Jali –Gasabo: Siporo rusange yo kuzamuka umusozi rimwe mu Kwezi

Tariki ya 14 Ukwakira 2018,mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo hatangijwe siporo yo kuzamuka imisozi mu mujyi wa Kigali, yatangiye bazamuka umusozi wa Jali. Ni siporo izajya iba rimwe mu kwezi.

Ni siporo yabereye ahantu hafite amateka hazwi nko ku Nzoga za Rubingo, ahantu umwami Ruganzu yatsindiye umuhinza w’umunyoro Rubingo, kuko yari yarigaruriye ako gace ku Buriza. Umwami yari mu gikorwa cyo gucungura u Rwanda  rwari rwarigaruriwe n’abanyamahanga. Ruganzu yigize umuhinzi maze abasha kwegera Rubingo aho yari yicaye amukubita isuka.

Ku nzoga za Rubingo,harangwa n’urutare runini ruriho ibimenyetso bigaragaza aho  bashyiraga imiheha bakanywa kuri izo nzoga hagaragara kandi amajanja y’imbwa n’icumu bya Ruganzu.

Ni igikorwa cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu Ikorana na Unesco, Itsinda ry’Urubyiruko Ruganzu n’Ibisumizi cyitabirwa n’abantu basanzwe bakora Siporo mu mujyi wa Kigali, abakunda siporo yo mu misozi (Sport de Montagne), gishyigikirwa na Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, RDB na ICOMOS Rwanda n'abandi baterankunga batandukanye.

Mu gutanginza iki gikorwa abayobozi bose bagaragaje ibyiza bya Siporo mu buzima ndetse no kubungabunga amateka ndangamuco na ndangamateka. Bemeza ko ari igikorwa cyiza kizajya gifasha abana, urubyiruko ndetse n’abakuze  kumenya amateka y’ahantu hatandukanye mu gihugu no kuhasigasira kandi bigateza imbere ubukerarugendo.

Baciriwe umugani ugira uti: “Utaganiriye na se, nta menya icyo sekuru yasize avuze”

Last modified on Tuesday, 16 October 2018 19:55

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd