Rubavu: Igitaramo Nyarwanda muri Centre Culturel

Tariki 3 Ugushyingo 2018, mu nzu ndangamuco izwi nka Centre Culturel (Vision Jeunesse Nouvelle) mu mujyi wa Rubavu habereye igitaramo Nyarwanda cyasusurukijwe  n’itorero iyizire rya Vision Jeunesse Nouvelle ribyina imbyino za Kinyarwanda.

Igitaramo cyaranzwe n’imbyino za Kinyarwanda z’abana b’abakobwa ndetse n’intore bose bo mu itorero Iyizire aho berekanye ubuhanga mu kubyina imbyino za Kinyarwanda, ziranga umuco w’abanyarwanda, byose biherekwjwe n’ingoma. Ni itorero rigizwe n’abato ndetse n’urubyiruko bose bitoreza aho ngaho.

Harimo n’itsinda  Imboni rikina ikinamico naryo rikorera muri Vision Jeunesse Nouvelle,  ryasusurukije abitabiriye iki gitaramo nyarwanda. Aho ryabakiniye imikino itanga inyigisho zerekeranye n’ubuzima bwa buri munsi mu miryango.

Ni igitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: Ubutwari n’Ubunyangagayo, abitabiriye igitaramo baganirijwe ku kamaro ko kugira ubutwari no kuba inyangamugayo mu buzima kuva uri muto kugeza ukuze. Uko kera umuntu yabaga intwari n’uko umwana akwiriye gukura aharanira kuba intwari. Ni ikiganiro cyatanzwe n’umuntu ukuze uba wemeye guha inyigisho ababa bitabiriye igitaramo.

Igitaramo cyitabirwa n’abantu bingeri zitandukanye ari abana, urubyiruko, abakuze bose bo mu mujyi wa Rubavu bakabasha kureba ubuhanga mu mbyino no mu mikino itandukanye yabo ndetse bakumva n’inyigisho ziba zateganyijwe.

Igitaramo kiba buri gihebwe (nyuma y’amezi atatu) mu rwego rwo kwishima, kuganira, kwidagadura no kugira abana bafite uburere bwiza mu muryango, bafite indangagaciro nyarwanda.

 

 

 

Last modified on Thursday, 08 November 2018 09:07

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd