Impeshyi 2019, ahantu ho gukorera ubukorerabushake ku mirage y’isi muri Afurika y’uburasirazuba

Igikorwa cy’ubukorerabushake ni igikorwa cyo gushishikariza abatuye isi kugira uruhare mu ku bungabunga no gusigasira imirage y’isi. Cyatangiye mu 2008, muri gahunda ya Unesco World Heritage Education Programme kiyoborwa na Unesco World heritage Center ifatanyije na Coordinating Committee for Internationary Voluntary Services, European Heritage Volunteers (Open House) na Better World.

 Ni igikorwa kigenda kiba mu bihugu bitandukanye byo ku isi kikabera ku mirage iba iri muri icyo gihugu, bigategurwa n’amashyirahamwe, ibigo  cyangwa imiryango biba byaratanze imishinga y’ibikorwa by’amaboko,kwigisha, gusigasira uwo murage.

Muri Afurika y’uburasirazuba, iki gikorwa kizakorerwa mu bihugu bitandukanye ari byo:

Uganda :

Muri iki gihugu ibikorwa bizaba inshuro eshatu ku mirange y’isi kamere (Natural Heritage)

Kuva 12-26 Nyakanga 2019, bibere mu ishyamba rya Rwenzori Mountain National Park, bitegurwe na Uganda Vountary Development Association.

Kuva 16-30 Kanama 2019, bibere muri Pariki ya Bwindi Impenetrable National Park, Bitegurwe na Uganda Voluntary Development Association.

Kuva 27 Nyakanga-5 Kanama 2019, bibere muri Pariki ya Bwindi Impenetrable National park, gitegurwe na Faraja Africa Foundation.

Kenya:

Muri iki gihugu ibikorwa bizaba inshuro enye ku mirange y’isi kamere(Natural Heritage),umurage ndangamuco(Cultural Heritage) n’uhuriwe n’umuco na kamere (Mixed Heritage)

-Kuva 3-23 Kamena 2019;bibere mu mujyi wa Mombasa(Mombasa Old Town),gitegurwe na Agape Centre of Hope,

Kuva 04-18 Kanama 2019,bibere mu ishyamba ryitwa  The Kakemega Forest, bitegurwe na Kenia Voluntary Service Organisation

-Kuva 14-28 Nyakanga 2019, bibere mu ishyamba Tsavo Parks and Chyulu Hills Complex, bitegurwe na Kenia Voluntary Service Organisation.

-Kuva 1-15 Nyakanga 2019,bibere mu ku murage w’imbumbe The African Great Rift Valley-The Maassai Mara, bitegurwe na Global Voluntary Development Association.

Tanzania

Ni ibikorwa bizabera ku murage w’umuco uri ku rutonde rw’imirage y’isi ya Unesco.

Kuva 5-14 Kanama 2019, bibere ku murage wa Kondoa Rock-Arts Site, bitegurwe na Unesco National Commision of the United Republic of Tanzania.

Twakongeraho na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), bizaba kuva 1-15 Nyakanga 2019, ibikorwa bizabera Kahuzi Biega National Parks, umurage kamere uri ku rutonde rw’ifite ibibazo (List of WH in danger), bizategurwa na Action de Solidarite d’Appui au Developpement Endogene (ASADE)

Uyu mwaka, Afurika ifite ahantu hagera kuri 19, imishinga 21, byateguwe n’amashyirahamwe/imiryango igera 19 yo mu bihugu 12; Cameroun, Côte d’ivoire, Togo, Kenya, Madagascar, RDC, Nigeria, Tanzania, Uganda, Mozambique, Zambia na Zimbabwe.

Ushaka kugira aho wajya gukora ubukorerabushake wandikira aba biteguye, bakakumbwira amabwiriza,ukareba ku rubuga rwa UNESCO.

 

Last modified on Sunday, 09 June 2019 18:15

Leave a comment

Make sure you enter all the required information, indicated by an asterisk (*). HTML code is not allowed.

Igiseke

culture-in-rwanda

Kwamamaza

Umurage Wacu 3lOGO UMURAGECqAJqoFW8AAF6RY.jpg large

Facebook

Inkuru zose

© 2016  Umurage Wacu  Group 

Tel:+250 783541018 /728541018

Email:umuragewacugroup@gmail.com

Address:Kigali-Rwanda

Design by FRI SOFT Ltd