Unesco 2018: Imirage ibiri yo muri Afurika yagiye ku rutonde rw’imirage y’isi

Muri Bahrain habereye inama ya 42 ya UNESCO yiga ku mirage y’isi, inama  izwi nka The World Heritage Committee ,  kuvaTariki ya 24 Kamena-4 Nyakanga 2018. Ni inama yaberaga ahitwa Manama.

Mu mirage y’isi 20 mishya ku rutonde rw’isi, umugabane w’ Afurika ufitemo ibir;i umwe w’umuco undi kamere n’aho undi murage w’Afurika washyizwe ku rutonde rw’ifite ibibazo. Ni imirage 13 y’umuco, imirage 3 kamere, n’imirage 3 y’imbumbe n’umurage 1 wambukiranya imigabane.

Thimlich Ohinga Archaeological Site (Kenya)

Ni umurage ndangamuco uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Migori, mu karere k’ikiyaga cya Victoria, ayo mabuye akomeye yabayeho ahasaga mu kinyejana cya 16. Aba Ohinga bayakoreshaga mu miryango yabo  no mu bworozi no mu mihango ya kera.

Thimlich Ohinga umaze igihe kirekire kandi wabashijwe gusigasirwa mu migenzo ya kera. Ni urugero rw’umwihariko mu mihango ya kera muri ako gace ko mu miryango y’aborozi bo mu bice by’ikiyaga cya Victoria byakomeje kubaho kugeza hagati  mu kinyejana cya 20.

Barberton Makhonjwa Mountains  (South Africa)
Ni umurage kamere uherereye mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu cya Afurika y’epfo, aho hantu hagizwe na 40 % by’akarambararo kicyatsi ka Barberton, hamwe mu hantu hagaragaza ubumenyi bw’isi bwa kera. 
Imisozi ya Barberton Makhonjwa igaragaza ugusimburana kwasigasiwe kwiruka ry’ibirunga mu myaka miliyari 3,6- 3,25 mu gihe imigabane yatangiraga kubaho ku butaka bwa mbere. Hagaragara ibimanyuka byabayeho nyuma y’isandara  rinini ry’isi (Hashize imyaka Miliyari 4,6-3,8).
Umurage wo muri Kenya wa Lake Turukana National Parks  wari uri ku rutonde rw’imirage y’isi kuva mu 1997 ,hazwi nk’ikiyaga kigira amafi menshi muri Afurika, ayo bita Saradine.Ubu muri 2018 washyizwe ku rutonde rw’imirage ifite ibibazo (List of world heritage in Danger) kubera ibibazo byo gukoraho urugomera rw’Amashanyarazi, kuhira imyaka y’mirima y’isukari.
 
Ubu isi ifite imirage y’isi igera ku 1092 mu bihugu 167.Inama itaha izabera muri Azerbaijan.

Last modified on Wednesday, 18 July 2018 21:45

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd