EPADR Glory School : Abanyeshuri bahisemo gutembera I Karongi

Abanyeshuri bo mwaka wa gatandatu wa mashuri abanza mu kigo cya EPADR Glory School batembereye I Karongi mu rwego rwo kuruhuka no kwitegura ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse no gusezeranaho no kwishima hamwe n’abarezi ndetse n’umuyobozi wabo.

Basuye urutare rwa Ndaba

Mu rugendo rugana mu mujyi wa Karongi, abanyeshuri bahagaze ku rutare rwa Ndaba, ni ahantu bumvaga mu mateka ariko noneho babasha kuhabona imbona nkubone. Babasha kureba urwo rutare ruhari ndetse babaza naho Kamegeri yari atuye, bambwirwa ko Ndaba yari atuye haruguru y’umuhanda.

Basuye ikiyaga cya Kivu

Ku kiyaga cya Kivu, abanyeshuri bishimiye kugera ku mazi, bamwe ni ubwa mbere bari bakigeze impande, babashije koga, batemberezwa mu mazi bareba uturwa turi mu kiyaga bagera ku karwa k’Amahoro.

Ku Karwa k’Amahoro, ni ahantu babashije kwitegereza ibimera bihari, bareba imisozi ikikije ikiyaga bamwe bakabaza ibibazo abarezi babo, bareba amafi agenda genda mu mazi, babasha kumenye byinshi mu bidukikije biri aho hafi.

Umunyeshyuri Luxin Rutangusa ni ubwa mbere yarabonye ikiyaga cya Kivu, kandi ni ubwa mbere yari abashije gutemberana n’abana bigana bagasabana, bakoga bakishima. Yishimiye urugendo bakoze yumva yahaguma!

Umuyobozi w’ikigo wari waherekeje abana yatangaje ko; ari urugendo rwari rugamije ubusabane hagati y’abana ndetse n’abarezi babo. Ni mu rwego rwo kubafasha kwitegura ibizamini bisoza amashuri abanza; baruhuka mu mutwe, bumva ko abarezi babo babakunda kandi no mu rwego rwo guhindura ahantu bakava mu masomo yo mu ishuri bakagera n’ahandi bakahamenya.

Ikigo cya EPADR Glory Primary School giherereye mu Kagari ka Rugarama, umurenge wa Nyamirambo, ku rusengero rwa Assemble de Dieu (Rwarutabura), kikaba gifite amashuri kuva ku y’inshuke (Nursery) kugera ku mashuri abanza (Primary). Ni ikigo kigisha neza kandi gitsindisha neza abana barangiza umwaka wa gatandatu.

 

Last modified on Monday, 19 November 2018 15:44

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd