyuma mu mabuye ,bakayashongesha, bakayacura maze bakavanamo ibikoresho bitandukanye bakoreshaga mu ntambara, ubuhinzi, ubuhigi n’ibindi.

Urugendo mu Ngoro Ndangamurage y’Abami (Nyanza)

Mu ngoro Ndangamurage y’Abami, abanyeshuri basuye ibice bitandukanye bimurikwa muri iyi ngoro harimo inzu y’umwami, inka z’inyambo n’inzu y’umwami Kigeli Ndahindurwa. Abanyeshuri bamenye byinshi mu gusura inzu y’umwami, bamenya bimwe mu bice bigize iy’inzu, inkigi z’iyigize, uburiri bw’umwami n’ibindi.Ni ahantu abanyeshuri babonye uko umwami yakoraga .

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri cya Ecole Chrénne de Kigali Bwana Harerimana Methode wari waherekeje abanyeshuri yatangaje ko icyari kigamijwe ari ugufasha abana kumenya amateka y’igihugu cyabo, kukibakudisha, kumenya ubutwari bw’abanyarwanda ba kera, no kugira imbaraga zo kubaka igihugu cyabo.

Umunyeshuri ukuriye abandi Chef Dushime Clark atanganza ko urugendo ari rwiza rubongereye ubumenyi,kumenya aho u Rwanda rwaturutse, ukuntu abanyarwanda bari abahanga, bagakora amacumu, imyenda yabo, bakamenya ahantu umwami yatuye, uko bagiye bagura igihugu. Yashimishijwe  cyane n’ukuntu  inka z’inyambo zitonda.

Umunyeshuri Gato Frère John yatangaje ko uru rugendo rwari rwiza by’umwihariko batari bazi amateka, kubona imyambaro y’abakera, amafaranga ya mbere mu Rwanda bakoreshaga. Uruhererekane rw’uko rwayobowe, gushyira hamwe. Icya mushimishije ni ukuntu umwami yanze agasuzuguro akubaka inzu ye, nawe akaba yishimiye kuzasigasira umuco n’amateka by’u Rwanda.

Umunyeshuri  uhagarariye abandi mu ishuri Cheftaine Uwayo Munezero Gemina ,yishimiye kubona ibintu bigaga mu magambo mu ishuri bakaba baribonye amaso ku maso, avuga ko yabonye Urusyo ,imvugo  nyinshi batari bazi. Ntibavuga: Kurongora ku mwami, Bavuga: Gutarama!

Ikigo cy’amashuri cya Ecole Chrétienne de Kigali ni ikigo gifite amashuri y’inshuke, abanza n’ ayisumbuye mu cyiciro rusange n’amashami 11 (muri Science & Huminity) mu yisumbuye. Ni ikigo giherereye I Kigali mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga.

Byose tujye tubirangiza Imana.

Last modified on Wednesday, 08 August 2018 08:28

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd