Addis Ababa: Ibitekerezo ku bukerarugendo burambye ku bari bitabiriye ihuriro ry’urubyiruko ku mirage y’isi

Kuva tariki ya 29 Mata-5 Gicurasi 2019 mu mujyi wa Addis Ababa (Capital of Africa) muri Ethiopia habereye ihuriro rya kane ry’urubyiruko rw’Afurika ku mirage y’isi. Ni ihuriro ryahuje urubyiruko rugera kuri 34 ruvuye mu bihugu bikoresha igifaransa, icyongereza n’igiporutigali aribyo; Ethiopia,  Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya, Algérie, Moroc, Angola, South Africa, Bostwana, Zimbabwe, Namibia, Ile Maurice, Madagascar, Cape Verde, Sao tome &Principe, Niger, Côte d’ivoire, Burkina Faso, Gabon, Cameroun, Nigeria, Tchad, Sénégal, Ghana, Liberia, Guinée Bissau.

Ihuriro ryri rifite insanganyamatsiko igira iti: Harnessing Youth Creativity and Innovation for Safeguarding and Promotion of African World Heritage, yari yateguwe na African World Heritage Fund, UNESCO, Afican Union, n’igihugu cya Ethiopia.

Ku itariki 5 Gicurasi, abaryitabiriye bizihije n’umunsi mpuzamahanga w’imirage y’isi yo muri Afurika (African World Heritage Day).

Dore ibitekerezo ku bukerarugendo burambye  bya bamwe mu bari bitabiriye:

Selamawit Getachew (Ethiopia)

Selamawit Getachew  (Architect Conservator at ARCCH) atuye Addis Ababa muri Ethiopia (Country of Land of Origins), yize Architecture & Environnment Planning(EP). Akunda gutembera, nk’umuntu ukora mu by’ubwubatsi akunda kugenda ahantu henshi muri Ethiopia ndetse no mu burasirazuba bw’Afurika.

Iyo yatembereye akunda kugerageza amafunguro mashya, kugura ibintu bya gakondo, gushaka ibya kera, kugirango nzakomeze kwibuka urugendo rwanjye no kuba umwe mu muco wabo. Amesegnalehu!

Rakotondraina Hasina (Madagascar)

Rakotondraina Hasina ( Consultante, Volontaire et Activiste) atuye Antananarivo mu gihugu cya Madagascar (Le Plus grand Ile d’Afrique et Pays du Zébus)).

Kuri we ubukerarugendo burambye ni icyibanze cyakwitabwaho mu ruganda rw’ubukerarugendo kuberako bufasha mu iterambere ry’ubucuruzi, Imibereho myiza yabaturage no gusigasira ibidukikije ku wego rw’ahantu ndangamateka, ku gihugu ndetse no ku isi.

Mbere yo kujya ahantu, ashaka mbere na mbere ahantu bakora ubukerarugendo ndangamuco, abaturage bagiramo uruhare, afata imodoka rusange mu kugabanya ibyangiza, akanagura ibikorwa bya gakondo byakorewe aho yagiye.

Abantu bakwiriye gukora ubukerarugendo burambye bemera imyitwarire myiza yubaha ibidukikije mu gihe cy’urugendo (Kugabanya imyanda, kugabanya gupfusha ubusa ibintu, kubungabunga ibidukikije, guhitamo gukoresha ibinyabiziga bitangiza, bakibanda ku bukerarugendo bw’abaturage binyuze mu gusura no gusangira nabo, no kwakirwa n’abaturage wubaha umwimerere w‘umuco wabo. Icyangombwa ni uko ubukerarugendo burambye bwaba icyitabwaho ku isi yose. Missaôtcha!

Muhamed Chum (Tanzania)

Muhamed Chum ( Tour Operator and Guide) atuye  Zanzibar ikirwa kiri mu Nyanja y’ubuhinde akaba ari ikirwa cy’igihugu cya Tanzania (Country of Kilimanjaro and Mwalimu Julius Nyerere). Ubukerarugendo burambye ni uburyo bw’ubukerarugendo bugabanya cyangwa bugakuraho ingaruka zo kwangiza ibidukikije, no kurinda no gusigasira umuco gakondo.Ikisumbuyeho bufasha mu guhanga imirimo mishya ku baturage no guteza imbere ubumenyi bwiza ku baturage.

Nk’umuntu ukora mu gutegura ingendo no guherekeza abakerarugendo,mbere yo gutangira urugendo ,mbanza guha abantu amabwiriza ku bukerarugendo burambye, kubukunda kubwubaha no kubushyigikira umuco gakondo.

Twigisha abaturage kurinda ibidukikije mu gufasha iterambere no kwigisha abana babo, tubikora buri gihe kugirango twizereko ibidukikije bifashwe neza kuko bitabayeho nta numwe  wazagaruka gusura ikirwa. Ndetse n’ abandi bakora mu bukerarugendo kwita ku bukerarugendo burambye, batangiye no gutera ishyamba rya Mangroves mu rwego rwo kwirinda inkwangu.

Abona hakwiriye kwigishwa abaturage n’abashyitsi mu kurinda ibidukikije no kugabanya ingaruka ryo kwangiza ibidukikije, gushyiraho umuyobora n’amategeko kubakora mu bukerarugendo bose, hakajyaho n’ibihano ku batazabikurikiza mu nzego zose. Gukomeza gukora, gushyiraho ingamba bizatuma habaho gucunga neza ubukerarugendo.

Ubucuruzi, imibereho y’abaturage n ibidukikije ni iby’ingenzi mu iterambere rirambye,hakazamo n’inyungu za bafatanya bikorwa harimo; abasangwabutaka, ubuyozi bw’inzego zibanze, abashyitsi, inganda na leta. Abantu bazakora ubukerarugendo burambye igihe bigishijwe maze bakagira uruhare mu nyungu zivamo no guhanga imirimo mishya. Asante!

NDIAYE Marguerite Rosalie (Sénégal)

Ndiaye Marguerite Rosalie (Journaliste et Directrice d’une Agence de Communication Rosalink) atuye I Dakar muri Sénégal (Pays du Teranga).

Atangaza ko igihugu cye cya Sénégal, ubukerarugendo ari ikintu kigenda neza, igihugu kiri muri bimwe hantu abantu bakunda gutembereramo  bakabona ibyiza nyaburanga n’imirage myiza. Ibyinshi mu hantu ndangamateka hafite amateka menshi mu mujyi wa Dakar (umurwa Mukuru) no bindi bice by’igihugu.

Kugira ngo ubukerarugendo burambye bugerweho, hagomba kubaho ubufatanye bwa Leta hamwe n’abikorera cyangwa abandi bose bakora mu bukerarugendo kuko baba bazi ibibazo bahura nabyo. Merci

Njeri Mbure ((Kenya)

Njeri Mbure(Founder of the Each One Teach One Movement, Communication and media Professional) atuye I Nairobi mu gihugu cya Kenya (Country of Massai). Atekereza ko ubukerarugendo burambye ari ingamba nziza, zakwibanda ku baturage baho bukorerwa n’ukuntu babona inyugu ivuye mu bukerarugendo, bizatuma ari abaturage ari n ‘abakerarugendo umwe abona inyugu ivuye ku wundi.

Njeri iyo atembereye, yiyemeza gukora ibikorwa bisigasira imirage cyangwa bifasha abaturage nko gusura abana baho aba yagiye,no gutanga ibitabo byo gusoma ku bana.

Inama atanga ku bandi ni ukubashishikriza gukora ubukerarugendo bibonamo,bubareba bizafasha bakora ubukerarugendo burambye. Abantu bashobora kujya gusura ibidukikije muri pariki, bagafasha mu gutera amashyamba kandi abakerarugendo bakwiriye kubaha umuco w’abandi baba basuye. Asante Sana!

Rim KELOUAZE (Algérie)

Rim Kelouaze (Consultante dans le domaine du Patrimoine)  atuye mu mujyi wa Alger mu gihugu cya Algérie (Pays du Mosquée Ketchaoua et du Timgad, en plus le 42 e pays le plus écologiquement propre de la planète et le 1ier parmi les pays arabes).

Rim atangaza ko ubukerarugendo burambye mu isi , ari uko ubumenyi bwakoreshwa hamwe n’ibikoreshwa ,  gukomeza gukorana n’abaturage ari uburyo busumba ubundi bwahitwamo.

Gukora ubukerarugendo burambye ni ukwisanisha n’abaturage baho wasuye, kuba mu buzima bwabo, ukagira ubundi bumenyi bw’ ubuzima utari usanzwe ubaho. Merci!

Jude Ahor (Nigeria)

Jude Ahor (Customer Support Specialist for SAP) akomoka mu mujyi wa Abuja mu gihugu cya Nigeria (Country of Igbo, Géant de l’ Afrique and 1st producing of Petroleum in Africa).

Ubukerarugendo burambye ni ubwo umukerarugendo akora yasuye ahantu agakora ibikorwa bifite ingaruka nziza ari ku bidukikije, ku mibereho y’abantu baho,no kwiterambere ryaho.Ubukerarugendo bukwiriye kwita ku bintu byibanze byaho umuntu aba yasuye, ibinyabiziga ukoresha, amacumbi, ibyo urya, imyidagaduro, ibyo ugura. Bushobora kuba ubukerarugendo bwo kwishimisha, bubyara inyungu cyangwa bwo gusura inshuti n’abavandimwe.

Inama atanga ku bandi ni ukumenya ko ibidukikije biri mu by’ingenzi mu bukerarugendo, hatabayeho ahantu ho gutemberera ubukerarugendo sibwabaho. Byombi ahantu kamere (ku mucanga, mu mashyamba, no mu mazi), ahantu ndangamateka, ibisigazwa by’amateka bigomba kurindwa kugirango bibe ibintu birambye. Thank you.

Celina Pires (Cape Verde/Cabo Verdo)

Celina Pires (Vice-President of the University Student Association of Santa Cruz and Administrator of Local Heritage Initiative on Social Media) atuye mu mujyi wa Praia mu gihugu cya Cape Verde (La Diva aux Pieds nus, Paradise sur la terre et Le Pico do Fogo).

Ubukerarugendo burambye ni ugutembera ahantu ukangira ingaruka nziza ku bukungu, ibidukikije n’imibereho y’abaturage. Gusura ahantu ndangamateka maze ugafata ingamba zo kugira ibikorwa byiza ku baturage no kubidukije, ukagerageza kuzamura ubukungu bwaho, ukagura ibintu bikorerwa aho, ukarya ibihakomoka . Bifasha mu gusangira ubumenyi hamwe n’abandi, ukunguka byinshi ku muco wabo n’imyemerere yabo

Inama aha abandi  mu gukora ubukerarugendo burambye ni; Kubaha umuco n’abaturage byaho watembereye, Kugura urwibutso ukeneye, Kwirinda kwangiza ibyo usanze. Obrigado.

Umunyarwanda NDAHIMANA Gilbert niwe witabiriye iri huriro, yashinze Umurage Wacu Group ukora mu kumenyekanisha no kubungabunga imirage n'ubukerarugendo by’u Rwanda (Country of Thousand Hills/Pays des Mille Collines) na Afurika muri rusange. Murakoze.

Last modified on Monday, 10 June 2019 10:35

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd